English

Ubumenyi bw’umukozi

Ubumenyi ukeneye kugira, abakozi bawe n’ibigo biguha ubufasha mu by’umutekano biratandukana hashingiwe ku bunini, imiterere ndetse no ku kubona no gucunga ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ikigo cyawe.

Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibito cyane.

Ibigo bito by’ubucuruzi biri kugirwa inama yo kurushaho gukoresha uburyo bwo kubika no gukoresha amakuru bwa “Cloud” kugira ngo byuzuze ibisabwa mu ikoranabuhanga n’isakazabumenyi ndetse na serivisi zabyo z’ubucuruzi, bibafasha kubona serivisi zose zibonerwa mu ikoranabuhanga rya ‘cloud’ kuva kuri email n’uburyo bw’imicungire y’imibanire n’abakiriya, ibaruramari n’ubufasha mu gucuruza. Muri ubu buryo, ubona ubufasha ukabasha kubona uko ukoresha ibikorwa remezo (birimo ibifasha mu mutekano) by’ibigo binini by’ubucuruzi. N’ubundi uzaba ugikeneye kubona uko ukoresha ubushobozi bw’uri kuguha serivisi, ugenzura agaciro k’amakuru afite kugira ngo wumve ibibazo biba mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga rya ‘cloud’.

Ibisabwa ku isomo

Isomo rikubiyemo iby’ibanze bijyanye n’imiyoborere n’iyubahirizwa, ariko bitabaye ngombwa ko biba ubumenyi bwa tekiniki bwimbitse Abakurikirana aya masomo si ngombwa ko baba ababigize umwuga ariko bagomba kumva bafite ubushobozi bwo kumva ibyibandwaho. Ibi ahanini ni akazi ko gucunga no gukemura ibibazo byavuka.

Ibigo byicungira ikoranabuhanga n’ihererekanyamakuru.

Niba wicungira ikoranabuhanga n’ihererekanyamakuru ariko ukaba udafite itsinda ribikurikirana by’umwihariko, bisaba ko wiyungura ubumenyi mu bijyanye n’ibyo amashami yawe akoraho. Ni ngombwa cyane ko ibyo wibandaho mu kwiyungura ubumenyi bitaba bijyanye gusa n’ikoranabuhanga cyangwa ngo bibe biyobora ku gushaka ibisubizo gusa.

Ibisabwa ku isomo

Isomo rikora ku buryo umukozi agaragaza ko afite ubumenyi busabwa mu bijyanye n’umutekano w’amakuru, ubumenyi bwimbitse mu bijyanye n’imikorere kandi agahuza imikorere y’ikigo  n’ikoranabuhanga n’ibijyanye no gucunga no gukemura ibibazo. Muri rusange, basaba ko umuntu aba afite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora, gutunganya no guhora agenzura imikorere y’ibiguhesha umutekano, guhera ku buryo bwo gutunganya n’ibikorwaremezo by’urufunguzo rusange na porogaramu nzitirabacengezi, (birimo IDS, IPS, DLP ndetse na NAP ifatanye n’umuyoboro) kugera ku buryo bwo gutunganya urutonde rw’abashobora kwinjira ndetse na porogaramu zifasha seriveri.

Ibigo by’ubucuruzi birushijeho kuba  bigari​​​​​​​

Niba ikigo cyawe gishobora kwicungira ikoranabuhanga gikoresha, ushobora gukenera gutekereza ku gukoresha uburyo bukoreshwa n’ibigo by’ubucuruzi.  

Ibisabwa ku isomo

Amasomo agomba gutoranywa hashingiwe ku kamaro yagirira uyafashe; bishobora kuba ari ubuyobozi, abashinzwe imikorere cyangwa inzobere ndetse/cyangwa ibyo uwo muntu yifuza kuzageraho mu mwuga we.  Urugero, si inzobere zose ziba zishaka kujya ku rwego rw’ubuyobozi, kandi amahitamo ahari abemerera kwiyungura ubumenyi mu rwego bahisemo.  

Amahugurwa y’ibanze wafashe ayo ari yo yose, ni ngombwa ko buri wese ufite umutekano mu nshingano ze agomba kuba afite ubumenyi bugezweho kandi akagira amakuru ajyanye n’ibibazo by’umutekano mu by’ikoranabuhanga bigezweho. Ku bw’iyo mpamvu, gukomeza kwiga, guhura no gusabana n’abandi ni ingenzi cyane. Impamyabushobozi z’urwego rw’uwabigize umwuga zitanga uburyo bwo kugera kuri ibi. Ntibikubakira ubumenyi n’ubushobozi fatizo wari ufite gusa, ahubwo bituma unaba umunyamuryango w’urwego rw’abantu bishyize hamwe kandi bafite impamyabushobozi. Ibi bigufungurira imiryango ku mashami, ibirori, ndetse n’uburyo bwo guhura no gusabana n’abandi muri uwo muryango wiyemeje guhangana n’ibibazo by’umutekano w’urusobe rwa mudasobwa ku nzego zitandukanye.

Impamyabushobozi​​​​​​​

Munsi hari incamake y’impamyabushobozi (ISC) zafasha abashinzwe ikoranabuhanga n’umutekano kugenzura izo bakeneye zabafasha cyangwa izo ibigo byabo bikeneye.  

CCFP

  • CCFP ni yo mpamyabushobozi yonyine ishimangira ubumenyi n’ubushobozi byawe biguhesha ubushobozi bwo kugenzurana ubumenyi ibyaha by’ikoranabuhanga bituma wifashishwa n’inkiko nk’impuguke mu bijyanye n’ibyaha by’ikoranabuhanga.
  • www.isc2.org/ccfp

CISSP

  • CISSP ni impamyabushobozi y’urwego rwo hejuru ishimangira ubumenyi n’inararibonye byawe bigufasha mu kuba waremera kandi ukanacungira ikigo umutekano mu ikoranabuhanga mu buryo bwizewe.
  • www.isc2.org/cissp   

Guhitamo iyo wibandaho

  • Guhitamo impamyabushobozi ya CISSP wibandaho bigufungurira inzira ku mahirwe mashya mu nshingano zisaba ubumenyi bwisumbuye mu bigo binini kandi ikemera n’ubushobozi abantu babonera muri CISSP.
  • www.isc2.org/concentrations  

HCISPP

  • HCISPP ni yo mpamyabushobozi yonyine yemeza ko ufite ubushobozi mu bijyanye no gucunga no kurinda umutekano w’amakuru y’ibanga kandi arinzwe yo mu rwego rw’ubuzima.
  • www.isc2.org/hcispp

CSSLP

  • CSSLP ni yo mpamyabushobozi yonyine yerekana ubushobozi bwawe mu gukora porogaramu za mudasobwa zizewe kandi zifite umutekano.
  • www.isc2.org/csslp

SSCP

  • SSCP ni impamyabushobozi yifuzwa n’umuntu wese utangiye akazi ko gucunga umutekano w’amakuru cyangwa ikakongerera ubushobozi mu gucunga umutekano mu kazi kawe kajyanye n’ikoranabuhanga.
  • www.isc2.org/ sscp

(ISC) ni cyo kigo kinini cya mbere mu bidaharanira inyungu gihuriweho n’abafite impamyabushobozi bakora mu bijyanye no kurinda umutekano wa porogaramu za mudasobwa. Gitanga impamyabushobozi ya CISSP (Certified Information Systems Security Professional) n’izo umuntu yahitamo kwibandaho ndetse n’izindi mpamyabushobozi zijyanye na tekiniki n’imicungire, ndetse kigafasha abakeneye gukomeza kwiyungura ubumenyi.