English

Inziramugozi

Umuyoboro w’inziramugozi cyangwa Wi FI wahinduye ku buryo bugaragara imikorere yacu, haba mu biro, hanze y’ibiro cyangwa mu rugo, n’igihe turi hanze muri gahunda zitandukanye. Iyi paji ivuga kuri Wi FI zo mu biro no mu rugo kurusha uko yavuga ku Wi FI  rusange/hotspot , bigarukwaho ahandi kuri uru rubuga. Wi Fi  ituma ibintu byoroha kurusha iyo umuntu akoresha imiyoboro icometse, mu gukoresha internet, kohereza no kwakira email no gukoresha imiyoboro y’akazi uri mu cyumba icyo ari cyo cyose mu nyubako ndetse no hanze… no guha ubushobozi abashyitsi bwo kubikora nabo.

Wi Fi yo mu biro no mu rugo ikoresha ikoranabuhanga rimwe (802.11). Hari ibibazo bimwe zihuriraho, hakaba n’ibyago buri imwe igiye yihariye. Ushobora kwirinda mu buryo bworoshye ukoresheje ingamba nke zoroshye zo kwirinda.

Ibyago bishoboka

Niba igikoresho gisakaza inziramugozi (hub/router) cyawe kidafite umutekano, abantu cyangwa ibigo bitemerewe/utazi bashobora kwinjiramo mu buryo bworoshye niba igera aho bari. Ibi bishobora gutera ibintu bikurikira:

  • Amakuru y’ibanga cyangwa ukomeyeho ushobora kuba uri kohereza ukoresheje internet ashobora kubonwa, ibi nabyo bigira ingaruka zikomeye cyane.
  • Internet yawe igakoreshwa, bituma umuvuduko wo kuri internet wa mudasobwa n’ibindi bikoresho byawe ugirwaho ingaruka.
  • Ibyo wari wemerewe gukura kuri internet (download) bigakoreshwa, ari nabyo wishyuye ikigo gitanga serivisi ya internet.
  • Gukura kuri internet ibintu bidakwiye, bizatuma aderese yawe ari yo igaragara mu gihe cy’ikurikiranwa aho kuba igikoresho cy’uwakoze icyaha.

Gukoresha inziramugozi mu buryo bufite umutekano

  • Ibyago byose byavuzwe haruguru bishobora kwirindwa binyuze mu kureba gusa ko hub/router  ifite umutekano. Kugira ngo umenye ko ari uko bimeze, shaka imiyoboro y’inziramugozi iri kuboneka, kandi irinzwe izagaragazwa n’akamenyetso k’ingufuri.
  • Igihe ushyize mudasobwa, telefone, tablet, printer cyangwa ikindi gikoresho gishobora gukoresha inziramugozi ku gikoresho gisakaza inziramugozi (hub/router),  iyo ari yo yose, uzasabwa kwinjiza ijambo-banga/urufunguzo, igihe umuyoboro uzaba uri mu buryo bw’umutekano. Ibi bizatuma igikoresho kijya kuri internet kuri iyi nshuro kandi, n’ikindi gihe wongeye kujyaho. Ku mpamvu z’umutekano, ugomba guhindura ijambo-banga/urufunguzo ugashyiramo iryo uhisemo mbere yo gukoresha inziramugozi mu itumanaho iryo ari ryo ryose cyangwa ukora igikorwa cy’ibanga.
  • Niba uri gushyiramo igikoresho gisakaza inziramugozi (hub/router) gishya, gishobora kuza ikoranabuhanga ryacyo ry’umutekano ryaracaniwe mu ruganda. Hari inzego eshatu z’ingenzi za “encryption”  ziboneka (WEP, WPA and WPA2), WPA2 ni rwo rwego ruhanitse. Ibikoresho bisakaza inziramugozi (hub/router) byinshi biguha ubushobozi bwo guhitamo urwego rwisumbuyeho, ariko wibuke ko ibikoresho bishaje bimwe bishobora kudakorana n’inzego zo hejuru.
  • Niba ku mpamvu iyo ari yo yose “hub/router” y’inziramugozi yo mu rugo/ku kazi/hanze bidafite umutekano, reba icyo agatabo k’amabwiriza y’imikoreshereze kabivugaho.
  • Ukore ku buryo uba ufite porogaramu y’umutekano kuri internet na firewall bikora neza kandi bivuguruye mbere y’uko ukoresha umuyoboro w’inziramugozi.
  • Rinda kode z’inziramugozi kugira ngo abantu batemerewe kuyikoresha batabona uko bayikoresha.
  • Wibuke ko kode winjiriraho ikunze kuba yanditse kuri “hub/router”, rero reba ukuntu wayikuraho, cyangwa ukore ku buryo hub/router  ubwayo iba iri ahantu hatagaragara mu gihe winjiriwe cyangwa hari abantu utazi binjiye mu rugo cyangwa mu kigo cyawe.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

WPA2

Mu magambo arambuye ni “WiFi Protected Access 2”: Uburyo bwo guhisha amakuru muri kode hirindwa kumvirizwa cyangwa kuba abariganya bagera ku muyoboro. Bisonurwa n’amahame ya 802.11. Ubu buryo butanga umutekano kurusha WPA cyangwa WEP.

WPA

Mu magambo arambuye ni “WiFi Protected Access”: Uburyo bwo guhisha amakuru muri kode hirindwa kumvirizwa cyangwa kuba abariganya bagera ku muyoboro. Bisonurwa n’amahame ya 802.11. Ubu buryo butanga umutekano kurusha WEP.

Umuyoboro

Umubare wa mudasobwa zigiye zifite ihurirohifashishijwe ibikorwa remezo by’imiyoboro. 

802.11

Ni urugero-fatizo rw’imiyoboro nziramugozi.