English

Ibitero byo kuri murandasi

Biiri kugenda birushaho kumenyerwa aho ibigo bizengerezwa n’ibitero byo kuri internet bituma urubuga rwabo rutabasha gutanga serivisi basanzwe batanga. Ibi bitero byo kuri internet si uburyo bwo kwinjira kuri internet bujura ahubwo ni uburyo buba bwagambiriwe bwo gukurura abasura internet, no gusenya imiterere y’urubuga. Ibyo bitero akenshi ntibiterwa n’abantu benshi basura mu gihe kimwe urubuga ngo bitume rudakora uko bikwiye cyangwa ngo rugagare, ahubwo biterwa n’abariganya bifashisha ikoranabihanga  bakagenzura urubuga rwawe. Ibi bitero byibasira cyane ibigo bikomeye nk’ibigo mpuzamahanga, ibigo bya Leta na banki n’ibindi bigo bitanga serivisi z’ubucuruzi. Burya nta kigo gifite urubuga gikingiwe ibyo bitero.

Impamvu z’ibitero bikorerwa kuri internet.

  • Gutegera umuntu ku byo akeneye / kwambura abantu
  • Kugira ingaruka mbi kandi zikomeye ku isura yawe.
  • Irushanwa ridaciye mu mucyo (Kunyura muri serivisi zawe zitagenda neza kugira ngo bigarurire abakiriya bawe)
  • Kugambirira ikibi kuri wowe cyangwa ku kigo cyawe.
  • Ikifuzo cyo kugirirwa ikizere mu ruhando rw’abandi banyabyaha.
  • Ubujura bwo kuri internet..

Kurinda imikorere y’ikigo cyawe

Mu magambo y’inzobere, ibitero bikorerwa kuri internet bishobora kuza mu buryo bwinshi nk’uko imiterere itandukanye ya internet  isaba ubumenyi bwimbitse kugira ngo wumve neza ndetse ubashe no kubyirinda.

Niba ufite impamvu yo kwemera ko waba mu bakwibasirwa n’ibitero bikorerwa kuri internet, turagukangurira kwegera no kugisha inama inzobere mu kwirinda ibitero bikorerwa kuri internet ifite ubumenyi n’ibikoresho byo kurinda ikigo  cyawe. Akwiriye  kugira  ubushobozi bwo kukugira inama ndetse no gushyira mu bikorwa  uburyo bwa gihanga bwo guhashya ibitero byibasira ikigo cyawe.

Ubushobozi bwo guteganya​​​​​​​

Buri kigo gifite urubuga kigomba gukora ku buryo kiba gifite ubwirinzi ku buryo bushoboka, bukirinda ibikorwa bitemewe kandi bikunda gutungurana bitemewe n’amategeko.  

Ugomba gukora isesengura ry’ibyago, ukareba ibibazo byose bishobora ari ntacyo wirengagije, maze ukaba ufite seriveri y’urubuga rwawe, internet ihagije ndetse n’imbaraga z’imikorere (processing power) byo guhangana n’ibyo bitero.  Egera ikigo kikubikira rubuga (hosting provider) kugira ngo bagufashe guhangana n’udutero-shuma kandi utekereza uburyo wakoresha seriveri zirenze imwe kugira ngo hatagira iremererwa bigateza ikibazo.  Izi nzira zose zigusaba ikiguzi ariko ukwiriye kubigereranya n’ibyago ndetse n’ingaruka ikigo cyawe cyahura nazo.