English

Uruhererekane rw’abacuruzi

Uko ikigo cyawe cyaguka ugatangira gukorana n’abakiriya benshi, abakigemurira n’abafatanyabikorwa, uba umwe mu bagize uruhererekane rw’abacuruzi n’abaguzi. Kuba ugemura cyangwa umukiriya wifuzwa, wo kwizerwa ubu bisigaye birenga kugeza ibicuruzwa cyangwa serivisi ahantu, kwakira neza abakiriya no kwishyurira igihe. Uburyo bwo gukora ubucuruzi uyu munsi busaba ko wubahiriza imigenzo myiza (kandi akenshi, wubahiriza amategeko) ku bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga n’amakuru kuko intege nke ntizishyira ikigo cyawe cyonyine mu kaga ahubwo n’abandi bose mufite aho muhurira muri urwo ruhererekane.

Ibyago bishoboka

  • Amakuru y’umukiriya, ukugemurira n’umufatanyabikorwa abitswe ku buryo butatanye, butandukanyije mu bubiko-shingiro, rero intege nke ahantu hamwe zishobora gushyira mu kaga abantu bose bari muri urwo ruhererekane rw’abacuruzi n’abaguzi.
  • Amakuru ashobora no gusangirwa hagati y’abantu batandukanye muri urwo ruhererekane, urugero kuri email cyangwa ahantu hamwe kuri interent.
  • Igihe cyose ikigo gishya kinjiye muri urwo ruhererekane , ibyago by’uko umutekano wahungabanywa nabyo biriyongera.
  • Umutekano w’imari, uw’abakozi, uw’umutungo bwite mu by’ubwenge, kubahiriza amategeko ajyanye n’amakuru, imari n’izina byose biba biri mu kaga, ku bigo byose biri muri urwo ruhererekane

Kugera ku rwego rwemewe mu ruhererekane rw’abacuruzi n’abaguzi​​​​​​​

Rero ni ngombwa ko ikigo cyose kiri muri urwo ruhererekane rw’abacuruzi n’abaguzi kiba gifite sisitemu n’imigenzereze bitekanye, gishobora kubigaragariza ibindi bigo biri muri urwo ruhererekane, kandi gifitiye icyizere ibindi bigo biri muri uru ruhererekane.

Bibaho cyane ko buri kigo  muri uru ruherekane kiba gifite imiterere itandukanye, uburyo butandukanye ibikorwa bikorwamo, imikorere itandukanye, ibikorwa remezo bijyanye n’amakuru bitandukanye kandi kiba kitangana kandi gikorera ku nzego zitandukanye mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga n’uw’amakuru, kandi n’uburyo kigenzura uko iby’ibiindi bimeze, harimo n’ikigo cyawe.

Nk’intangiriro, ni inshingano zawe gukora ku buryo ushyiraho urwego rwiza rw’umutekano mu bijyanye no kurinda mu buryo bwa tekiniki, inzira n’imigenzereze n’imyitwarire y’abakozi.

Ugomba gushyiraho kare gashoboka igihe winjira muri urwo ruhererekane rw’abacuruzi n’abaguzi, umutekano ukeneye, ubwoko n’urwego bwabyo (niba bihari), kandi ukemera cyangwa mukumvikana ushingiye ku byo wowe usaba kandi ugenderaho, n’iby’abafatanyabikorwa bawe muri urwo ruhererekane. Abafatanyabikorwa bakomeye akenshi baba bafite amabwiriza akomeye, ariko ibi bishobora gutandukana bitewe n’ingano n’ubwoko bw’ikigo cyawe n’icyo uri gukora muri urwo ruhererekane.

Ushobora kwemera ibisabwa by’ingenzi kandi ukagenzura iby’abafatanyabikorwa muri urwo ruhererekane rw’abacuruzi n’abaguzi ubyikoreye cyangwa usabye impuguke iturutse hanze y’ikigo ngo ibigukorere. Inama zitangwa kuri uru rubuga zigamije kugufasha kugena ahakeneye gukorerwa igenzura ryimbitse noneho zigatanga amakuru n’inama bijyanye n’aho hantu.