English

Ubutekamutwe mu misoro

Email z’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi muntu zivuga ko zivuye ku buyobozi bw’imisoro cyangwa ibindi bigo bya Leta zimaze imyaka myinshi zihari. Ziracyari, niba zitarenze, mu byo abatekamutwe bakunze gukoresha.

Email z’ibinyoma zishobora kwakirwa igihe icyo ari cyo cyose mu mwaka, ariko mu gihe gishyira amatariki imisoro iba iri kwishyurwa cyane ni bwo ziba zabaye nyinshi kuko ibigo by’ubucuruzi byinshi biba biri gutekereza ku bijyanye n’imisoro yabyo.

Ibyago bishoboka

  • ​​​​​​Niba usora cyangwa ufite ubundi bucuruzi bugusaba gusora, ushobora kwakira email z’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi muntu zigusaba amakuru y’ibanga ashobora guha abagizi ba nabi uburyo bwo kwinjira kuri konti yawe ya banki cyangwa ikarita yo kwishyura.
  • Cyangwa se, email ishobora kuba irimo umugereka uri mu ishusho ya dosiye nyakuri, kandi ahubwo uzanye virusi ishobora gukoreshwa mu kukuriganya, kukwiba umwirondoro wawe, kukuneka cyangwa igatuma bafatira amafaranga yawe.
  • Ikindi cyago ni ukuguhatira gukoresha serivisi itari iy’ukuri aho kujya ku rubuga nyakuri, cyangwa ubwoko bw’izica abantu amafaranga menshi cyangwa ay’umurengera kuri serivise Leta itangira ubuntu cyangwa ku giciro gito. Izi zizwi muri rusange nka copycat websites.        

Kurinda ubucuruzi bwawe​​​​​​​

  • Wibuke ko ibigo bya  Leta bitazigera na rimwe bikumenyesha gahunda yo kugusubiza amafaranga y’imisoro cyangwa ibihano cyangwa ngo bigusabe amakuru bwite ajyanye no kwishyura kuri email, ubutumwa bugufi cyangwa ibishyize ku mbuga nkoranyambaga.
  • Witondere email zimeze ku buryo bukurikira:
    • Aderese ya email y’uyohereje itandukanye na aderese ya email y’urubuga rw’ikigo nyakuri.
    • Zoherejwe kuri email itandukanye cyane cyangwa ivuye kuri email yo kuri aderesi ya webmail  y’ubuntu.
    • Aho badakoresha izina ryawe, ahubwo bagakoresha indamukanya yo muri rusange nka “Mukiriya mwiza”, "Bwana/Madamu nyir’ikigo cy’ubucuruzi", “Basoreshwa beza” cyangwa ntibanakoreshe indamukanyo.
    • Zirimo ikintu cyo kwihutirwa; urugero ko nutagira icyo ukora ako kanya konti yawe ishobora gufungwa cyangwa ushobora kubura uko wishyura cyangwa itariki yo gusabiraho kwishyurwa amafaranga watanze ishobora kukurengana.
    • Zisaba amakuru y’ibanga y’ikigo cy’ubucuruzi cyangwa ay’abakozi nk’izina bakoresha binjira, ijambo-banga cyangwa amakuru ajyanye na banki.
  • Witondere email ziba zifite imigereka. Niba ushidikanya, ntugafungure umugereka kandi usibe iyo email, ntugasubize kandi ntukazoherereze abandi keretse igihe uri kumenyesha ikigo  nyakuri.
  • Ba maso ku bijyanye na copycat websites zishobora kuguca amafaranga kuri serivisi z’ubuntu cyangwa izitangwa ku mafaranga make n’ibigo bya Leta. Izi mbuga zizatwara ikigo cyawe amafaranga atari ngombwa kandi zishobora no kutaguha na serivisi n’imwe, n’ubwo zaba zigaragara cyane kuri Google n’izindi mbuga zishakishirizwaho amakuru.

Niba ukeka ko wakorewe uburiganya:​​​​​​​

Bimenyeshe polisi