English

Imiyoborere

Umutekano w’amakuru n’ikoranabuhanga mu bigomba kubonwa nk’ikintu cy’ingirakamaro muri buri kigo, rero ugomba kuba warashyizeho umurongo ugenga imiyoborere yabyo. Gushyiraho, kuyobora no kugenzura ubu buryo byakagombye kuba ari inshingano z’inama y’ubutegetsi cyangwa nyir’ikigo, hagendewe n’ingano n’uburyo icyo kigo giteye, bishyigikiwe n’abayobora amashami anshinzwe ibikorwa ndetse n’amashami y’inzobere.

Iri tsinda rigomba gukora ku buryo ingamba na gahunda z’ubwishingizi bw’umutekano w’amakuru n’ikoranabuhanga bishyirwaho kandi bikaba mu nshingano z’umwe mu bakora aho kandi ari ku rwego rw’inama y’ubutegetsi cyangwa igihwanye nabyo.

Ubu buryo bugomba kuba bukubiyemo

  • Gucunga ibikorwa byose birebana n’umutekano w’amakuru n’ikoranabuhanga
  • Gukora ku buryo ibikorwa biba bikemura ingorane ziriho n’izishobora kuvuka kandi bigakorerwa ingengabihe inoze.
  • Ibyemezo ku bigomba gushorwamo imari mu kigo.
  • Kubahiriza amategeko ari gukurikizwa ndetse n’amasomo y’aho ibintu byagenze neza.
  • Gushyiraho no guteza imbere umuco wo kwita ku mutekano usesuye. 
  • Ibipimo bishingiye ku ntego z’ikigo.

Ni ngombwa ko uburyo n’ingamba byashyizweho bisuzumwa, kandi aho bibaye ngombwa bikajyanishwa n’igihe buri gihe (ku ntera yagaragazwa mu buryo bwashyirwaho) cyangwa uko bigenda bikenerwa. Ibi bituma habaho impinduka mu mikorere, gukura kw’ikigo, gukoresha inzira zitanga umusaruro, ikomatanya n’igurwa, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho/kuvugurura irikoreshwa, ikomatanyabukungu, ndetse, tutibagiwe, n’ingorane zigenda zivuka.