English

Imyifatire y’abakozi

Umutekano wo kuri internet n’amakuru bishobora kugereranywa n’ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’umutekano w’aho umuntu akorera.

Urugero:

Ufite ikintu kikuburira ko hari uwinjiye atabyemerewe: Ese abakozi mukorana/ abakozi basiga kode ku rupapuro ku meza yabo y’akazi?

Ufite ikarita igaragaza neza inzira abantu banyuramo igihe habayeho inkongi y’umuriro: Ese urayikurikiza iyo habayeho inkongi y’umuriro, cyangwa ukoresha ubundi buryo usohoka?

Imashini zitanga ishusho n’izisya bifite uburinzi bw’umutekano kandi ibintu bigabanya ingorane birazimije: Ese abakozi babikuramo mbere y’uko batangira akazi?

Umutekano w’aho umuntu akorera ushingira ku myitwarire y’umuntu ndetse na sisiteme zifatika n’izikoranabuhanga uba warashyizeho. Nta hantu ibi biba ukuri kurusha mu bijyanye n’umutekano kuri internet n’uw’amakuru.

Ntabwo dushobora kuvuga ku buryo buhagije akamaro ko guhugura abakozi bashya n’ak’amahugurwa ahoraho kugira ngo wigishe kandi ushimangire amategeko, inzira zikurikizwa n’amasomo y’ibyagenze neza, bishingiye kuri kuki ibi ari ingenzi, n’ingaruka zabyo. Byongeye, kamere muntu iteye uko iteye, abo mukorana/ abakozi bagomba kugenzurwa kugira ngo urebe ko bari kwitwara neza no kubahiriza amategeko. Ibi nibitaba, ubundi muri rusange ibihita biba ni ubunebwe, kutitabira gukora ibyo usabwa, kwimurira ibintu wari gukora ikindi gihe, kwanga inshingano ndetse no kujya mu ngeso mbi.