English

Imbuga Nkoranyambaga

Iyi paji ikubiyeho imbuga nkoranyambaga nk’uburyo bwo gusura no gukoreha imbuga nkoranyambaga rusange n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga nk’igikoresho cy’ubucuruzi.

Ibyago byinshi bifitanye isano no gukoresha imbuga nkoranyambaga bituruka ku kuba ukoresha nyinshi, ndetse kenshi, amatsinda menshi y’abantu utazi muganira n’imbuga zidafite abazigenzura.

Ibyago bishoboka

  • Abantu basanzwe bakunze gushyira amakuru yabo bwite hanze, bagenzi bawe, abakugana, inshuti cyangwa abantu muvugana.
  • Gushyira hanze amakuru yawe bwite ku bushake ku mpamvu zitandukanye zirimo kubona inyungu z’imitungo, ubutekamutwe, kwiba umwirondoro cyangwa ingaruka ku cyubahiro.
  • Kuba wakwibasirwa, guterwa ubwoba, guteshwa umutwe cyangwa ubundi buryo bwo guhohotera umuntu kuri internet.
  • Kuba wakwibasira, gutera ubwoba, gutesha umutwe cyangwa ubundi buryo bwo guhohotera umuntu kuri internet.
  • Kwinjira mu makuru adakwiye binyuze ku nzira zatangajwe cyangwa zanditswe kuri Twitter.
  • Email zikubiyemo ubutumwa bugamije gushukana ziva ku mbuga nkoranyambaga ariko zigukangurira gusura imbuga mpimbano cyangwa zidakwiye.
  • Bagenzi bawe, abakugana, abo uranguraho, inshuti n’abandi bandika ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ibitekerezo byo kuri Twitter bigukangurira kwinjira mu mbuga mbimbano cyangwa zidakwiye.
  • Abatekamutwe, abajura b’umwirondoro cyangwa abakwinjirira cyangwa amabandi kuri konti cyangwa ku rupapuro rwawe rwo ku rubuga.
  • Porogaramu yangiza ziri mu butumwa bw’umugereka cyangwa amafoto.

Imbuga nkoranyambaga zifite umutekano, z’ingenzi kandi zifite imikorere inoze

Ikigo cyawe cyangwa abakozi bacyo bashobora kwirinda ibi byago no gukoresha urubuga nkoranyambaga bafite umutekano bakurikiza imirongo ngenderwaho mike kandi y’ingenzi. Ibuka ko gukurikiza imirongo ngenderwaho y’imikorere inoze bigenga imbuga nkoranyambaga aho ukorera ari kimwe n’ibikurikirzwa mu buzima bwawe bwite busanzwe.

  • Ha uburenganzira bwo kwinjira kuri konti y’urubuga nkoranyamabaga rw’ikigo ababikeneye bonyine kandi bahuguwe kurukoresha.
  • Shyiraho kandi ukomeze kugenzura abafite uburenganzira bwo kwinjira kuri konti y’urubuga nkoranyambaga rw’ikigo kandi uhite urukuraho byihuse abakozi cyangwa abanyabiraka batagikora mu bucuruzi bwawe.
  • Niba ubona ko gukoresha imbuga nkoranyambaga kwabaye kwinshi ku mbuga  nka  Twitter, Facebook, LinkedIn, koresha iz’ingenzi kandi zikenewe maze ugabanye abazinjiramo kuko ari zo zibasirwa cyane n’abajura bo kuri internet.
  • Gira impungenge igihe utangaza amakuru bwite y’ibanga ku bijyane n’ubucuruzi bwawe, abayobozi, abakozi cyangwa abakugana byaba ku biranga abo muri bo cyangwa ibyo wandika ku mbuga/ ibyo ushyira kuri Twitter.
  • Koresha ijambo-banga rifite imbaraga.
  • Icyagiye kuri internet kiguma kuri internet. Wowe na bagenzi bawe mugomba kwigengesera mbere yo gutangaza ibitekerezo cyangwa amafoto bishobora guteza ibibazo, yaba ku kigo cyawe cyangwa ku bandi bantu.
  • Genzura ibyo ibindi bigo cyangwa abandi bantu bagutangazaho, cyangwa ibyo basubiza ku byo wanditse.
  • Iga uburyo bukwiye bwo gukoresha neza imbuga. Koresha uburyo gukumira abandi bakwinjira mu mwirondoro wawe nta burenganzira bafite. Ba maso ku bo ureka mukihuza ku muyoboro wawe.
  • Genzura ko wowe na bagenzi bawe muhora muri maso kubera ubujura, ubutasi n’ibindi nikorwa by’ubushukanyi byo kuri internet bigamije gushakisha amagambo banga.
  • Genzura ko ufite porogaramu ya internet y’ubwirinzi ikora kandi ivuguruye ndetse n’urukuta rukumira (firewall) ikora mbere yo kujya kuri internet.
  • Gira amakenga ku ngano y’igihe abakozi cyangwa bagenzi bawe bamara nta cyo barimo gukora ku rubuga kijyanye n’akazi, ugere no ku rwego rwo kugenzura ibikorwa byabo kuri internet.