English

Kugurisha kuri eBay

eBay ni rimwe mu mahahiro mpuzamahanga yo kuri internet, rimenyerewe mu bucuruzi ndetse no mu bacuruzi bigenga.  Hamwe n’amamiliyoni y’abakiriya buri kwezi, eBay ituma abadandaza n’ubundi bucuruzi bubona ababugana ku bwinshi. Nyamara, kuba haboneka abaguzi benshi bishobora kuguteza ibyago ku rugero wo hejuru, ni yo mpamvu ukwiye gufata ingamba zo kwirinda.

Ibyago bishoboka

  • Abamamyi b’abaguzi basaba gusubizwa amafaranga yabo kuri PayPal baburana ko ibicuruzwa bitabagezeho, ko bohererejwe ibyo batasabye cyangwa ko bibagezeho byarangiritse.
  • Kutishyurwa ibicuruzwa wohereje.
  • Kwishyurwa hifashishijwe ikarita yo kwishyuriraho y’inkorano cyangwa yibwe.
  • Guhinduka umufatanyacyaha mu bumamyi kuko wemeye kugurisha ibicuruzwa bitabaho, ugirira abanyabyaha.

Umutekano wo kugurisha kuri eBay​​​​​​​

  • Sobanura ibicuruzwa neza kandi mu buryo bwumvikana mu rwego rwo kwirinda kwibeshya.
  • Ongeraho amategeko agenga isubizwa cyangwa garanti mu rwego rwo guha umuguzi icyizere cyo gukorana ubucuruzi nawe. Ukwiye no kuba uzi neza amategeko arengera umuguzi.
  • Gukoresha uburyo bwo kwakira amakuru kuri serivisi zawe kugira ngo ubone abagushima benshi. Gutanga serivisi nziza ku bakiriya kugira ngo ibyagenze nabi bitakuzanira ingaruka mbi.
  • Gutanga uburyo bwizewe bwo kwishyura, harimo kwiyandikisha kuri PayPal.
  • Ntukemere Western Union cyangwa ubundi buryo bwo kwishyura bwifashisha kohererezanya amafaranga.
  • Wikohereza ibicuruzwa mbere y’uko umenya neza ko wishyuwe kandi ubwishyu bugaragara ko bwageze kuri banki yawe.
  • Suzuma ibivugwa n’abaguzi.
  • Ntukagurishe ku wo ubonye wese. Ushobora gufungira abakiriya bavugwa nabi, ndetse ntiwemere amasoko yo mu bihugu runaka. Ibuka ko ushobora kuburizamo amasoko utizeye mu gihe cyose ufite impamvu zumvikana zo kubikora.
  • Mu gihe hariho iburana ryo gusubizwa amafaranga, genzura buri gihe ubutumwa bwa My eBay usuzume mbere yo gusubiza amafaranga, kandi ukoreshe uburyo bwo kwishyura bw’umwimerere.
  • Niba ugurishirije undi muntu ibicuruzwa, banza umenye niba ari uwo kwizerwa mbere y’uko ubikora.
  • Koresha “PayPal Seller Protection” (Umutekano w’umucuruzi kuri PayPal), uburyo butanga umutekano usesuye ku bihombo byaterwa n’iburana ry’abaguzi, gusubizwa ibicuruzwa cyangwa kubigurana.
  • Koresha serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku mukiriya zigenzurwa kuri internet.

Andi makuru​​​​​​​

Soma ibyerekeye amabwiriza yo kurinda abaguzi ku rubuga rwa eBay unyuze kuri  ​​​​​​​ https://pages.ebay.com/seller-center/get-started/seller-protection.html