English

Imiyoboro ijimije yihariwe

Imiyoboro ijimije yihariwe yose itanga serivise imwe y’ibanze: itanga uburyo bw’isobeka rya musomyi ku mpande zombi ku makuru yose yoherejwe ayiciyemo. Iri sobeka rya musomyi ntiribuza amakuru yawe kubonwa ariko bisobanuye ko umuntu uri gusoma ibiri mu makuru yabonye ahura n’ikibazo cyo gusobanukirwa ibyanditsemo.

Isobeka rya musomyi ryose rishobora kumvikana, mu yandi magambo umuntu ubonye amakuru yoherejwe ashobora, urebye, gusobanukirwa ibiri mu isobeka rya musomyi, sisitemu yose irambirije ku kuba imbaraga byasaba mudasobwa kugira ngo ishyire ibirimo isobeka rya musomyi mu buryo bwumvikana bishobora gutwara amafaranga menshi aruta inyungu zaba zirimo kandi ko bishobora no gutwara umwanya munini mu buryo budakenewe.

Imiyoboro ijimije yihariwe y’ikigo

Iri sobeka rya musomyi ku mpande zombi rigaragara nk’ikintu cyiza, ariko naryo rishingira cyane ku ho izo mpande zombi ziri. Mbere, Imiyoboro ijimije yihariwe yakoreshwaga kugira ngo ifashe abakoresha iya kure; aha niho impande zombi ziri uruhande rwa mbere ruri ku muyoboro w’ikigo n’igikoresho kiri gukoreshwa, hakoreshejwe iya kure, n’umukozi. Ubu bwoko bw’umuyoboro ujimije wihariwe bwakoreshejwe neza imyaka myinshi kandi burema ‘umuyoboro’ ufite isobeka rya musomyi hagati ya mudasobwa y’umukozi n’umuyoboro w’ikigo, ibi bituma mudasobwa y’umukozi isa nk’aho nayo iri ku muyoboro (mu buryo bw’iya kure). Ibi byerekana guhuza hagati ya mudasobwa zizewe z’umuryango umwe kandi mu buryo butekanye.

Imiyoboro ijimije yihariwe y’umuguzi

Mu gihe twagaragaje mu rugero twatanze haruguru, ko umuyoboro utekanye uri hagati ya mudasobwa zizewe, impande z’ubu bwoko bw’umuyoboro ujimije wihariwe ni mudasobwa y’umuguzi ku ruhande rumwe na mugabuzi z’utanga umuyoboro ujimije wihariwe  ku rundi ruhande. Bityo rero, iyo abazitanga bari kwamamaza ‘itumanaho rifite umutekano ku mpande zombi’, ibi kure bigera ni aho bakorera. Itumanaho ryose wohereje ridafite umutekano ririndwa n’umuyoboro ujimije wihariwe w’igikoresho cyawe kugeza aho mudasobwa z’abatanga umuyoboro ujimije wihariwe, nyuma y’aho rirongera rigasubira uko ryari rimeze ridafite umutekano mu nzira yose risigaje. Icyo ibyo bivuze ni uko mu gukoresha ubu buryo bw’umuyoboro ujimije wihariwe, uba ushyize ikizere kinini cyane k’utanga umuyoboro ujimije wihariwe.

Muri ubu buryo, uguha umuyoboro ujimije wihariwe ashobora kubona ibintu byose uri gukora, urubuga rwo usura n’ibikubiye mu bintu byose wohereza. Mu bijyanye n’itumanaho rifite umutekano – urugero ku rubuga rufite &ldldquo;s” ahahera kuri aderese ya HTTP n’akagufuri k’icyatsi kibisi – ntibashobora kumenya ibikubiye mu makuru ayo ari yo yose uri kohereza.  Niba ushaka gukoresha banki kuri murandasi, urugero, ntibashobora kubona amakuru ayo ari yo yose nk’amazina ukoresha, amagambobanga, cyangwa amakuru ajyanye na konti zawe. Icyakora, bashobora kubona banki ukoresha kandi bakabona n’urutonde rw’imbuga usura zose, mudasobwa ukoresha kuri murandasi zose, n’abo ukoresha kuri serivise za imeli igihe ukoresha serivise zabo.

Bityo rero, mu gihe ukoresheje umuyoboro ujimije wihariwe wawe w’ubu bwoko, uba wizeye ko uwawuguhaye adashobora gukoresha amakuru yawe mu buryo wabona ko butemewe. Serivise nyinshi muri izi zivuga ko zitajya zibika amakuru y’ibyo ukora kuri murandasi, ariko nta buryo zifite zo kwerekana ibi. Kubera ko zishobora kuba zifite amakuru y’imbuga zose dusura kandi ko zishobora kuba zarabonye ibikubiye mu itumanaho ryaba ridafite umutekano, uba wizeye ko batagumana ayo makuru kandi ko batayakoresha mu bintu birimo gusesengura umuntu no kumutanga mu bagomba koherezwa ubutumwa bwamamaza, byaba ku bwabo cyangwa ku bw’undi muntu bakorana.

Kwamamaza kwinshi kw’umuyoboro ujimije wihariwe w’umuguzi kuvuga ko gutuma ushuka serivise za murandasi zikabona aho uherereye kandi mu by’ukuri atari ho uri, bigushoboza kubona serivise zitaboneka aho uri. Serivise nyinshi nka Netflix na BBC iPlayer ziri kumenya ibi kandi zabona ko umuntu uzikoresha ari kugerageza guhisha aho aherereye, bakamwima ubushobozi bwo gukoresha serivise zabo. Abatanga izi serivise bamwe banavuga ko gukoresha sisitemu zabo bizahisha ibikorwa bimwe bidasobanutse ikigo gitanga serivise ya murandasi cyawe, ibi bintu ntabwo Koresha murandasi ufite umutekano ibishyigikiye.

Inyungu nyayo yo gukoresha umuyoboro ujimije wihariwe w’umuguzi ni igihe uri gukoresha inziramugozi z’ahantu hari murandasi, nka murandasi yo mu bigo bicuruza serivise z’ikoranabuhanga n’ibyumba bya hoteli,  aho itumanaho rishobora kumvirizwa mu buryo bworoshye cyane niba iyo nziramugozi idafite umutekano. Iyo bimeze bityo, umuyoboro ujimije wihariwe ushobora kutababuza kubibona ariko, nk’uko byavuzwe haruguru, ushobora gukora ku buryo ibyo bintu bidasomeka. Muri ubu buryo, ugomba kwibuka ko utari gukuraho ibyago burundu, ahubwo ko uri kuyikura ku nziramugozi iri aho ukayishyira kuri mudasobwa z’uguha Umuyoboro ujimije wihariwe.

Incamake

– Mu bijyanye n’umuyoboro ujimije wihariwe watanzwe n’umuryango wawe kugira ngo ubashe gukoresha umuyoboro wawo, impande zombi z’itumanaho ziri hagati ya mudasobwa zizewe na, niba rigennye neza, zishobora gufatwa nk’izizewe.

– Mbere y’uko ukoresha umuyoboro ujimije wihariwe w’umuguzi, ugomba kureba

     – Uyitanga umwizera ku ruhe rwego.

     – Ni waba ku kigo gishobora no kuba kidakorera mu bwongereza.

     – Niba ukeneye koko gukoresha inziramugozi ifunguye, aho gukoresha murandasi ya 3G, 4G cyangwa 5G byawe biba ubundi bifite umutekano.

     – Niba koko umuyoboro ujimije wihariwe w’umuguzi ukeneye ko koko uwishyurira iryo fatabuguzi uko umeze, mu by’ukuri, wimura ibyago gusa.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Umuyoboro

Umubare wa mudasobwa zigiye zifite ihurirohifashishijwe ibikorwa remezo by’imiyoboro.