English

Umutekano w’inyuma

Umutekano w’inyuma nawo ni ingenzi cyane kimwe n’umutekano wo kuri murandasi mu rwego rwo kurinda mudasobwa yawe ndetse nawe ubwawe abagizi ba nabi.  Uru rupapuro rukubiyeho amakuru ariho inama zitajyanye gusa nuko wabungabunga umutekano w’inyuma w’igikoresho cyawe n’amakuru mu rwego rwo kwirinda ko byibwa ahubwo ruriho n’inama zagufasha no kubirinda inkongi z’umuriro, umwuzure n’izindi mpanuka zabyangiza.

Ibyago

Kwibwa mudasobwa n’amakuru

Niba mudasobwa yawe itarinzwe neza, byakorohera ibisambo kuba byakwiba amakuru yawe cyangwa bikinjira muri mudasobwa yawe bitabaye ngombwa ko bikenera murandasi – cyangwa bakakwiba cyangwa bakangiza igikoresho cyawe ubwacyo. Usibye uburyo bwa gihanga bukoreshwa ubu n’ibisambo, biracyoroshye kwinjira muri mudasobwa yawe umuntu abanje kwinjizamo amakuru ajyanye n’umutungo wawe.

Mbere na mbere, niba mu rugo iwawe (cyangwa ahandi hantu ubika mudasobwa) nta mutekano uhagije uhari, biha urwaho ibisambo kuba byahinjira. 

Ubundi buryo ibyo bisambo bishobora gukoresha ni ubwo gushuka ba nyirurugo bakagira ngo ni abantu bazima bahamagaye bigatuma bya bisambo bigera mu ikoranabuhanga rya mudasobwa mu gihe biba byigize nkaho birimo “gusoma amakuru ari muri mubazi”, “gusura umutungo” cyangwa “guhanagura amadirishya”. Ntibisaba ibisambo umwanya munini ngo bigere kucyo bigamije iyo barangije kuguhobagiza cyangwa kukurangaza.

Kwangirika inyuma

Kimwe n’ibindi bikoresho byo mu rugo cyangwa ku kazi, ibikoresho bya mudasobwa nabyo bishobora kwangizwa n’inkongi y’umuriro, umwuzure n’ indi mpanuka yangiza. Nyamara, ingaruka zishobora kuba mbi cyane bitewe n’amakuru uba warabitsemo nk’inyandiko, amafoto, indirimbo, aderesi z’abantu muvugana ndetse n’imbuga ukunze gusura wabitse..

Bungabunga umutekano wa mudasobwa yawe

  • Funga inzugi n’amadirishya.
  • Ntugasige urufunguzo rw’inzu yawe hanze.
  • Itondere abantu winjiza iwawe.
  • Bika ahantu hizewe kandi hatekanye impapuro z’inzira, iziriho amakuru ya konti yawe muri banki na nimero y’ubwishingizi yawe, nibiba na ngombwa ubifungirane ahantu.
  • Koresha inzogera igaragaza ko hari ibisambo byinjiye mu rugo.
  • Ntugasige ibikoresho bya mudasobwa ahantu hatuma buri wese amenya ko uyitunze nko kuyisiga ahantu igaragarira mu madirishya cyangwa mu birahure by’imiryango.
  • Koresha umugozi wifashishwa mu gufunga mudasobwa mu rwego rwo kugora ibisambo byashaka kuyiba.
  • Vugana n’ikigo gishinzwe ubwishingizi mukorana cyangwa umukozi ushinzwe kurwanya ibyaha w’aho hafi ku zindi nama z’ubwirinzi..

Izindi nama ku bakoresha mudasobwa zigendanwa

  • Irinde ibikapu bisa n’ibyakorewe gutwarwamo mudasobwa igendanwa, urugero nk’igikapu kiriho ikirango cy’uwagikoze.
  • Hora buri gihe uri kumwe na mudasobwa yawe igendanwa niba bishoboka. Mu gihe utari kumwe nayo – urugero nko mu cyumba cya hoteli cyangwa icyumba k’inama – yihishe kure cyangwa uyifungirane ahantu. Gendana mudasobwa mu gikapu batwara mu ntoki igihe uri mu ndege cyangwa muri gari ya moshi.
  • Ntugasige mudasobwa yawe ku ntebe yo mu modoka. Kabone niyo waba uri mu modoka, mudasobwa yawe igendanwa ishobora kwibwa igihe uhagaze (urugero, igihe urimo gushyira imodoka aho zihagarara cyangwa igihe uhagaze mu matara yo ku muhanda).
  • Shaka igikapu gifungwa. Mudasobwa zimwe zangirika iyo zituye hasi.

Niba mudasobwa yawe igendanwa yibwe cyangwa yatakaye

  • Niba warabitse amagambobanga mu nyandiko muri mudasobwa yawe cyangwa se warakanze ku rubuga runaka ahantu handitse ngo ‘muzanyibutse iri jambobanga’, ihutire guhita uhindura ayo magambobanga nyuma yo kwibwa cyangwa kutakaza mudasobwa yawe.
  • Menyesha polisi kandi uhabwe nimero y’icyaha cyangwa igaragaza ko watakaje kugira ngo ibashe gushakishwa ndetse ibe yanakoreshwa ku bw’impamvu z’ubwishingizi.

Gabanya ingaruka zo kwibwa cyangwa gutakaza​​​​​​​

  • Andika imibare iranga mudasobwa yawe kugira ngo ubashe kubimenyesha mu gihe yibwe cyangwa itakaye..
  • Andika kuri mudasobwa yawe n’ibindi bikoresho by’agaciro ukoresheje ibikoresho byihariye byabugenewe.
  • Ntuzigere ubika amagambobanga kuri mudasobwa yawe.
  • Genzura ko mudasobwa yawe ifite umutekano wizewe.
  • Shyira amakuru yawe mu bubiko ngoboka (reba ku bijyanye n’ububiko ngoboka ku yandi makuru)
  • Shyiraho amagambobanga ya konti y’ukoresha mu rwego rwo kwirinda ko hari uwinjira mu makuru atabifitiye uburenganzira.
  • Ibuka gushyiraho ijambobanga ryo kwinjira muri mudasobwa iyo ukiyifungura kugira ngo abatabifitiye uburenganzira ntibabashe kuyifungura. Nyamara, tukigira inama yo gukora ibi igihe uzi neza ko uzibuka iri jambobanga ryo gufunguriraho mudasobwa, bitabaye ibyo mudasobwa yawe izaba ntacyo wayikorresha.

Izindi nama​​​​​​​

  • Inyandiko zawe zikubiyemo amakuru bwite zitandukanye mbere yo kuzijugunya.
  • Niba aho utuye hafite ibyago byo guhura n’umwuzure, reba ukuntu washyira mudasobwa yawe ahantu hatekanye mu nyubako zo hejuru cyangwa hejuru y’ameza.
  • Shyira kizimyamoto yagenewe ibikoresho by’amashanyarazi hafi ya mudasobwa yawe.
  • Itondere ahantu ushyira amakarito ashobora gutuma abantu bose bamenya ko ufite za mudasobwa cyangwa ibikoresho byayo bisohora impapuro bishya.