English

Konti binjiriraho

Mu kigo icyo ari cyo cyose aho umuntu urenga umwe akoresha mudasobwa cyangwa umuyoboro, ni ingenzi guha abantu konti binjiriraho (user account) kugira ngo bakoreshe dosiye, porogaramu, konti za email byabo, bahitemo browser bakoresha (aho uguhitamo k’umuntu kwemewe) n’ibyakozwe.. kandi kugira ngo wime uburenganzira abantu batemerewe kubikoresha.

Konti binjiriraho igira n’ibindi bintu byinshi umuntu yakungukiraho:

Bitanga uburyo bwo kugenzura, kwima uburenganzira bwo kubona amakuru atandukanye y’ikigo abandi bose uretse abakozi cyangwa abakorera ku masezerano bemerewe gusa. Urugero, umuntu uri mu ishami ry’imari ashobora kutemererwa kubona amakuru ajyanye n’imicungire y’abakozi ku muyoboro, ubwo n’ushinzwe imicungire y’abakozi nawe ashobora kuba atemerewe kubona ajyanye n’imari.

Zituma abakozi bashobora gukoresha mudasobwa irenze imwe mu kigo, baba bakora mu buryo buhoraho aho mu kigo, basimburana ku meza bakoreraho cyangwa bakoresha iya kure.

Byongeye kandi, gushyiraho konti binjiriraho bibuza abantu batabyemerewe nk’abashyitsi, ba nyakabyizi cyangwa abandi bakenera kwinjira batabyemerewe kubona uko binjira.

Gushyiraho no gukoresha konti binjiriraho

Gushyiraho konti binjiriraho kuri mudasobwa n’imiyoboro bigomba kuba byihuta kandi bigakorwa ako kanya uciye ku igenamikorere yabyo. Niba ushidikanya, reba ahatangirwa ubufasha, cyangwa usure inkuta zo kuri internet zitanga ubufasha bujyanye na sisiteme y’imikorere uri gukoresha.

Konti binjiriraho zigira izina n’ijambo-banga. Nk’uko bimeze ku bintu byose birinzwe n’ijambo-banga kugira ngo winjire, amagambo-banga agomba kuba akomeye, agoye guforwa no kumenya mu buryo bushoboka bwose, kandi atigera asangirwa n’abantu batandukanye bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, urwitwazo baba bafite urwo ari rwo rwose.

Abantu bose bagomba gusezera ku rubuga mbere y’uko baha undi muntu mudasobwa bakoreshaga, kandi bagashyiraho urufunguzo aho binjirira igihe baba batari iruhande rwayo.

Konti y’ucunga ibikoresho by’ikoranabuhanga (administrator account)​​​​​​​

Umuntu ucunga ibikoresho by’ikoranabuhanga (cyangwa admin) ni umuntu ushobora kugira impinduka akora kuri mudasobwa n’umuyoboro zikagera no ku bandi babikoresha, nko guhindura amagenamiterere y’umutekano, gushyiramo porogaramu ya mudasobwa n’ibikoresho, kongera, gukuramo no kuvugurura konti binjiriraho zindi kandi no kugera kuri dosiye zose. Admin  ashobora no guhindura ubwoko bwa konti binjiriraho akazishyira ku rwego rwo gucunga ibyo bikoresho.

Umuntu ufite uburenganzira bwo kuba admin  agomba kuba ari umukozi wizewe ufite ibirenze impamyabumenyi isanzwe mu bumenyi bw’ikoranabuhanga. Ku bigo bimwe bito, ashobora kuba ari nyir’ikigo  cyangwa undi muyobozi.

Kugira ngo winjire nka admin,  wowe cyangwa umukozi mukorana bahisemo mugomba kuba mufite konti binjiriraho iri mu bwoko bwa konti ya admin, ishobora gusuzumwa igihe winjira.