English

Ahantu hahurira abantu benshi

Igihe urimo gukoresha telefone cyangwa tablet ahantu hahurira abantu benshi, yaba hanze y’inzu cyangwa aho bagurira icyayi, resitora cyangwa mu biro, ushobora guhura n’ibyago byinshi uramutse urangaye. 

Ibyago bishoboka

  • Abantu bakwinjirira bakamenya ibyo urimo gukora kuri internet cyangwa bagafungura porogaramu zo muri telefone yawe igihe urimo gukoresha umuyoboro wa internet nziramugozi udafite umutekano cyangwa wa baringa. 
  • Abantu binjira mu ikoranabuhanga rya telefone yawe bakoresheje Bluetooth bakakoherereza ubutumwa bwanditse utifuza, bakinjira mu rutonde rw’aderesi z’abantu muvugana cyangwa bakaba banakwinjira mu mikorere ya telefone yawe. 
  • Gutakaza cyangwa kwibwa telefone yawe, wayisize ahantu cyangwa urimo kuyikoresha cyangwa uri kumwe na yo. 
  • Kurungurukira mu bitugu, abantu bareba muri screen yawe. 

Kwirinda ubwawe

Gukoresha internet nziramugozi (WiFi)

Ibyago nyamukuru bifitanye isano no gukoresha telefone yawe uri ahantu hahurira abantu benshi, ni uko internet nziramugozi ishobora kuba idafite umutekano, bigatuma abantu batabifitiye uburenganzira bakwinjirira bakamenya ibintu byose urimo gukorera kuri internet. Ibi birimo gufata amagambo y’ibanga yawe no gusoma email zawe bwite. Ibi bishobora kubaho igihe ihuzwa rya telefone yawe na internet nziramugozi ritahishwe hakoreshejwe kode (encripted), cyangwa hakagira umuntu ushyiraho uburyo bushuka abantu bakibwira ko barimo gukoresha internet nzima. 

Nukoresha internet ikoresha “encryption”, uzasabwa kwinjiza ‘urufunguzo’, rwenda gusa n’uru: 1A648C9FE2. 

Ubundi buryo, ushobora gusabwa kwinjira ukemeza ikoreshwa rya internet. Ubu buryo buhita bumenyesha ushinzwe iyo internet ko urimo gukoresha internet y’ahantu bacuruza icyayi, hoteli cyangwa akabari. 

  • Urebye rwose nta mutekano uhari iyo ukoresheje “encryption”.  
  • Keretse niba urimo gukoresha urubuga rufite umutekano, naho ubundi ntukohereze cyangwa ngo wakire amakuru yawe bwite igihe urimo gukoresha internet nziramugozi rusange. 
  • Aho bishoboka, koresha hotspot izwi neza, itangwa n’abacuruzi bazwi kandi bemewe. 
  • Abagize ikigo runaka  bifuza kwinjira mu muyoboro w’ibigo byabo bakwiye gukoresha Umuyoboro Wigenga wa Murandasi (VPN) ufite umutekano wizewe kandi ukoresha “encryption”. 

Bluetooth

  • Genzura niba Bluetooth yawe ifunze mu gihe udakeneye kuyikoresha. 
  • Niba uyikoresha, genzura ko ibikoresho byawe bitakomeje ‘kugaragara’. 
  • Ntugahuze telefone yawe n’ibindi bikoresho uri mu ruhame kuko hari igihe umuntu yakwinjirira igihe urimo gukora ihuzwa. 
  • Niba bishoboka, kumira ibikoresho utazi, byihuje na telefone yawe. 
  • Ntukemere kwakira amakuru wohererejwe hifashishijwe Bluetooth z’ibikoresho utazi cyangwa ahantu hakemangwa. 

Izindi nama

  • Ntugasige telefone yawe cyangwa taburete ahantu utari kumwe nayo. 
  • Genzura abantu bakuri iruhande kuko bashobora kuba barimo kureba ibyo urimo gukorera kuri internet. Koresha porogaramu iyungurura amakuru yawe y’ibanga ikoreshwa mu gukumira abashaka kureba screen  yawe baturutse mu bakwicaye iruhande. Urugero ni porogaramu ya 3M, ibisobanuro byayo biri hano
  • Ntukarangazwe n’umuntu ushobora kukwiba telefone yawe. 
  • Ntugasige telefone yawe ahantu hagaragara igihe utarimo kuyikoresha, kabone n’iyo yaba aho wicaye cyangwa ku meza. 
  • Aho bishoboka hose, ntugakoreshe telefone yawe cyangwa ngo uyigaragaze igihe urimo gutembera, kubera ko ibi byakuviramo kuyibwa no kubangamira umutekano wawe bwite. 
  • Ntiwibagirwe ko porogaramu nyinshi za telefone zihuza na internet utabizi, bityo rero ugomba kugenzura igenamiterere yawe kugira ngo ushobore kugenzura amakuru arimo koherezwa.

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

WPA

Mu magambo arambuye ni “WiFi Protected Access”: Uburyo bwo guhisha amakuru muri kode hirindwa kumvirizwa cyangwa kuba abariganya bagera ku muyoboro. Bisonurwa n’amahame ya 802.11. Ubu buryo butanga umutekano kurusha WEP.

VPN

Mu magambo arambuye ni “Virtual Private Network”, ni uburyo bwo kurema umuyoboro utekanye hagati y’ibintu runaka bibiri binyuze kuri internet. Akenshi bwifashishwa mu itumanaho hagati y’ibigo.

Umuyoboro

Umubare wa mudasobwa zigiye zifite ihurirohifashishijwe ibikorwa remezo by’imiyoboro.