English

Aho baganirira kuri internet

Aho baganirira kuri internet ni ahantu kuri abantu bashobora kwegerana  bakaganira bandikirana. Bamwe bakoresha porogaramu zihariye mu kwinjira no gukoresha ubwo buryo, abandi bakoresha ubwubatse mu mbuga imbere, harimo nk’imbuga nkoranyambaga.

Kubera uwo mubare munini w’abantu bari kuri internet kandi batazwi imyirondoro bwite ndetse n’ibiganiro bitayunguruye aho buri wese aba yivugira ibyo ashaka, ntihagire  n’ubigenzura, ukwiriye kuba uzi ibyago wahura na byo kuganirira kuri internet n’uko wabyirinda.

Ibyago bishoboka

  • Guhura n’ibitekerezo bihutaza, biganisha ku busambanyi, ubuhenzanguni cyangwa bironda ubwoko, cyangwa ibikorwa byo kwibasira abandi n’imyitwarire y’urwango.
  • Abantu utazi  muhurira muri ibyo biganiro bashobora kuba bamwe mu bakora ibikorwa byo kwirirwa barekereje bagenzura abantu, cyangwa bagamije kugutera ubwoba no kugutoteza, kugushishikariza guhindura imyumvire yawe cyangwa bagamije ubusambanyi.
  • Urubyiruka n’abana bashobora kurohwa mu biganiro bidakwiriye babikoreshejwe n’abantu bakuru bafite imigambi itari myiza.
  • Guhura n’imvugo zidakwiye cyangwa z’amagambo aremereye cyangwa amarangamutima, bimenyerewe nko kwibasira. Ibi bishobora gutuma bamwe mu baganira batishimira ikiganiro
  • Gushukwa n’abo muri kuganira bagusaba gutanga amwe mu makuru yawe bwite  cyangwa ajyanye n’umutungo yaba aho muri kuganirira  cyangwa ku zindi mbuga zikorerwaho uburiganya.

Ganira mu mutekano​​​​​​​

  • Itondere abo ugirira ikizere kuri internet kandi wibuke ko bamwe mubo wita inshuti  ari abantu utazi by’ukuri.
  • Gira ibanga amakuru yawe bwite igihe wuzuza umwirondoro wawe wo kuri internet  (amazina, aderesi, nimero za telefoni, email yawe yihariye, ifoto) n’iyo abantu babigusaba.
  • Ibuka buri gihe ko ushobora  gufunga ugasohoka muri urwo rubuga kugira ngo wirinde ibibazo  cyangwa ugahindura izina ukoresha kuri urwo rubuga.
  • Ntukajijinganye gukumira (block)  abantu udashaka kuganira na bo.
  • Banza utekereza neza mbere yo gusubiza ubutumwa bwite.
  • Ntugakoreshe amazina yawe y’ukuri, ahubwo wakoresha iribyiniriro (ariko atari rya rindi rikurura abantu kubera impamvu zitari nziza).
  • Gira icyo ukora mu gihe  ubona  ko inshuti zawe ziri  mu byago.
  • Iga uko wabika kopi y’ikiganiro wakoze, ibi bishobora kugira akamaro mu gihe ushaka kugaragaza ibikubangamiye.
  • Rega abantu ubona ko bica amategeko yo kuganira kuri nyiri urubuga.
  • Gira amakenga mu gihe ugiye guhura n’umuntu mwamenyaniye kuri internet. Bwira umuvandimwe cyangwa inshuti kandi urebe uko wajyana na bo igihe ugiye guhura n’umuntu mwamenyaniye kuri internet; byibura ibi ubikore igihe ugiye kumusura bwa mbere. Muhurire kandi mugume ahantu hahurira abantu benshi. Buri gihe ujye uba ufite telefoni kandi icanye. Irinde gusinda Genzura kandi wite kuri buri gikoresho  cyawe.