English

Amashusho y’urukozasoni agamije Kwihorera

 

Amashusho y’urukozasoni agamije Kwihorera ni uburyo bwo gushyira kuri internet amashusho nyayo, by’umwihariko amafoto n’amavidewo y’abo mwahoze mukundana (cyangwa n’abo mukundana ubu) batabikwemereye. Muri rusange ayo mashusho afatwa igihe muri mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Rimwe na rimwe ayo mashusho aba aherekejwe n’imyirondoro bwite y’umuntu nk’aho nyirayo abarizwa na nomero ze za telefone.

Nk’uko byiswe hejuru, abashyira hanze amashusho y’urukozasoni bagamije kwihorera babikora cyane bashaka kwihimura ku bw’uko banzwe, bagatereranwa mu buryo bufatwa nk’akarengane. N’ubwo atari itegeko rigaragara, abenshi mu babikora baba ari abagabo naho ababikorerwa benshi baba ari abakobwa bakiri bato.

Hari ubwo, ayo mashusho akoreshwa baka amafaranga, bagatera ubwoba bavuga ko amashusho azashyirwa hanze cyangwa niba yamaze kugera kuri internet batayakuyeho,  kugeza hishyuwe amafaranga runaka cyangwa nyirayo akemera kongera gusubukura umubano bagiranaga.

Hari inzira eshatu z’ingenzi zikoreshwa mu guhererekanya bene aya mashusho:

– Imbuga nkoranyambaga. Twitter na Facebook zombi ziherutse gushyira ingufu mu mahame yazo ajyanye n’amashusho y’urukozasoni agamije kwihorera n’abayashyira hanze.

– Imbuga zashyiriweho by’umwihariko amashusho y’urukozasoni agamije kwihorera

– Koherereza ubutumwa nyirayo n’undi muntu ukoresheje email cyangwa ubutumwa bugufi

Ibyago bishoboka

– Iyo uwo mwahoze mukundana (cyangwa undi wese) ashyize hanze cyangwa akanakwirakwiza amashusho bwite yawe agaragaza ibice by’ibanga byawe, birababaza cyane bikanatera ikimwaro.

-Uba umwe mu bagizweho ingaruka n’ubutumwa buza bwaka amafaranga cyangwa butera ubwoba.

– Iyo ari wowe uri gukoresha ayo mashusho y’urukozasoni ugamije kwihorera, igishoboka cyane ni uko:

– Uba ukoze icyaha gishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri ibiri.

– Uba uteye agahinda gakomeye uwo ubikorera bikaba byanateza ibyago kuri we ndetse n’umuryango we.

Nyamara ujye wibuka ko n’ubwo ukundana n’umuntu, ibintu bishobora guhinduka amafoto n’amavidewo mwagiye mufata mugikundana  akaba ashobora gukwirakwizwa mu bandi bantu.

Igihe hari utangaje amashusho yawe y’urukozasoni agamije kwihorera.​​​​​​​

  • Ntugasubize ubutumwa buza bugutera ubwoba.
  • Bimenyeshe polisi.
  • Niba bigaragaye ku rubuga runaka cyangwa rumwe mu mbuga nkoranyamabaga, menyesha ayo mashusho ba nyiri urubuga, ubasabe kugukura ku rubuga no guhagarika uwabikoze kongera kugira icyo atangaza.
  • Ntukumve usebye cyangwa ngo ugire isoni zo kumenyekanisha ko hari amashusho y’urukozasoni ari kukuvugwaho hagamijwe kwihorera kuko uba wifasha unafasha abandi bari kubikorerwa cyangwa bishobora kubaho.

 

 

 

See Also...