English

Kurinda urubuga rwawe

Ubucuruzi bwawe bwaba bukorerwa kuri internet cyangwa ku rubuga rwamamaza, ni ngombwa cyane kuburinda ibitero by’abajura bakoresha ikoranabuhanga ndetse n’ibibazo bya tekiniki. Ingaruka zo kutabikora zikubiyemo gutakaza serivisi, kugabanuka kw’inyungu no kwangirika kw’isura yawe mu bucuruzi. 

Ibyago bishoboka

  • Kwiba amakuru y’abakiriya, nka za aderesi n’amakuru ajyanye n’amakarita bishyuriraho. 
  • Kwangiza urubuga – bikubiyemo cyane cyane amashusho n’ubutumwa bibi, birimo ihohotera, bibiba urwango cyangwa iterabwoba. 
  • Guhakana serivisi z’ibitero byakozwe n’ibisambo bigerageza kukuvangira mu bucuruzi bwawe, cyane cyane kugutwara amafaranga. 
  • Kwangirika kw’isura yawe. 
  • Kudakora k’urubuga bitewe n’ibikorwa remezo cyangwa ibibazo by’amashanyarazi. 
  • Ibitero bihagarika serivisi cyangwa ibihagarika ikwirakwizwa ry’izo serivisi (DoS cyangwa DDoS) 

Kurinda urubuga rwawe

  • Niba ufite urubuga rwawe bwite, ibikire amakuru aruriho kurenza ko  wayabika mu kindi kigo, genzura ko ibyuma na porogaramu ya mudasobwa bifite umutekano: 
  • Koresha amagambo Y’ibanga akomeye, arinzwe mu ikoranabuhanga ryose. 
  • Ntugakomeze gukoreshe ijambo ry’ibanga wahawe n’ikoranabuhanga. 
  • Genzura ko mugabuzi (server) yawe irinzwe n’urukuta rukumira (firewall)  ndetse n’ikoranabuhanga ririnda umutekano wa internet. 
  • Genzura witonze amakuru yo kwinjira kugira ngo ubashe kuvumbura abashaka kukwinjirira. 
  • Koresha ikoranabuhanga  riri ku gihe/rigezweho rijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet. Ikoranabuhanga ricyuye igihe rishobora kubamo ibyuho abajura bashobora kubyaza umusaruro. 
  • Siba imbuga zitagikoreshwa ubifashijwemo  n’ikigo gicumbikira urubuga rwawe (hosting company)  kandi usibe amakuru yose azirimo. 
  • Ntukigere ubika amakuru y’ibanga y’abakiriya bawe n’ay’ikarita y’inguzanyo kuri mugabuzi rusange y’ubucuruzi bwo kuri internet. 
  • Rinda amakuru yawe ya SSL kandi ukomeze uyagire ibanga. 
  • Niba ubonye ko urubuga rwawe rushobora kugira ibibazo by’ibitero bya DoS cyangwa DDoS, shaka unagishe inama inzobere mu bijyanye n’umutekano wa DDoS ufite ubumenyi bukenewe n’ibikoresho mu rwego rwo kurinda ubucuruzi bwawe.
  • Koresha ikigo cy’abanyamwuga mu gupima abinjiriye umuntu kugira ngo bapime ubwirinzi bwa mugabuzi y’ubucuruzi bwawe bwo kuri internet. 

Niba ukoresha ikindi kigo mu bijyanye no gukomeza gukoresha urubuga: 

  • Reba amabwiriza agenga umutekano, uburyo ajyerwaho n’uburyo bw’imikoranire. 
  • Genzura ko urwego rw’amasezerano ya serivisi rujyanye n’ibyifuzo byawe. 
  • Na none, koresha ikigo cy’abanyamwuga mu gupima abinjirira abandi, kugira ngo bapime ubwirinzi bwa mugabuzi y’ikigo kikubikira urubuga.  

.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

SSL

Mu magambo arambuye ni “Secure Socket Layerakaba ari uburyo bwo guhisha itumanaho ryo kuri internet hifashishijwe kode.