English

Abana bawe n’amakuru agenewe abantu bakuru

 

Iyo ababyeyi bamenye ko abana babo babonye ibintu by’urukozasoni kuri internet, ikintu cya mbere bahita batekereza ni: “Ese umwana wanjye ntiyahahamutse cyangwa ntihari ibindi bibazo yahuye nabyo?”

Mu by’ukuri, hari ibyago byinshi by’uko bagira ikibazo bitewe n’uko ababyeyi babyitwayemo, bityo rero ni ngombwa kudakabiriza ibyabaye, kandi ukavugisha umwana wawe mu buryo bujyanye n’imyaka ye. Ni ngombwa cyane kandi, kubabwira ko nta kosa bakoze, kandi wibuke ko iki kintu atari ikintu cyo kubahanira.

Abana mu bisanzwe basanzwe bigirira amatsiko…ni bwo buryo bigiramo kandi bagakuriramo. Niba umwana wawe yabonye kuri internet ibintu byagenewe abantu bakuru, umusobanurire ko ibyo bintu bigenewe abantu bakuru atari abana bigenewe, kandi mushakire hamwe imbuga nawe ashobora kubona akishimira, ariko ziriho ibintu bijyanye n’imyaka ye. Mushishikarize kubaza ibibazo.

Niba ubonye abana batangiye gukura bari kugaragaza imyitwarire iteye impungenge kubera internet bari gukoresha uko bishakiye, baganirize ku mwanya bamara kuri izo mbuga na bimwe mu byago byazo.

Hari ikibazo cy’uko abana b’ibitsina byombi bashobora kubona ibyo babona muri filime z’urukozasoni babonera kuri internet, nk’ibikorwa bisanzwe by’imibonano mpuzabitsina. Ni ngombwa ko ubabwira ko atari ko bimeze, kandi ushobora guhuza icyo kiganiro n’ibijyanye n’ubucuti cyangwa urukundo.

Hejuru ya byose, ntukagire isoni zo gukora bene ibyo biganiro n’abana bawe, ni ingenzi cyane mu kubategurira ubuzima bw’ubugimbi n’ubwangavu n’ubw’abantu bakuru.

Ingamba zo kwirinda ziri mu rwego rwa tekiniki

Hamwe no kugirana ibiganiro byinshi kandi bihoraho n’abana bawe, hari ingamba zo kwirinda ziri mu rwego rwa tekinike ushobora gushyiraho:

Gushyiraho uburyo buha ubushobozi ababyeyi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa kuri mudasobwa cyangwa igikoresho kigendanwa​​​​​​​

Mudasobwa n’ibikoresho bigendanwa bigurishirizwa gukoreshwa n’abantu batandukanye hafi ya byose biba bifite uburyo biguha, wowe nk’umubyeyi, ubushobozi bwo kuyungurura ibyo udashaka ko abana bawe (cyangwa muri rusange abafite konti kuri ibyo bikoresho bose) bageraho. Ibi bikoresho bishobora kuboneka mu buryo bworoshye ukoresheje igenamikorere rya mudasobwa (control panel) cyangwa ubundi buryo bwo kugena imiterere ya screen y’ibikoresho. Niba ushidikanya ku buryo wabigeraho cyangwa wabishyiraho, reba ahatangirwa ubufasha kuri internet cyangwa ubaze aho waguriye ibyo bikoresho.

Porogaramu ziha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa n’abana ushobora kuzigura cyangwa kuzikura kuri internet. ​​​​​​​

Hari ubwoko bwinshi butandukanye bwa porogaramu ziha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa ziboneka kandi zakoreshwa kuri mudasobwa n’ibikoresho bigendanwa. Hitamo izivuye ku bacuruzi mpuzamahanga bakomeye, bizewe kandi usome icyo abandi bazivugaho ndetse n’abazirangira abandi.

Urebye, zigufasha kuyungurura ugakuramo ibintu bidahwitse nk’iby’urukozasoni n’ibirimo ihohoterwa, bigabanyiriza abana bawe ibyago byo kubona ibi. Zimwe zikwemerera gushyiramo imyirondoro itandukanye niba ufite abana b’imyaka itandukanye bazakoresha mudasobwa n’ibindi bikoresho.

Rimwe na rimwe, utu tuyunguruzo hari igihe dufunga byinshi birenze cyangwa bike cyane, ku buryo abana bawe hari imbuga batajya babona uko binjiramo kandi ntacyo zitwaye, cyangwa rimwe na rimwe bakaba bareba imbuga zirenze ikigero cy’imyaka yabo. Inyinshi zizafunga cyangwa zifungure imbuga runaka kugira ngo ziguhe ubushobozi bwo kugena kurushaho ibikorwa n’ibidakorwa.

Zimwe muri porogaramu ziha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa zikwemerera gukurikirana ibyo abana bawe bakorera kuri internet, ubwo ushobora kubona urubuga basuye n’igihe bamaze kuri internet. Zimwe zinaguha amakuru ajyanye n’ibikorwa abana bakorera ku mbuga nkoranyambaga.

Porogaramu zimwe ziguha ubushobozi bwo kugena igihe ntarengwa abana bashobora gukoreshamo internet, zigafunga internet, cyangwa zimwe mu mbuga mu gihe runaka mu munsi. Rero ushobora gufunga imbuga nkoranyambaga n’imbuga z’imyidagaduro igihe umwana wawe aba agomba kuba ari gukora umukoro wo mu rugo.

Ushobora gukoresha iyo porogaramu winjiyemo igihe icyo ari cyo cyose kugira ngo uhindure utuyunguruzo n’imbuga wafunze cyangwa wafunguye, uko umwana wawe agenda akura. Kandi nk’uko bimeze kuri porogaramu za mudasobwa zose, ni ngombwa cyane ko ushyiramo amavugurura igihe cyose ubimenyeshejwe.

Ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa butangwa n’utanga serivisi za internet​​​​​​​

Ibigo bitanga serivisi ya internet  byinshi binatanga porogaramu ziha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa, bigufasha, kimwe n’izindi porogaramu ugura, gufungira inzira ibintu bidahwitse. Abakiriya ba bimwe mu bigo bitanga serivisi za internet murandasi baba bashobora gukoresha ubu buryo ku buntu.

Imwe mu miyoboro y’ibikoresho bigendanwa na yo porogaramu ziha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa ku buntu.Kuri zimwe, biba byarashyizwe mu igenamiterere zayo mu buryo buhoraho. Niba utazi neza niba ibi birimo, cyangwa ufite ikibazo icyo ari cyo cyose cyangwa ibyo utumva, wahamagara ikigo cy’itumanaho ukoresha kugira ngo ube ufite amakuru yizewe.

Ibindi bikoresho biri kuri internet nk’ibikoresho byo gukinisha bikunze kuba byifitemo porogaramu ziha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa ku buryo wowe nk’umubyeyi, wayishyiramo ukayikoresha.

Imiyoboro myinshi ya televiziyo iyo uyisabye itanga uburyo ababyeyi bashobora gufungisha ijambo-banga bufasha ababyeyi kurinda abana babo kubona ibintu bitajyanye n’imyaka yabo.