English

Kubika amakuru mu buryo buhishe (data encryption)

Iyo amakuru yawe y’ibanga n’ajyanye n’itumanaho byawe (urugero za email) bigerwaho n’abantu cyangwa ibigo bitabifitiye uburenganzira, bigira ingaruka twavuga nko gukoreshwa ibyaha, kwibwa umwirondoro, ubutasi ndetse no kunyuranya n’amategeko agenga umutekano w’amakuru kuri internet. Niba ikigo cyawe gifite amakuru y’ibanga cyangwa cyohereza cyangwa kikakira email  z’ibanga, ukwiye gukoresha “data encryption” mu rwego rwo kurinda ayo makuru abantu batabifitiye uburenganzira.

Uburyo “data encryption” ikora

Hariho uburyo n’ubwoko bwinshi bwo gukoresha “data encryption”, gusa bwose bukoresha urufunguzo ruhisha  rukanahishura ayo makuru. Amakuru yo kurinda afungwa hifashishijwe imibare kugira ngo ayo makuru atunvwa n’abatabifitiye uburenganzira.

Guhisha no guhishura amakuru bikorwa n’ikoranabuhanga muri mudasobwa aho inyandiko cyangwa email byohererezwa cyangwa bifungurirwa,cyangwa se urufunguzo rwo guhisha ruba ruherekeje ubwo butumwa nyirizina. Ubwoko n’ikigero amakuru ahishwamo  bwatoranyijwe bigomba kugenwa n’agaciro k’amakuru ushaka kurinda. Nk’ibwiriza rusange, uko ukoresha ingufu nyinshi mu guhisha, ni ko uzaba urinze byizewe, rero guhisha ku kigero cya bit 128 biruta kure ahakoreshejwe bit 64 mu kurinda umutekano w’amakuru mu ikoranabuhanga.

Kurinda amakuru ukoresheje “data encryption”bifasha no kumenya inkomoko y’ubutumwa wakiriye ndetse n’ikizere bufitiwe.

“data encryption” inakoreshwa ku mbuga z’ubucuruzi kubera umutekano w’ihuzanzira nziramugozi mu buryo kwo kurwanya kuba bakumviriza cyangwa bakohereza andi makuru mu izina ryawe utabizi.

Guhitamo uburyo bwo guhisha amakuru​​​​​​​

Gukoresha porogaramu ikora “data encryption” birihuta kandi biroroshye muri rusange. Ariko, bishobora kugorana mu kubikora bitewe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho cyangwa na porogaramu ubwayo. Itonde mu gihe uhitamo porogaramu wifashisha muri gukora “data encryption” , ahubwo wite  kubyo ukeneye ndetse n’ikigero cy’ibyago uri gukumira. Ushobora no gukenera undi muntu wagufasha cyangwa inzobere muri ibyo.