English

Serivise zidakenewe

Ikigo cyawe gishobora rimwe na rimwe kugumana cyangwa kugira inshingano kuri serivisi za mudasobwa zishaje zamaze kwisubiramo. Ibi bishobora kuba birimo:

  • Sisiteme z’ikoranabuhanga zigikoreshwa zishaje ariko zasimbuwe.
  • Sisiteme cyangwa ibikorwa remezo bitagikoreshwa bitewe no kuba ikigo cyarahujwe n’ikindi cyangwa cyaraguzwe.
  • Sisiteme zakoreshejwe mu igeragezwa cyangwa mu kwerekana ubushobozi zifite.
  • Seriveri  zasimbuwe n’ububiko bwa cloud.
  • Seriveri  zitabara aho rukomeye.

Iyo serivise nk’iyo idakenewe, igomba gukurwamo neza cyane kugira ngo itagira ikibazo cy’umutekano iteza.

Serivisi zishobora gukenerwa ku mpamvu zimwe na zimwe cyangwa zigakenerwa n’abantu runaka, zituma kugira ibyo bazibuza gukora ari byo bikorwa kurusha kuzikuramo.

Ibyago bishoboka​​​​​​​

Ingaruka zishoboka ni kimwe n’izindi zatera indi sisiteme y’amakuru ifite intege nke, harimo:

  • Icyago kitaziguye igihe serivisi isizwe ikora kandi inaboneka utabishaka.
  • Ibyago bituruka ku kuba abantu bananiwe gukuramo bimwe mu biyigize birimo porogaramu zikoreshwa na sisitemu y’imikorere cyangwa iboneza idosiye, bifasha ugaba ibitero kuri internet gutera yinjiriye ku nzego nyinshi.

Kutagira ingamba n’uburyo bufatika bwo kuzikuramo bishobora gutuma ikigo cyawe kigira ngo seriviie yazimijwe kandi itazimijwe, cyangwa ukibagirwa ko inabaho.

Ni gute wakuramo serivisi zidakenewe​​​​​​​

  • Kora ubugenzuzi buhoraho kandi bwuzuye bw’ikoranabuhanga kuri site zose kugira ngo urebe ko hari serivisi, ibikoresho cyangwa ibikorwa remezo bidakenewe cyangwa byisubiramo.
  • Shyiraho uburyo bwo gusuzuma mu gihe runaka imiyoboro kugira ngo urebe niba nta serivisi zidakenewe zirimo.
  • Menya ibigize serivisi byose kugira ngo uzabashe kuyikuramo yose uyizi cyangwa ugahitamo ibikeneye gukoreshwa.
  • Gira urutonde rwa serivisi zigomba kuboneka.
  • Gukuramo serivisi yose idakenewe ku buryo bwuzuye.
  • Koresha uburyo bumwe mu bijyanye n’umutekano kuri serivisi ziteganywa gukurwamo, nk’uko ku zindi, serivisi ziri gukoreshwa, zirimo igerageza mu kwinjira aho bishoboka.
  • Gabanya serivisi zigikeneye gukoreshwa ku mpamvu zitandukanye kandi ukore ku buryo zikoreshwa n’abari imbere gusa kandi abantu bo hanze ntibabashe kuzibona.
  • Andika serivisi iyo ari yo yose y’agateganyo uzagira igihe ugakenera kuzimya.
  • Kora igenzura ryimbitse rya nyuma yo gukuramo serivisi kugira urebe niba wayikuyemo neza. Koresha ibikoresho bya sisiteme nk’ibigenzura imiyoboro kugira ngo zibikore aho bishoboka.
  • Ukore ku buryo igikoresho cyakuwemo ukivanaho mu buryo butekanye, bukwiye kandi bwujuje amategeko.