English

upiganira isoko hifashishijwe internet

Gupiganira isoko hifashishijwe internet cyangwa ubucuruzi bugurishiriza kuri internet ni uburyo bwayobotswe n’ibigo nk’uburyo bwo kugabanya igiciro cyo kubihererekanya no kuvugurura uburyo bikorwa. Bisaba kubishoramo amafaranga mu kubyubaka, kubyimenyereza no guhindura imicungire ariko biracyagoranye cyane kumenya igihe ibi bitangirira kuzana inyungu. Muri rusange, imikoranire y’ibigo by’ubucuruzi bugenda neza yubakiye ku rwego rwo hejuru rw’ikizere, ariko abarebwa no gupiganira amasoko hakoreshejwe internet basaba ikindi kintu kinini: ubwirinzi. Ibigo byinshi byirinda iyo mikorere kubera ko bitizera ukwigenga kw’ikoranabuhanga ndetse bikemera ibyago byo kwibwa no gutabona inyungu ikwiye.

Bityo ni ngombwa kwitonda cyane iyo bigeze ku byaha bikorerwa kuri internet ndetse n’umutekano w’amakuru. Bitabaye ibyo, ikigo cyawe kizaba gitegejwe ibyago…kimwe n’abo muhererekanya amafaranga ndetse n’abandi bari kuri urwo rutonde rw’abo mucuruzaho.

Ibyago bishoboka

  • Kuba amakuru afitwe ku mbuga zigerwaho na benshi  bisobanuye ko amakuru ashobora  kwibasirwa bityo bikangiza isura y’umwe cyangwa impande ebyiri ziri gukorana ndetse n’abo bireba bose.
  • Igihe amakuru bayahanahanye hakoreshejwe email cyangwa izindi mbuga, impande zombi ziba ziri mu bibazo igihe amakuru aguye mu biganza by’abatemerewe kuyabona, kandi bishobora gukurura uburiganya, abajura, abiba ibihangano by’abandi, ubutasi, gusenyana, ubwambuzi, kurenga ku masezerano cyangwa gutakaza icyubahiro.
  • Kwibasirwa byiyongera cyane iyo ibigo nk’ibi byishyize hamwe mu ruhererekane rwo guhanahana ibicuruzwa.

Gupiganira isoko kuri internet mu buryo butekanye

Ikintu cy’ingenzi gituma ushyira ibijyanye n’amasoko kuri internet, ni umutekano ndetse n’ubwirinzi bw’amakuru byo ku rwego rwisumbuye. Ugomba nanone kwibuka ko abacuruzi mukorana  bashobora cyangwa ntibashobore kugendana n’iyi mikorere mishya, bityo bikwiriye gutekerezwaho neza  mu rwego rw’ingamba zo gukumira amakosa ashobora kubaho, kandi ni nako bigomba kugenda ku bakiriya bagize icyo bagura mu kigo cyawe, bifashishije ikoranabuhanga.

Ni inshingano zawe nk’umuguzi cyangwa umucuruzi mu kugenzura ko wubahiriza ikigero gishyitse cy’umutekano mu ikoranabuhanga mu mikorere ndetse n’imyitwarire myiza ikwiriye umukozi.

Mbere yo kwinjira mu gikorwa runaka cyo guhererekanya ibicuruzwa, ugomba no  gushyiraho uburyo bw’umutekano n’ikigero cyabwo (niba ari ngombwa), ukabikora hakiri kare, hanyuma ushingiye ku byo wifuza ndetse n’ibyo abo muzakorana bifuza, ukagira ibyo wemera cyangwa uganiraho nabo. Abafatanyabikorwa banini bakunda kugira byinshi babanza gutegeka umuntu ariko  ibi bishobora guhinduka bitewe n’ubunini cyangwa imiterere y’ikigo cyawe n’icyo mushinzwe muri urwo  ruhererekane. 

Mushobora kugera ku rwego rwiza rw’ibisabwa, mujye munasuzuma urwego abo mukorana bagezeho, mubyikoreye ubwanyu cyangwa mubifashijwemo n’impuguke yigenga. Inama zitangwa kuri uru rubuga zigamije kugufasha kumenya urwego runaka mu mikorere y’ikigo cyawe rukeneye gusesengurwa no kwitabwaho kurutaho, kandi zigamije kuguha amakuru ndetse n’inama zihariye kuri urwo rwego rufite intege nke.