English

Impanuka ku mutekano w’amakuru

Ikigo cyawe gikwiye kugira uburyo bwashyizweho bwo gukemura no kumenyesha ibibazo cyangwa uruhererekane rw’ibibazo bishobora kubangamira ibanga, ikizere no kuboneka kw’amakuru.

Uburyo bwo kubikemura

Ni ngombwa kumenya, gukurikirana, kwiga, gushakira ibisubizo, guhangana no kwita kuri izo mbogamizi kugira ngo:

  • Gutegura uburyo bwo kumenyesha abafatanyabikorwa b’ingenzi (Aba bashobora kuba urwego rw’amategeko, abashinzwe imikorere n’imikoranire, abakozi, abanyamategeko, itangazamakuru, abashinzwe kugenzura inganda, abakiriya, abacuruzi n’abafatanyabikorwa).
  • Garagaza amakuru akenewe afasha mu guhangana n’izo mbogamizi nk’urugero, urutonde rw’abinjiye muri sisiteme, imitunganyirize ya sisiteme ndetse n’ubwoko n’ikigero cy’amakuru. 
  • Kugaragaza ibikoresho byagufasha mu guhangana n’izo mbogamizi nk’ikoranabuhanga kabuhariwe ryo gucukumbura no gusesengura byimbitse.

Ushobora kwikemurira izo mbogamizi cyangwa ugashaka undi muntu ubizobereyemo mu gihe bibaye ngombwa.

Kubimenyekanisha ​​​​​​​

Ni ngombwa ko umenya abo umenyesha bitewe n’ubwoko n’uburemere bw’izo mbogamizi. Mu gihe ikibazo kivutse, menyesha amakuru yose abo bireba uko byatangiye, uko bihagaze, ingaruka byateje n’izo bishobora guteza ndetse n’ibyakozwe mu buryo bwo kugikemura.

Ibi bishobora gukorwa mu buryo bwikoresha  cyangwa bw’amaboko, bitewe n’imiterere y’ikigo cyawe cyangwa ubushobozi bwacyo mu kurinda umutekano w’ikoranabuhanga.

Wibuke ko bitewe n’imiterere y’ikigo cyawe ndetse n’amakuru yangiritse, byaba ngombwa ko umenyesha ikibazo cyabaye abantu batandukanye nk’abagenzuzi mu by’ubukungu n’amakuru cyangwa umugenzuzi w’imbere mu kigo cyawe.

Bibaye ngombwa,wamenyesha ikibazo inzego z’ubutabera.

Genzura​​​​​​​

Kugira ngo izo mbogamizi zikemurwe, ugomba gusubiramo ugashishoza ukamenya impamvu nyamukuru, ukamenya imbaraga nke zihari mu rwego rwa tekinike cyangwa niba ari ikosa ryabayeho kubera kwibeshya kwa muntu,  kumenya ikigero cy’ingaruka byagize ku bikorwa by’ikigo  hanyuma ugafata ingamba kugira ngo bitazongera kubaho.