Ikigo icyo ari cyo cyose gishyira ingufu mu kurinda kurushaho amakuru yacyo kigira abakiriya n’abaguzi benshi kuko baba bazi ko amakuru yabo azitabwaho neza n’icyo kigo. Uko abantu batangiye gusobanukirwa akaga bashobora guhura nako, mu gihe ikigo runaka kiri gushaka abacuruzi babagemurira ibintu runaka cyangwa abafatanyabikorwa, bimwe mu bigenda birushaho kwitabwaho harimo no kwizera ko umuryango cyangwa ikigo bagiye gukorana kiri ku rwego rwisumbuye rw’ubwirinzi mu bya internet. Niba usanzwe ukora mu bijyanye n’ubwirinzi mu bya internet,ushobora kwikorera isuzuma cyangwa igenzura rigamije kugera ku rwego rwo guhabwa icyemezo ndetse n’ikirango (badge), bigaragaza ko ukorera mu bwirinzi buri ku rwego rufatika.
Ibi ntibisobanuye ko utakwibasirwa n’igitero cyo kuri internet ariko bisobanuye ko utazapfa kwibasirwa cyane n’ibi bitero bisanzwe. Iki kirango kizarushaho kuba icy’agaciro cyane cyane igihe leta n’indi miryango bitangiye gusaba abacuruzi n’abafatanyabikorwa gushaka icyemezo cy’ubuziranenge nk’uko bisabwa mu gihe ushaka gukora ubucuruzi. Iki cyemezo kandi kiguha uburenganzira bwo kuba wabona ubwishingizi mu bya internet igihe wujuje ibisabwa.
Ubuziranenge mu bijyanye n’ubwirinzi mu bya internet
Hariho umubare munini w’ubuziranenge mu bwirinzi mu bijyanye n’imikorere ya internet. Ubuzwi cyane ni ISO 27001, n’ubwo ari bwo bwiza bukwiriye ikigo kandi bwemewe ku rwego mpuzamahanga, bikomerera cyane ibigo bito n’ibiciriritse kubuhabwa kuko bwashyiriweho ibigo binini kandi butwara igihe kirekire ndetse bugahenda. Ni byiza gushakisha ubundi buziranenge bw’ubwirinzi mu bijyanye na internet bujyanye n’urwego ikigo cyawe kiriho.