English

Ubufasha mu by’ikoranabuhanga n’Itumanaho

Uru rubuga rwashyiriweho gufasha ibigo bito n’ibiciriritse gushyiraho no gushimangira ingamba zikwiriye z’umutekano hagamijwe kurinda sisitemu z’ikoranabuhanga n’itumanaho, ibikoresho, imikorere n’abakozi, ibibazo bikomoka kuri internet n’ibyibasira umutekano w’amakuru. Icyakora, nanone, ushobora no gusaba ubufasha ku bijyanye na mudasobwa na seriveri yawe, ibikoresho bigendanwa, ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga binyuranye na porogaramu zinyuranye. Ni ingenzi kumenya ahandi wakura inama z’ijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga kandi bikaba ari byiza kurushaho kuba ufite uwo wizeye wagufasha igihe sisiteme igize ikibazo. Ugomba gushaka kandi ukanaha akazi umuntu waguha ubufasha mu by’ikoranabuhanga wizewe warangiwe n’umuntu wizeye, kandi akaba ashobora kwerekana mu buryo bufatika ubushobozi mu gutanga inama ku mutekano n’uburyo bwo gukemura ibibazo.

Guhitamo umufatanyabikorwa uguha ubufasha

  • Baza bagenzi bawe, abagemura ibintu runaka mu kigo cyawe, imiryango y’ubucuruzi n’izindi sosiyete, bakubwire ababaha ubufasha mu by’ikoranabuhanga.
  • Kora ubushakashatsi kuri internet ku batanga ubufasha mu by’ikoranabuhanga mu gace kawe.

Reba mu gitabo cy’amazina y’impuguke zifite impamyabushobozi mu by’ikoranabuhanga uzakeneraho ubufasha. Urugero, ku bakoresha ibikoresho bya Microsoft cyangwa Apple, reba mu gitabo cy’abafatanyabikorwa babo impuguke zifite impamyabushobozi za Microsoft (certified Solutions Expert, cyangwa MCSE mu magambo ahinnye) cyangwa abakoresha Apple (Certified Support Professional,ACSP mu magambo ahinnye)

  • Shaka:
    • Gihamya z’inararibonye zikenewe.
    • Umuntu wagufasha uko waguka cyangwa uko ibyo ukenera bigenda bihinduka.
    • Impuguke mu bya mudasobwa yaba ari mu gusana cyangwa gukoresha ibyuma biyigize cyangwa porogaramu zayo.
    • Abazi izo mpuguke bakabasha no kubatangira ubuhamya (reference and recommendations).
    • Kumva imikorere y’ikigo hamwe  n’ikoranabuhanga.
    • Abantu muvuga ururimi rumwe, bashobora gusobanura ibibazo mu buryo wumva.
    • Ibigo bifite ubushobozi buhagije bwo gukemura ibyo ukeneye.

Mu rwego rw’ubufasha mu byerekeye umutekano w’ikoranabuhanga, ushoboye kubona umuntu ufite ubumenyi bukenewe kandi w’umunyamuryango w’urwego ruzwi mu by’ikoranabuhanga, wamukoresha mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ibyo ukeneye ku mutekano w’ikoranabuhanga.

Amasezerano y’ubufasha

Ukeneye amasezerano yanditse cyangwa amasezerano yemewe n’amategeko,  avuga mu magambo atomoye:

  • Icyo uwo muntu uguha ubufasha azagukorera n’icyo ategereje ko umukorera.
  • Gahunda y’imishinga yose izakorwa, urugero gushyiraho seriveri  nshya cyangwa gukuraho ishaje bizafata igihe kingana iki.
  • Amasezerano agaragaza urwego rwa serivisi izatangwaho (SLA). Ese bizatwara igihe kingana iki kugira ngo basubize cyangwa bakemure ibibazo.
  • Ni uruhe rwego rw’ubufasha nyuma yo kugura ikintu wamutegerezaho niba kukugemurira ibikoresho nabyo biri mu masezerano.
  • Bibaye byiza, gukora ishusho igaragaza intambwe ku yindi umushinga wose uzakorwa.
  • Gutanga ishusho yuzuye ku biciro, byaba igiciro kirambuye cyangwa igiciro kibariwe ku munsi.