English

Ubwishingizi mu by’ikoranabuhanga

Ubwishingizi bumenyerewe gukoreshwa n’abacuruzi mu rwego rwo guhangana n’ibyago no kuzahura ubucuruzi mu gihe cy’amage cyane cyane ko hari imibare myinshi igaragaza ko ubucuruzi budafite ubwishingizi bukunze kuzahazwa n’impanuka zikomeye. Kugeza muri iki gihe, abacuruzi benshi bashaka ubwishingizi bwa za mudasobwa n’ibikoresho bya telefoni mu gihe habayeho kwangirika, kwibwa cyangwa gutakara, hamwe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga nabyo bikishingirwa muri uwo mujyo ariko  nta kwishyurwa amakuru yaba ayatakaye, yibwe cyangwa habayeho kwangirika kwayo. Hari ibigo bigira gahunda zo gusana ibikoresho byangiritse n’ibyatakajwe runaka ariko akenshi ibyago bigendaye na internet ntibiba birimo. Ibigo by’ubwishingizi n’iby’ubucuruzi byasobanukiwe neza ko uburyo bwa kera bw’ubwishingizi butanoze kandi ko hakenewe ubwishingizi mu by’ikoranabuhanga burimo nko gutakaza amakuru, za virusi, kwibwa amakuru no kwangirika k’umutekano w’amakuru. Nk’uko hariho ingamba zo kuzahura ubukungu, kugira ubwishingizi mu by’ikoranabuhanga biragenda nabyo bishyirwa mu bisabwa kugira ngo ukore ubucuruzi.

Ibyago byishingirwa

Ubwishingizi mu by’ikoranabuhanga ni serivisi nshya ndetse n’ibigo by’ubwishingizi bifite imikorere itandukanye, umwishingizi mwiza mu by’ikoranabuhanga yakwishingira ibi bikurikira:

  • Gutakara cyangwa kwangirika kw’amakuru bwite y’ikigo
  • Gutakara cyangwa kwangirika kw’amakuru y’abandi (harimo n’abakiriya cyangwa abacuruzi bakorana n’ikigo)
  • Kwangirika kwa sisiteme y’abandi (harimo abakiri cyangwa abacuruzi bakorana n’ikigo) mu gihe hagiyemo porogaramu zangiza.
  • Ikiguzi cy’iperereza
  • Ubufasha bwa tekiniki mu kugarura imikorere & amakuru
  • Ubufasha mu by’amategeko
  • Ubufasha mu gukemura ibibazo ndetse n’ubuvugizi
  • Kwishyura ihazabu n’amande cyangwa ibihano
  • Igabanuka ry’inyungu/ izahara ry’ubucuruzi
  • Kwishyura amafaranga y’inshungu mu gihe hari ibyo abajura bafatiriye
  • Ibibi byo ku mbuga nkoranyambaga
  • Kunyuranya n’amategeko arengera uburenganzira bw’umuntu ku gihangano ke
  • Gutakaza amakuru yari abitse muri Cloud
  • Kumenyesha nyiri amakuru
  • Gukurikiranira hafi mu kimbo cya nyiri amakuru
  • Kwangirika bigaragara biturutse ku makuru abitse nabi
  • Impanuka n’ibindi byago bibi

Buri kigo cyose gishingiye ku makuru, gicunga amakuru akomeye cyangwa y’ibanga, gitanga amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyangwa kigenzura imikorere n’imiterere hifashishijwe ikoranabuhanga gikwiye gushyira ubucuruzi bwacyo mu bwishingizi bw’ibijyanye n’ikoranabuhanga. Ukwiye kwimenyera ibibazo ufite hanyuma ukagura ubwishingizi bujyanye n’aho ufite intege nke ndetse n’ibyago. Ubwishingizi mu by’ikoranabuhanga ku mucuruzi wo kuri internet butandukanye n’ubw’umuntu ku giti ke (umucamanza), injeniyeri, umuganga ubaga abantu cyangwa ishuri kandi umubare w’abakozi nawo urebwaho.

Ikiguzi

Ikiguzi cy’ Ubwishingizi mu by’ikoranabuhanga cyaramanutse cyane muri iyi myaka ya vuba, ariko byose biterwa n’ingano n’ibikorwa by’ubucuruzi bukeneye ubwishingizi. Nk’uko byitezwe, abishingizi bita ku bigo bisanzwe bifite ubwirinzi bw’ikoranabuhanga bukora neza yewe bakaba banashobora kugabanyiriza ikiguzi ibigo  byabashije kuzuza ibisabwa byagenwe. Iyo bitemeze gutyo, ikigo kidafite umutekano ufatika gishobora kugorwa no kubona ubwishingizi.

Kubera icyo kibazo, twakugira inama yo gufata ubwishingizi mu bishingizi bigenga ariko bafite umwihariko mu gutanga ubwishingizi mu by’ikoranabuhanga. Abo bishingizi bakugira inama bakanagufasha mu kubona ubwishingizi ukeneye mu kigo cyawee.