English

Kwinjira ku rubuga rw’akazi uri ahandi uri no mu rugo

Gukorera ku gikoresho ngendanwa no gukorera mu rugo ni ukuvuga gukorera ku gikoresho ngendanwa hatandukanye n’aho usanzwe ukorera, ni uburyo buri kugenda bukoreshwa cyane, butuma ibigo  bibasha guhindura imikorere ndetse bigatanga n’uburyo bwo gukoramo butandukanye n’ubwari busanzwe buhari. Kuko gukorera ku gikoresho ngendanwa no gukorera mu rugo bisaba ko winjira muri sisitemu zikoreshwa ku kazi ndetse ugakorera ibyo wakoreraga ku kazi aho uri, ni ngombwa ko urinda ibyo uri gukora abantu badakenewe ukabikora ureba neza niba aho hantu hatekanye igihe cyose.   

Uburyo bwo kujya kuri internet

Hari uburyo bwinshi umuntu yakoresha ashyira mudasobwa, nka mudasobwa igendanwa, mudasobwa yo mu rugo, cyangwa igikoresho kigendanwa, ku muyoboro (network) wo ku kazi. Uburyo bwose bufite ingorane zabwo zijyanye n’umutekano.

  • Umuyoboro ujimije wihariwe (VPN)
  • Gukoresha email utari ku kazi.
  • Gukoresha Windows ukoresheje iya kure.
  • Gukoresha ibikoresho nka Citrix, PCAnywhere cyangwa GotoMyPC kugira ngo ukore akazi.

Ibyago bishoboka

  • Umuntu wumviriza amakuru yawe buri uko amakuru atembere kuri internet rusange.
  • Kuba umuntu yakwinjira atabiherewe uburenganzira.

Uburyo wakorera ahandi no mu rugo mu buryo butekanye​​​​​​​

Ingano y’ikigo cyawe, ubwoko bw’ibikorwa byacyo n’uruhurirane rw’inshingano n’abagomba kwinjira bari gukorera hanze y’aho ikigo gikorera, bizatanga ishusho y’uko washyiraho kandi ugakoresha uburyo bwo gukoresha iya kure. Niba uri ikigo gito gifite abakozi bakenera kugera kuri dosiye z’akazi rimwe na rimwe gusa, byaba byoroshye gushyiraho uburyo bwiza kandi butekanye bwo gukoresha iya kure. Ku bigo binini bifite abakozi benshi bakoresha iya kure bakenera kugera ku makuru ajyanye n’imicungire y’imibanire n’abakiriya, urugero, byaba byiza mushatse umufatanyabikorwa mu by’ikoranabuhanga cyangwa mugaha akazi umuntu ubizobereye wabagaragariza uburyo bwiza, butekanye kandi bwizewe kandi akabubashyiriraho. 

Kwirinda abumviriza​​​​​​​

  • Umuyoboro ujimije wihariwe (VPI) ni uburyo butekanye bwo guhana amakuru hagati y’ibiro n’abakozi bakoresha iya kure. Ahanini ni uburyo bwagutse bw’umuyoboro w’akazi bufite umutekano, hakoreshejwe inzira ifite umutekano kuri internet rusange kugira ngo ubashe kujya kuri internet. Ushobora kujya ku muyobororo na email by’ikigo ukoresheje inziramugozi rusange igihe cyose ukoresha umuyoboro ujimije wihariwe wawe.
  • Ku bundi buryo bwo gukoresha iya kure ujya ku muyoboro wizewe burimo porogaramu z’imbuga, ukore ku buryo ibyo ugiye gukandaho bihishanye umutekano ku buryo bukurikira:

– Hagomba kuba hari akamenyetso kameze nk’ingufuri ahantu bandikira izina ry’urubuga (muri browser), kagaragara igihe ugerageje kwinjira cyangwa kwiyandikisha. Reba neza niba ingufuri itari ku rukuta nyir’izina.

– Izina ry’urubuga rigomba gutangizwa na ‘https://’. ‘s’ irimo isobanuye ‘secure’ bivuga gutekana’.

– Wibuke ko mu bijyanye n’umutekano ari byiza gukoresha 3G cyangwa 4G bigenda gahoro ariko bifite umutekano aho gukoresha umuyoboro w’inziramugozi wihuta ariko udatekanye.

– Ukore ku buryo igikoresho gisakaza internet (router) gikoreshwa mu rugo muri gahunda izo ari zo zose z’akazi irinzwe hakoreshejwe WPA2, keretse amakuru yose yoherezwa n’ayakirwa hakoreshejwe umuyoboro ujimije (VPN) wihariwe wawe.

Kugenzura abakoresha​​​​​​​

  • Ukore ku buryo ugira umuyoboro utekanye, harimo urukuta rw’umutekano wa mudasobwa rukora kandi rukurinda abashaka kwinjira batabifitiye uburenganzira.
  • Ima inzira abashaka kwinjira mu rukuta rw’umutekano wa mudasobwa yawe (firewall) bakoresheje internet cyangwa ubundi buryo, router ya VPN, konti na seriveri by’admin  batabyemerewe.
  • Kora ku buryo abayikoresha bose bagira amagambo-banga akomeye, ntukajye uyasangiza abandi cyangwa ngo uyabike ahantu ashobora gukoreshwa.
  • Shaka uburyo wakoresha umutekano ushingiye ku rugingo rw’umuntu nk’igikumwe ndetse/cyangwa uburyo bwo kwinjira ukoresheje tokeni.
  • Kora ku buryo abakozi bakoresha iya kure batabika amakuru binjiriraho kuri mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho byabo.
  • Ha abakozi amabwiriza yo kutabika amakuru y’ibanga y’ikigo kuri mudasobwa zitari ku kazi cyangwa ibikoresho bigendanwa.
  • Ha abakozi amabwiriza yo gusezera igihe cyose bamaze gukora ibyo bakoraga kuri sisitemu. Gufunga ibyo wakoraga cyangwa kuzimya igikoresho gusa ntibihagije.
  • Ntukemere akantu kavuga ngo ‘unyibuke kuri iyi mudasobwa’ (remember me on this computer).
  • Funga uburenganzira bwo gukoresha sisitemu hakoreshejwe iya kure igihe budakenewe. Urugero, ntukemerere abakozi cyangwa abakoreraga ku masezerano mutagikorana gukomeza kubona uburenganzira bwo kwinjira mu muyoboro wawe.
  • Shyiraho uburyo bwo kugenzura uwagiyeho, n’igihe yagiriyeho.

Rinda umuyoboro wawe​​​​​​​

  • Genzura urukuta rw’umutekano wa internet n’ibindi bijyanye n’abakoresheje seriveri kugira ngo urebe abayikoresha bakoresheje iya kure. Genzura ibikorwa bidasanzwe.
  • Kora ku buryo sisitemu igeragezwa buri gihe bareba ahari intege nke (uburyo buzwi nko ‘kugerageza kwinjira’) n’ahari aho umuntu yakwinjirira hafunze.  
  • Kora ku buryo urukuta rw’umutekano wa mudasobwa (firewall) n’umuyoboro ujimije wihariwe (VPN) byawe biba bivuguruye kugira ngo wirinde ingorane zigenda zivuka.
  • Porogaramu nyinshi z’iya kure zigendera ku kuba hashyizweho porogaramu izihuza na mudasobwa yo ku kazi. Ibi birema umwenge mu rukuta rw’umutekano wa mudasobwa. Ntukemerere abakozi kubikora babyibwirije. Genzura porogaramu zikoreshwa n’uburyo zashyizweho.
  • Genzura ugerea ku makuru y’ingenzi.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

WPA2

Mu magambo arambuye ni “WiFi Protected Access 2”: Uburyo bwo guhisha amakuru muri kode hirindwa kumvirizwa cyangwa kuba abariganya bagera ku muyoboro. Bisonurwa n’amahame ya 802.11. Ubu buryo butanga umutekano kurusha WPA cyangwa WEP.

VPN

Mu magambo arambuye ni “Virtual Private Network”, ni uburyo bwo kurema umuyoboro utekanye hagati y’ibintu runaka bibiri binyuze kuri internet. Akenshi bwifashishwa mu itumanaho hagati y’ibigo.

Umuyoboro

Umubare wa mudasobwa zigiye zifite ihurirohifashishijwe ibikorwa remezo by’imiyoboro.