English

Amakuru y’ibinyoma n’ibihuha ku rukingo rwa COVID-19

Urukingo rwa COVID-19 rumaze guhabwa amamiriyoni y’abaturage hirya no hino ku isi, kandi uwo mubare uragenda wiyongera umunsi ku wundi. Mu bihugu byamaze gutangira gukingira abaturage, hamaze kugaragara kugabanuka k’ubwandu, indembe ndetse n’impfu ku buryo bufatika, ndetse abamaze guhabwa inkingo ebyiri nk’uko biteganyijwe, nyuma bakagira ibyago byo kwandura COVID-19, bahura n’ingaruke nke cyane ugereranyije n’abatarakingiwe. Muri rusange, mu bihugu aho inkingo zitaragera, ntabwo ibintu bimeze neza.

Hamwe n’icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije buri wese muri twe, kandi kikaba kidateze guhita kirangira vuba aha, ni byiza kugira amakuru afatika, uko arushaho kugenda aboneka.

Uburenganzira bwo kuvuga

Mu bihugu bimwe na bimwe, haba amatsinda y’abantu banga inkingo urunuka, kuko uretse no kutemera kuzifata ubwabo, banabuza ababo kuzifata. Bamwe muri bo bazamurira ijwi ryabo ku mbuga nkoranyambaga, ku mbuga za murandasi, mu makuru, mu nama zihuriramo abantu benshi cyangwa mu myigaragambyo, bakumvikanisha ibitekerezo byabo; hari n’abahitamo kugaragaza impamvu bemera kandi bashingiraho badashaka kwakira urukingo rwa COVID-19, cyangwa se bakabishingira ku kutagira amakuru, ku makuru y’ibihuha cyangwa se ibinyoma. Igihari ni uko ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma n’ibihuha biri gukomeza gutuma dutakaza ubuzima bw’imbaga ndetse no guca intege ubushobozi bw’inzego z’ubuzima zikomeza kugerageza kurwana ku buzima bw’abantu no guhagarika icyorezo binyuze mu gukingira abantu benshi.

Dore zimwe mu mpamvu bamwe bari kureka kwikingiza kubera ibyo basoma, babona cyangwa bumvise

“Urukingo rwa COVID-19 ruzatuma nandura COVID-19”

“Abantu bakuze ntibakwiriye gufata urukingo”

“Urukingo rwa COVID-19 ruzahindura utunyangingo twanjye”

“Urukingo rwa COVID-19 rufite akuma k’ikoranabuhanga bashyiramo ngo bajye bakurikira aho duherereye”

“Urukingo rwa COVID-19 rwakozwe mu duce tw’imibiri y’impinja zitaravuka”

“Niba narigeze kwandura COVID-19, nta rukingo nkeneye”

Abantu bose bafite uburenganzira bwo gutangaza ibitekerezo byabo, cyane cyane iyo bifite ishingiro kandi bigamije icyiza. Gusa nanone ni inshingano zacu twese kumenya niba ibyo bitekerezo bikwirakwizwa kuri murandasi bifite ishingiro.

Dore inama

  • Mu gihe usoma cyangwa wumva amakuru ku nkingo za COVID-19, yatekerezeho mu buryo bushyira mu gaciro, wibaze impamvu byaba byanditswe cyangwa niba bigamije gutuma uhindura imyumvire yawe.
  • Haba hari undi watangaje amakuru amwe n’ayo? Banza ugenzure niba imbuga zizewe kandi zizwi zabitangaje.
  • Banza ukore ubushakashatsi ku rubuga cyangwa umuntu watangaje ibyo bintu. Menya byinshi ku wabitangaje; ese yaba ari urwego cyangwa ni urubuga rw’umuntu ku giti cye wabyutse akiyandikira ibyo atekereza?
  • Genzura amakuru yatangajwemo. Ubusanzwe amakuru nyayo aherekezwa n’imibare, ubushakashatsi cyangwa inyigo zijyanye n’ibivugwa ndetse n’igihe ibisa n’ibyo byaba byarigeze kubaho mbere. Akenshi, bikunze guhita byigaragaza ko amakuru yatangajwe ari impuha cyangwa ari ibigamije gutesha abantu umutwe.
  • Umvira umutimanama wawe. Zirikana ko iteka iyo ikintu cyumvikanye nk’ikidasanzwe cyangwa kitabaho, burya ni ko biba bimeze.

See Also...