English

Uburiganya muri PBX

Private Branch Exchanges cyangwa PBX mu magambo ahinnye y’Icyongereza  ni uburyo bwa telefoni bukoreshwa n’ibigo bito n’ibicirirtse mu rwego rwo guhererekanya amakuru hagati y’abagize ikigo  cyangwa abandi bo hanze. Ubu buryo bukunze kwibasirwa n’abagizi ba nabi babyaza umusaruro iri koranabuhanga bagakora ibyaha bizwi ku izina rya  “PBX fraud” aho binjirira ikoranabuhanga rya PBX bigatuma ibiciro byo guhamagara bizamuka ku kigero cyo hejuru kuri nimero mpuzamahanga cyangwa zihariye. Ibihombo by’amafaranga ku bigo bishobora kuba byinshi. Bivugwa ko ubu bwoko bw’ubujura budakunze kuvuga cyane, ku ruhande rumwe kubera kutabimenya cyangwa kutumva imiterere y’ikibazo. Ibitero bishobora kumara igihe kirekire kandi bugakoresha nimero za telefone zihenze cyane zihamagarwa inshuro amagana cyangwa ibihumbi, hanyuma ikigo akaba ari cyo kizishyura inyemezabuguzi. 

Uko ubujura bwa PBX bukora

Iyo uburyo bwihamagara bwakoreshejwe mu kumenya ikoranabuhanga rigomba kwinjirirwa, ibitero by’abagizi bihita biryinjiramo mu rwego rwo gushyiraho kode izabafasha kwinjira mu ikoranabuhanga rya PBX ubwaryo. Ibintu nko kwinjira mu butumwa bw’amajwi ukoresheje ikoranabuahanga ry’iyakure (remote-access voicemail), koherereza undi muntu ubutumwa wakiriye no kwimurira telefoni zihamawe ku yindi mirongo byose bishobora gukoreshwa n’abajura mu guhamagara kunyuranyije n’amategeko. Iyo habayeho guhamagara hakoreshejwe internet (VOIP), ikoranabuhanga rikoreshwa rihita ryinjirirwa na porogaramu yangiza cyangwa iyo porogaramu ikabasha kwinjira muri aderesi IP ikorana n’agasanduku ka PBX mu rwego rwo kurenga hejuru y’urukuta rukumira (firewall) rw’ikigo.  

Ibyago bishoboka

  • Ubucuruzi bwawe bukomeza kurunda inyemezabuguzi nyinshi kandi ziteye ubwoba utabizi

Kwirinda uburiganya muri PBX  

Sisiteme zizwi za PBX 

  • Mu gihe mwinjiriwe, bigabanyiriza ikoranabuhanga ryawe  guhamagara nimero zihenze mu buryo bukurikira: 
  • Gukumira guhamagara ahantu aho ari ho hose hatagakwiye ubusanzwe kuba hahamagarwa nka nimero zihariye, mpuzamahanga cyangwa abacuruza serivisi zo guhamagara harimo na serivisi zitanga ubufasha.
  • Vugurura urutonde rugaragaza nimero wahamagaye n’izaguhamagaye n’uburyo butanga amakuru ajyanye no guhamagara. 
  • Genzura ku buryo buhoraho ibijyanye no kwiyongera kw’igihe cyo guhamagara cyangwa ukaba ukeka ko icyo gihe kiyongereye.

Wahagarika uburenganzira bwo kwinjira ukora ibi bikurikira: 

  • Guhita ugena imiterere igaragaza urutonde rwa  nimero zahamagaye n’izo mwahamagaye  ku ikoranabuhanga iryo ari ryo ryose ahakekwa ubujura. Ibi bigomba gukorwa mu buryo bwa kinyamwuga mu rwego rwo gutuma ihamagara n’ihamagarwa ryose ribasha kumenyekana. 
  • Guhagarika uburyo bwo guhamagara hoherezwa amajwi (voicemail) budakora igihe ugiye guhamagara ku mirongo yo hanze. Gisha inama abanyamwuga ku bijyanye no kugena imiterere yo guhamagara ukoresheje amajwi mu ikoranabuhanga ryawe mu buryo butekanye. 
  • Gushyira umubare-banga ugufasha guhamagara wohereza amajwi ukoresheje ikoranabuhanga ry’iyakure.
  • Shyiraho uburyo bunoze bwo gukumira ikintu cyose cyatuma uhamagara umurongo wo hanze ukoresheje uburyo bwo kohereza amajwi.

Irinde ibintu byikora birimo:

  • Niba ikoranabuhanga ryawe rifite ibyo bita Direct Inward System Access (DISA), genzura niba buhagaritswe neza. Kubuza umuntu uhamagarira hanze ya PBX guhamagara nk’aho ari umwe mu bashamikiye kuri ubwo buryo. 
  •  Shyiraho uburyo (menu driven) bwo guhererekanya amajwi n’uburyo bwo gusiga ubutumwa mu gihe uhamagawe atabonetse kubera ko guhamagara ku murongo wo hanze byakuweho. 

Sisiteme za VOIP  

  •  Genzura niba wakurikije amabwiriza ajyanye n’umutekano w’inyuma n’uwa tekiniki w’igikoresho cyawe. 
  • Gisha inama abagurisha cyangwa abashinzwe ikoranabuhanga ryawe kugira ngo bagufashe kuririndira umutekano neza. Bamwe mu batanga izi serivisi bafite amabwiriza bashyizeho arimo kugenzura ikoreshwa ridasanzwe, guhagarika serivisi mu gihe zirengeje ibyo bumvikanyeho mbere cyangwa bagakura ku muyoboro simukadi zabo igihe zicometse kuri mudasobwa, ahahurizwa imiyoboro ya telefone cyangwa se kuri internet. 

Niba warigeze ugirwaho ingaruka n’uburiganya muri PBX 

  • Bimenyeshe polisi.

Aya makuru yakusanyijwe ku bufasha bwa TUFF (Telecommunications UK Fraud Forum) 

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

VoIP

Mu magambo arambuye ni “Voice over IP”, ni ikoranabuhanga ryifashishwa mu kohereza kuri internet amajwi ameze nk’ayo kuri telefone