English

Windows Server 2003

Nk’uko byagenze muri Mata 2014 kuri Windows XP, Microsoft yahagaritse gutanga ubufasha kuri sisiteme z’imikorere za Windows Server 2003 na Small Business Server 2003 muri 2015.

Uko imyaka yagiye isimburana, sisitemu y’imikorere yasimbuwe na Windows Server 2008, Windows Server 2008 R2, Windows Server 2012 na Windows Server 2012 R2, nyamara ibigo bimwe bikomeje gukoresha sisitemu y’imikorere ishaje.

Niba ikigo cyawe kigikoresha Windows Server 2003, ugomba kwimukira kuri seriveri ya sisitemu y’imikorere nshya none.

Uretse kuri Windows XP, ahabaye ibibazo mu kwimuka kwa porogaramu za mudasobwa, Windows Server 2012 R2 itanga uburyo bw’imikorere ihuye na Windows Server 2003. Mu buryo bwa tekiniki, n’ubwo sisiteme nshya ikoreshwa nka sisiteme y’imikorere ifite igipimo cya mudasobwa cya 64-bit, porogaramu nyinshi za 32-bit zidafite ahantu ha kode ya 16-bit zigomba gushyirwamo zikanayikoreraho ziciye mu ikoranabuhanga rya Windows kuri Windows 64 (WoW64).

Ibyago mu mutekano byo kudashyiramo inshya mbere y’uko Microsoft ihagarika gutanga ubufasha murabigaragarizwa mu bika bikurikira, ariko tugomba kongeraho ko Windows Server 2012 R2 ifite n’ibindi bintu byinshi byiyongereyemo ugereranyije na sisitemu ya kera harimo guhuriza hamwe ibintu mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuzamura mu nzego byiyongereye, uburyo bushya bw’imikorere n’ubushobozi bw’imyandikire.

Tujya inama yo kutavugurura by’agateganyo Windows Server 2008 nk’ubufasha buhoraho kuko ibyo byarahagaritswe  mbere Windows Server 2003.

Ibyago byo kutimukira ku yindi

  • Kuko nta mavugurura y’umutekano ari gusohoka, seriveri yawe ikoresha Windows Server 2003 izaba ifite intege nke cyane mu gihe yaterwa na porogaramu zangiza (malware mu rurimi rw’Icyongereza), kuko abagizi ba nabi baba bazi izo ntege nke.
  • Izi porogaramu zangiza zishobora gukoreshwa n’abagizi ba nabi ku mpamvu zitandukanye, zirimo:
    • Kwiba amakuru ajyanye n’imari y’ikigo cyawe cyangwa abakiriya bawe kugira ngo zikore uburiganya.
    • Kwiba amakuru ajyanye n’imari y’ikigo cyawe cyangwa abakiriya bawe kugira ngo zikore uburiganya.
    • Kugenzura email n’irindi tumanaho.
    • Gushyira seriveri yawe mu ruhererekane rwa porogaramu y’umuyoboro wa robo (botnet), ikunze gukoreshwa cyane mu kugaba ibitero ku mbuga z’ibigo by’ubucuruzi n’ibya Leta.
  • Umubare uri kwiyongera w’ibikoresho na porogaramu bya mudasobwa bitazakorana na Windows Server 2003.
  • Kunanirwa kubahiriza amategeko n’ibisabwa n’inganda zitandukanye.
  • Sisiteme y’amakuru yawe iba iri mu kaga ko kwinjirirwa n’abantu batabyemerewe, bituma amakuru yawe abonwa cyangwa yibwa, kutubahiriza ibisabwa n’umwishingizi na/cyangwa umuguzi no kwica itegeko rijyanye no kurinda amakuru.
  • Kugabanuka k’umubare w’abacuruzi bigenga batanga ibikoresho n’ubufasha bijyanye na serivisi bya Windows Server 2003, n’igiciro cyiyongera ku batanga izo serivisi.

Kwimuka

Amakuru yuzuye n’inama za Microsoft ku buryo bwo kwimuka ukava kuri Windows Server 2013 ushobora kubisanga ku rubuga rwa Microsoft, hano.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Server

Mudasobwa iha izindi mudasobwa inyandiko cyangwa izindi serivisi ku muyoboro runaka cyangwa internet.