English

Windows XP

Microsoft yagiye isohora ubwoko bushya bwa sisiteme y’imikorere ya Windows yayo ibusimburanya mu myaka itandukanye, nyamara hari abantu bamwe bagikoresha Windows XP mu kazi (no mu rugo), kandi yarasimbuwe mu 2007. Microsoft yaretse gutanga ubufasha kuri XP mu 2014 bisobanuye ko nta mavugurura, ibifasha umutekano, ibyakemura ibibazo zigize cyangwa ko hasohoka iby’ibanze mu mutekano wa Microsoft by’ubwo bwoko bwa sisiteme y’imikorere.

Ibyago bishoboka

  • Mudasobwa zikoresha Windows XP ziba zifite intege nke mu bijyanye no guhangana n’ibitero bya porogaramu zangiza, kandi abagizi ba nabi baba bazi neza izi ntege nke.
  • Izi porogaramu zangiza zishobora gukoreshwa n’abagizi ba nabi ku mpamvu zitandukanye, zirimo:
    • Izi porogaramu zangiza zishobora gukoreshwa n’abagizi ba nabi ku mpamvu zitandukanye, zirimo:
    • Guteza mudasobwa zawe ndetse/cyangwa umuyoboro wawe porogaramu zifata bugwate.
    • Kwiba umwirondoro kugira ngo basabe konti yawe ya banki, pasiporo n’ibindi bintu mu izina ryawe.
    • Kugenzura email n’irindi tumanaho.
    • Gutuma mudasobwa yawe ijya mu murongo w’izihurizwa hamwe bifashishishe internet kugira ngo bibe amakuru, uburyo akenshi bwifashishwa mu kugaba ibitero ku mbuga z’ibigo cyangwa za Leta.
  • Kuba bikomeje kugorana kubona umuntu wagufasha cyangwa wasana mudasobwa zikoresha Windows XP, cyangwa porogaramu zikoreshwa kuri yo zikorana n’izindi.
  • Umubare munini w’ibyuma bikorana na mudasobwa ndetse na porogaramu ntibizongera gukorana na Windows XP.
  • Ushobora kwinjirirwa muri sisiteme y’amakuru, bikaba byatuma amakuru yawe amenyekana cyangwa akibwa, kutuzuza ibisabwa mu bwishingizi cyangwa ibyo abakiriya bagusaba no kunyuranya n’amabwiriza ajyanye no kurinda amakuru.

Gusimbura Windows XP​​​​​​​

Mbere yo kugira icyo ukora muri ibi bikurikira ni ngombwa gukora kopi ngoboka (backup) y’amakuru ubitse muri mudasobwa yawe kandi ukaba uzi neza zo ashobora kuboneka akanagarurwa ku yindi mudasobwa.​​​​​​​

Vugurura mudasobwa zawe​​​​​​​

Mbere na mbere, igisubizo nyacyo ni ugushyira muri mudasobwa yawe ubwoko bushyashya bwa Windows buzwi nka Windows 10 bujyanye n’imiterere n’imikorere yayo. Nyamara, mudasobwa nkeya cyane mu za kera ni zo zishobora gukoresha Windows 10, kandi uba ufite amahitamo menshi igihe wifuza guhindura ugakoresha mudasobwa zigezweho zisohotse vuba n’ibikoresho by’itumanaho. Ugomba kuvugana n’umufatanyabikorwa wemewe wa Microsoft kugira ngo agusobanurire amahitamo meza ajyanye n’ibyo ukeneye. 

Ku bigo binini n’ibigo by’ubucuruzi, Microsoft itanga abakozi bafite ubuhanga bucukumbuye, ibikoresho, n’ubujyanama butangwa n’impuguke kugira ngo bakorohereze gukoresha no gutunga ibikoresho n’ikoranabuhanga bya Windows, Office na Internet Explorer. Kugira ngo umenye uburyo bwo kwimura porogaramu no gutangira kuzikoresha wavugisha uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bya Microsoft cyangwa umufatanyabikorwa wa Microsoft wemewe. Ushobora kandi no kwiga uburyo wowe ubwawe wagerageza ugatangira gukoresha mudasobwa igezweho yo mu biro, wifashishije  Microsoft Deployment Toolkit.