English

Ubufasha ku mutekano w’amakuru yo kuri internet

Uru rubuga rwakorewe kugufasha wowe ubarizwa kuva ku kigo gito kugera ku kigo giciriritse,- gushyiraho no kubungabunga inzego zikwiriye z’ubwirinzi hagamijwe kurinda  sisitemu yawe y’ikoranabuhanga mu’itumanaho, ibikoresho byawe, ikigo cyawe ndetse n’abakozi ibyago bikomoka ku mutekano w’amakuru yo kuri internet. Ushobora kuba wifashisha serivisi z’ibigo bitanga ubufasha mu ikoranabuhanga n’itumanaho cyangwa bitewe n’ingano y’ikigo cyawe n’ibikorwa ufite, , ukaba ufite ababishinzwe imbere mu kigo. Ku rundi ruhande,  ushobora kuba nta  nta bufasha ufite. Iteka urebye ni gake ko abaguha ubufasha mu ikoranabuhanga n’itumanaho mu kigo imbere no hanze baba bafite ibyangombwa bikenewe kugira ngo bagufashe kwirinda uko bikwiye ibyago bikunze kuboneka mu bikorwa by’ibigo muri ibi bihe. Ibi bisobanuye ko ukwiye kugira inzobere mu by’umutekano w’amakuru ari kuri internet kugira ngo wizere kwikingira ku rwego rwo hejuru kandi ukaba wakemura ikibazo icyo ari cyo cyose igihe cyavukira.

Guhitamo inzobere mu  mutekano w’amakuru

Hariho ibigo bitanga amahugurwa bizwiho gutanga amahugurwa n’impambabumenyi mu  kurinda umutekano w’amakuru ari kuri internet. Ifashishe abakozi batanga serivisi bafite ubumenyi bukwiye nka:

CISSP Abakozi b’abanyamwuga bafite impamyabumenyi mu Birebana no Kurinda Umutekano wa Sisitemu z’Amakuru ari kuri Murandasi cyangwa SSCP Abakozi bafite Impamyabumenyi mu birebana n’Umutekano w’Amakuru

GICSP Abakozi b’Abanyamwuga mu Kurinda Umutekano w’Amakuru ari kuri Murandasi zikoreshwa n’Inganda muri Rusange

  • Abavuye muri za Kaminuza:

Ikiciro cya Gatatu mu bijyanye no Kurinda Umutekano w’Amakuru kuri Murandasi cyangwa izindi mpamyabumenyi bisa

Wanagenzura kandi uko mwabona ubunyamuryango bw’ikigo cy’ikinyamwuga mu rwego rwo kurinda amakuru.

Shaka amakuru waheraho n’inama bivuye ku isoko yizewe. Reba niba wabona urubuga ruriho amakuru y’ibyo bakora byizewe. Reba ku mbuga zabo, nka LinkedIn na Twitter.