English

Kubahiriza amategeko

Umutekano mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’amakuru bihamye mu kigo cyawe, uko waba ungana kose cyangwa ubwoko bw’ibikorwa  ukora ni ingenzi cyane ku mpamvu nyinshi. Gukomeza kubahiriza amategeko ni ingenzi cyane. Usibye kuba birinda ibibazo byinshi twavuze kuri uru rubuga, biroroshye kwibagirwa ko habayeho ikibazo mu mutekano cyangwa gushyira imbaraga nke mu kugenzura bishobora gutuma amategeko atubahirizwa.

Iyi paji igaragaza muri make amwe mu mategeko n’amabwiriza bizwi cyane ikigo cyawe na/cyangwa abakozi bawe bashobora kuba batubahiriza cyangwa bakeneye kwitwararikaho, bitewe n’ubumenyi buke cyangwa ubushobozi buke bwo kugenzura iyubahirizwa ryayo.

Kurinda amakuru

Bijyanye n’amakuru ku bakiriya, abakozi, abarwayi cyangwa abandi bantu

Amabwiriza ajyanye no kugira ibanga n’’itumanaho ryifashisha ikoranabuhanga

Bijyanye n’uburenganzira bw’umukiriya n’ikigo  bwo guhitamo ubutumwa bifuza cyangwa batifuza kwakira, kubuza gukoresha amakuru y’aho baherereye cyangwa ibindi bijya kumera nk’ibyo.   

Gukoresha nabi mudasobwa​​​​​​​

Bijyanye no gukoresha sisitemu za mudasobwa utabifitiye uburenganzira, birimo n’abagaba ibitero kuri internet

Itegeko rigena amasezerano​​​​​​​

Bijyanye n’inshingano mu masezerano hagati y’ibigo  na/cyangwa abantu, zirimo kubika amakuru mu ibanga, uburyo bukwiye bwo kubika no gukoresha amakuru n’ibindi bijyanye nabyo.

Umutungo bwite mu by’ubwenge

Ujyanye no gukora kopi mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kwiyitirira ibyo undi yakoze, ibyo yahimbye, amashusho, ibikoresho cyangwa serivisi kandi birinzwe n’amategeko

Ibintu bitemewe n’amategeko​​​​​​​

Abakozi bakura ibintu kuri internet, babika cyangwa bohereza ibintu/amashusho bijyanye no gutukana, ihohoterwa, ubusambanyi, urwangano, irondakoko cyangwa kwanga abatinganyi bakabishyira ku gikoresho cyangwa sisitemu byawe.

Uburiganya​​​​​​​

Ubuhemu bukorewe kuri internet bugamije inyungu z’amafaranga