English

Uburiganya

Ibigo by’ubucuruzi n’indi miryango bishobora guhura n’uburiganya bw’ubwoko butandukanye ni nayo mpamvu ari ngombwa kugira amakuru ku ngorane ziri mu kigo cyawe by’umwihariko, uburyo wabumenya n’uburyo wabukumira.

Ibyago bishoboka

  • Abakozi na / cyangwa abakorera ku masezerano bakoresha amafaranga y’ikigo ku nyungu zabo bwite. Urugero:
    • Gutumiza ibicuruzwa ku nyungu zabo bwite.
    • Gutumiza ibicuruzwa birenze ibikenewe hagamijwe kwakira indonke.
    • Kwishyura serivisi zitatanzwe kugira ngo bahabwe amafaranga mu buryo budahwitse.
    • Kwemeranya n’umucuruzi gushyira igicuruzwa ku giciro cyo hejuru kugira ngo bungukiremo amafaranga mu buryo budahwitse.
  • Abatekamutwe bashyiraho konti y’ubucuruzi mu izina ry’ikigo cyawe kandi bakakira komande y’ibicuruzwa badatanga.
  • Abatekamutwe batera urubuga rwawe bakayobya komande z’abaguzi bawe, maze bakazohereza kuri seriveri zabo.
  • Abatekamutwe biyitirira abayobozi b’ikigo, noneho bagahindura abayobozi na aderesi zanditswe ku kigo cy’ubucuruzi.
  • Amakuru y’ikigo, amazina y’abakozi, amakuru ajyanye na konti ya banki n’andi makuru y’ingenzi yibwa n’abantu bayakura ahashyirwa imyanda.
  • Ibicuruzwa bitumizwa hakoreshejwe amakuru ya konti z’impimbano cyangwa ikarita yo kwishyuriraho yibwe.
  • Abakiriya basaba ko ubasubiza amafaranga yabo yo ku ikarita yo kwishyura babeshya ko ibicuruzwa bakiriye bitajyanye n’ibyo bashakaga cyangwa ko nta n’ibyo bakiriye.
  • Ibicuruzwa watanze byahinduwe hakoherezwa ibicuruzwa bitari byo igihe babikugaruriye.
  • Ubutumwa bw’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi muntu, guhamagarwa n’abatekamutwe bagusaba amakuru, ndetse n’ubundi buriganya bukorwa n’abantu bagusaba wowe cyangwa abo mukorana gutanga amakuru y’ibanga yabafasha mu buriganya.
  • Amakuru yo ku rubuga rwawe yoherezwa ku rubuga rw’abatekamutwe rufite aderesi ijya gusa n’iyawe (urugero, ifite agakosa gato mu myandikire).
  • Uburenganzira bwawe bwo kwinjira, amagambo y’ibanga, n’amakuru akwerekeye yibwe n’abakozi bakorera ku masezerano batari inyangamugayo ndetse n’abakora ubucuruzi. 

Rinda ikigo cyawe​​​​​​​

  • Jya uhora ugenzura konti za banki yanyu n’amakuru ajyanye n’uburyo ikigo cyanditse, kugira ngo urebe niba nta bintu bidasobanutse birimo.
  • Huzanya ubushishozi imibare yo kuri konti n’uburyo ikarita y’ikigo yo kwishyura yakoreshejwe kandi ubikore kenshi.
  • Shishikariza abakozi, abakiriya, ababagemurira ibintu bitandukanye ndetse n’abo mufatanya mu bucuruzi kubasangiza amakuru igihe babonye ikintu cyose kidasanzwe.
  • Menya amakuru ajyanye n’iyandikwa ry’indangarubuga (domain) imeze nk’iyawe. Wibuke kwandikisha amakosa akunze gukorwa igihe umuntu ari kwandika izina ry’ikigo cyawe.
  • Shwanyaguza impapuro zifite amakuru y’ibanga mbere y’uko uzijugunya.
  • Shyiraho amabwiriza n’umuntu ushobora kugira ibyo atumiza mu izina ry’ikigo. Shyiraho uburyo bwemewe bwo kugura ikintu.
  • Kora igenzura mbere y’uko uha akazi abakozi bashya cyangwa abakorera ku masezerano ndetse unasabe ko baguha ikimenyetso cy’ababazi.
  • Shaka amakuru ku bijyanye n’ideni umukiriya mushya afite ndetse unarebe niba amakuru yatanze y’uburyo wamubonamo ari ukuri.
  • Subiza ku gihe abasaba ko basubizwa amafaranga yabo yavanywe ku ikarita yo kwishura.
  • Shyiraho umubare ntarengwa w’amadeni atangwa.
  • Shyira kuri konti za banki amafaranga ntarengwa abikuzwa, yoherezwa n’ayishyurwa. Tekereza ku buryo kubikuza, kohereza no kwishyura byemerwa ari uko abantu babiri babyemeje ni no muri ubwo buryo wanashyiraho abantu babiri bajya basinya kuri sheki.
  • Ku bakiriya utazi, mutakoranye ubucuruzi, ushimangire ko ibicuruzwa cyangwa serivisi badashobora kubihabwa batabyishyuye byose.
  • Reba amakuru ajyanye n’amadeni ku bantu bashya bakugemurira cyangwa abo mugiye gukorana ubucuruzi, kandi urebe neza niba amakuru baguhaye ku buryo wababonamo ari ukuri.
  • Niba ucururiza kuri internet, emeza abakiriya bashya ushyiraho uburyo bwo kureba ukuri kuri aderesi batanga, cyangwa kode zizewe zo kugenzura ukuri kw’ikarita ya Visa/MasterCard. Hari abantu benshi batanga serivisi zishyurwa zo kugenzura ukuri kw’amakuru.
  • Ukore ku buryo mudasobwa yawe yaba ifite umutekano nko kuba ifite porogaramu ya mudasobwa ikumira virusi/porogaramu nzitirantasi (antispyware) ya mudasobwa na firewall  zikora neza kandi zivuguruye, uhora uvugurura porogaramu za mudasobwa ndetse no guhora ukoresha amagambo-banga agoye gufindura. Ibi byakurinda ingorane nyinshi abantu bahura nazo mu gihe barimo gukoresha internet.

Igihe abatekamutwe bagerageje gutera ikigo cyawe cyangwa bagiteye by’ukuri​​​​​​​

  • Bimenyeshe Polisi.
  • Hita utangira gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kugabanya ubukana bw’ibyangiritse, isooko y’ubwo buriganya yaba iturutse imbere cyangwa hanze y’ikigo
  • Niba ubwo buriganya bwakorewe kuri konti yawe ya banki, hita uhamagara banki yawe ako kanya.