English

Umutekano w’umuyoboro na mudasobwa

Mbere y’uko internet ibaho, umutekano w’umuyoboro na mudasobwa wari woroshye kuko ibigo byari bikeneye kurinda ibikikije sisitemu (perimeter) zabo gusa. Mudasobwa zari zihujwe n’imiyoboro kandi usibye impuzamiyoboro yaguye (WAN), ntizashoboraga gukorana n’izindi zo hanze y’aho. Internet ije yatumye inshingano zirushaho gukomera.

Umutekano w’umuyoboro

Umutekano w’imiyoboro myinshi ucungwa ubu n’igisubizo cy’ikoranabuhanga nka firewall. Umutekano w’umuyoboro ni ishami ryihariye rimwe na rimwe ufatwa nk’urenze ubushobozi bw’abantu bafite ibigo bito, ndetse n’abacuruzi basanzwe batanga serivise z’ubufasha mu by’ikoranabuhanga, ahubwo usigaye usaba gukorwamo n’inzobere mu bijyanye n’umutekano w’imiyoboro.

Hari urutonde rurerure rw’ibikoresho na sisitemu bikumira bimenya kandi bikima inzira ibintu bidasobanutse byashaka kwinjira biri kuboneka kandi, nabwo, bisaba kuba ufite impamyabumenyi ijyanye nabyo by’umwihariko kugira ngo ubikoreshe. Ushobora no kuvugisha imiryango izobereye gukoresha igerageza kugira ngo ikurebere uko umutekano wawe uhagaze.

Umutekano wa mudasobwa

Dore bimwe mu bintu byasuwe cyane tuza kuvugaho kuri uru rubuga byaguha amakuru arambuye n’inama z’uburyo warinda mudasobwa zawe:

Umutekano w’igikoresho ubwacyo

Gucunga uburyo umuntu abonamo amakuru

Konti z’Ukoresha

Porogaramu z’umutekano kuri internet

Porogaramu ifata bugwate (ransomware)

Porogaramu y’urukuta ruzitira (firewall)

Kuvugurura porogaramu

Amavugurura ya sisitemu ikoreshwa kuri mudasobwa

Gukorera hanze no mu rugo

Gukoresha igikoresho cyawe