English

Web Browsers

Hari “web browsers”  zitandukanye ushobora guhitamowakoresha mu bikorwa byawe. Iyo wahitamo ikwiriye kuba ishingiye ku byo ukeneye by’umwihariko, ku rwego runaka, ibyo uhitamo kuba ifite, uburyo igaragara n’ibindi wagenderaho. “Web browser” wahitamo yose, ni ngombwa ko uyivugurura. Ku ruhande rumwe ni ukugira ngo ubashe gukoresha imikorere yayo mishya, gukora byihuse no kuba ibasha gukorana n’ikoranabuhanga ry’imbuga riba rigezweho ariko ahanini ni ukugira ngo ugire umutekano urambye, kuko mu ntege nke zo muri browser  yawe ari ho abakora ibyaha by’ikoranabuhanga bakunda kwinjiriramo. Ibi ntibisobanuye gusa gukoresha ubwoko bushya bwa browser  wahisemo bwakorana na sisiteme y’imikorere yawe, ahubwo no gukora ku buryo ufata  kandi ugashyiramo udufasha urubuga (patches) tugezweho twakorana na browser  washyizemo.

Kuvugurura ugashyiramo ubwoko bushya bwa browser

Kuvugurura ugashyiramo ubwoko bushya bwa “web browser” ni ako kanya, kandi twaranabyoroheje dutanga ihunzanzira “link” kuri iyi paji ikujyana ku zikunzwe cyane. Izindi zishobora kuvugururwa uciye kuri paji ibanza  ku mbuga zazo ugakurikiza amabwiriza atandukanye zigiye zifite.

Ushobora gukanda ku kamenyetso kari munsi kagaragaza browser washyizemo, ibi birahita bikujyana ku rubuga nyarwo. Niba umaze igihe ushaka guhindura browser ugashyiramo indi nshya, urugero ukava kuri Internet Explorer ukajya kuri Firefox, gukanda ku kamenyetso ka browser nshya uhisemo bigufasha kubikora mu buryo bwihuse kandi bworoshye.

ChromeGoogle Chrome
Download

…………………………………………………………………………………………………………..

OperaOpera
Download

…………………………………………………………………………………………………………..

Firefox

Firefox
Download

 

 

Wibuke, gushyiramo ubwoko buheruka bw’urubuga ubwabyo ntibihagije mu kukurinda ibibazo bibera kuri internet.

Niba biri kukugora gushyiramo urubuga rushya cyangwa ufite ikibazo icyo ari cyo cyose, shaka uguha inama ndetse/ cyangwa ubufasha ku kigo  wizeye gitanga ubufasha mu by’ikoranabuhanga.

Gufata amavugurura (downloading)​​​​​​​

Uzakira mu bihe bitandukanye amakuru akumenyesha ko amavugurura ya browser yawe yabonetse. Urugero kuri mudasobwa za Windows, amavugurura aba ari mu bifasha Microsoft Windows bisanzwe, ubusanzwe atangwa kuwa kabiri umwe runaka buri kwezi. Abakoresha sisiteme y’imikorere ya OSX bakwiriye gushaka  amavugurura banyuze muri porogaramu igenga amavugurura (Software Update).