English

Kohereza email yitirirwa umuyobozi mukuru

Kohereza email yitirirwa umuyobozi mukuru bibaho igihe email y’uburiganya  bivugwa ko iturutse ku Muyobozi Mukuru cyangwa undi muntu uri mu rwego rwo hejuru yohererejwe abashinzwe imari ibasaba kwishyura undi muntu, cyangwa nyiri kuyohereza ubwe. Bizwi kandi ku izina rya ‘whaling’ ijambo ry’Icyongereza risobanura guhiga amafi manini azwi nka balene (kubera ko ubu bujura buba bugambiriye  kwiba abantu bo mu rwego rwo hejuru, bagereranywa n’ibifi binini, bitandukanye n’ubundi butekamutwe bwo kuri internet bwitwa ‘phishing’ bwibasira abaciriritse). Ibigo binini n’ibiciriritse nabyo byagezweho n’ubu butekamutwe maze nabyo bigwa muri ubwo bushukanyi.

Email nk’izi  akenshi zisaba abo zohererejwe kwishyura kuri uwo munsi, rimwe na rimwe abazohereje bagatanga impamvu zumvikana zijyanye n’impamvu zihutirwa. Akenshi zoherezwa igihe uwohereza ari kure y’aho akorera, ku buryo bigoye kugira ngo uwohererejwe ubutumwa agenzure niba ari email nyayo cyangwa atari yo. Byongeye, kuba email yaba yoherejwe igaragaza ko uko byagenda kose bigomba gukorwa, kandi ikaba  isa nk’iyoherejwe n’umuntu ukomeye mu kigo runaka bishobora gutuma irushaho kwizerwa, kandi ik’ingezi  ni ukuba habaho kwishyura kurenza gutekereza ko email yaba ishukana.

Abatekamutwe bashobora kwiyitirira umuntu binyuze mu kwinjira muri email ye, guhimba aderesi y’uwohereje isanzwe cyangwa bagakoresha indi byenda gusa, ariko ukaba utapfa kubitandukanya. Ubu bujura kandi bashobora kubufashwamo no gukusanya amakuru ajyanye n’ikigo cyawe ndetse n’abantu b’ingenzi bakoramo  bifashishije imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo, cyangwa uburyo bwemewe n’amategeko nko kuri  LinkedIn. Rimwe na rimwe, email iherekezwa no kuba usabirwa kwishyurwa ahita ahamagara agatanga amakuru arambuye ajyanye n’uburyo yishyurwamo.

Ibyago bishoboka

Kwizera ko urimo kwishyura abacuruzi basanzwe babagemurira ibintu runaka cyangwa abandi bantu b’ukuri, mu gihe uba urimo kwishyura abatekamutwe biyitiriye umuyobozi mukuru mu kigo cyawe.

Rinda ikigo cyawe abantu bashobora kwiyitirira umuyobozi mukuru.​​​​​​​

– Ba maso wirinde ubusabe bwo kwishyura utari witeze  cyangwa budasanzwe, uko amafaranga yaba angana kose.

– Buri gihe banza ubaze umuntu bivugwa ko yohereje ubwo butumwa, urwego umuyobozi yaba ari ho rwose cyangwa uko yaba ahuze kose. Niba uwo muntu ataboneka kandi email ikaba ivuga ko byihutirwa, baza umwe mu bari mu cyiciro kimwe cy’uwohereje ubutumwa.

– Ntubavugishe ukoresheje konti zabo za email kubera ko zishobora kuba zinjiwemo n’abatekamutwe. Ahubwo, bahamagare kuri telefone, babaze imbonankubone cyangwa ukoreshe ubundi buryo bwizewe bwo guhererekanya amakuru.

– Mu gihe ufite urujijo, wikwishyura, uko byaba byihutirwa kose cyangwa uko ingaruka zaba zingana kose.

Niba ikigo cyawe cyahuye cyangwa cyendaga gukorerwa ubu bujura​​​​​​​

– Bimenyeshe polisi

– Fata ingamba zihutirwa zo kugabanya ingaruka zabayeho, no mu gihe ukekwa kuba inyuma y’ubwo bujura  yaba uwo mukorana cyangwa uwo hanze.

– Niba ubwo bujura bwakorewe kuri konti ya  banki, hita ubimenyesha banki yawe ako kanya.