English

Umutekano w’amakuru

Niba ubitse amakuru yihariye y’abakugana, abakozi cyangwa abandi bantu, ugomba kubahiriza amategeko agenga umutekano w’amakuru. Turabagira inama yo guusubiramo neza ingamba, ibikorwa n’inzira y’imikorere byanyu bifitanye isano n’aya makuru, kandi kuyasubiramo kenshi ni ingenzi kugira ngo yitabweho ku buryo bukwiye ndetse n’uburyo arinzwe. Ugomba kandi gusubiramo amategeko n’amabwiriza akoreshwa ku rubuga rwawe.

Amahame agenga umutekano w’ amakuru: itegeko n’imigenzereze myiza

  • Amakuru yihariye agomba gukoreshwa mu buryo bukwiye kandi bwubahiriza amategeko na ba nyiramakuru bagomba kumenyeshwa ibirimo gukorwa ku makuru yabo
  • Amakuru yihariye agomba gukoreshwa ku buryo bwonyine bwubahiriza impamvu zatumye bayakusanya
  • Amakuru yihariye agomba kuba yuzuye neza, afite ishingiro kandi ntabe arengera (atari iby’ako kanya gusa ahubwo ku bw’akamaro kayo)
  • Amakuru yihariye agomba kuba ativuguruza ndetse akaba agendanye n’igihe aho biri ngombwa, abantu bagahabwa ubushobozi bwo kuvugurura amakuru yabo cyangwa kuyavugururirwa, harimo no kuba byakorwa ku mpamvu z’iyamamazabikorwa.
  • Amakuru yihariye agomba kubikwa kugeza igihe bitagikenewe. Ugomba kuvugurura amabwiriza ya ngombwa kugira ngo ugenzure kandi ukomeze amakuru yihariye.
  • Amakuru yihariye agomba gukoreshwa ku buryo bwubahiriza uburenganzira bwa nyiramakuru. Ugomba kugenzura niba ubusabe bw’abantu bwo guhabwa kopi y’amakuru yabo  busubijwe kandi bakayahabwa ku gihe.
  • Ingamba zikwiye kandi za tekinike zifashwe mu rwego  rw’ikigo zigomba gushyirwaho kugira ngo amakuru arindwe kwinjirirwa, kuba yajya mu maboko y’abatayakwiye n’ibindi bimeze bityo

Definitions

  • Amakuru yihariye: amakuru afitanye isano n’umuntu uriho .
  • Nyiri amakuru: Umuntu uvugwa muri ayo makuru.
  • Ubusabe bwo kwinjira mu makuru bwa nyirubwite: uburenganzi bw’umuntu bwo gusaba kopi y’amakuru binyuze binyuze mu nzira zemewe no kwishyura ikiguzi.
  • Umugenzuzi w’amakuru: ikigo cyangwa umuntu ukoresha amakuru yihariye.
  • Gukoresha amakuru yihariye: kubika, kohereza, kureba no gusesengura amakuru yihariye.
  • Kumenyesha – Uburyo bwemewe bwo kumenyesha Ibiro bya Komiseri ushinzwe Amakuru bikozwe n’ikigo gisaba gukoresha amakuru yihariye.
  • Amakuru bwiye y’ibanga: amakuru afitanye isano n’iyobokamana n’indi myemerere, aganisha ku myanya ndangagitsina, ubuzima, ubwoko, ibitekerezo bya politiki,  amakuru agendanye n’imanza.

Included

  • Amakuru ari mu buryo bw’ikoranabunga (Hakubiyemo amashusho ya CCTV).
  • Amakuru abitse mu  buryo bw’intoki (byanditswe ku mpapuro) niba bigaragara ko ari bwo buryo bukoretse neza. Uburyo bwo kubika amakuru busobanurwa nk’ ”uburyo bwo gutondeka inyandiko neza kandi inyandiko zigashyirwaho ikimenyetso kugira ngo inyandiko yihariye iri mu zindi ibashe kuboneka mu buryo bworoshye.”

Amategeko rusange agenga uburyo bwo kurinda  amakuru (GDPR)

Niba ukoresheje amakuru yihariye y’abaturage bo mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’I Burayi (EU), ugomba kubahiriza amategeko rusange agenga uburyo bwo kurinda amakuru (GDPR)