English

Ibitero by’impirimbanyi

Ijambo “hactivism” cyangwa ibitero by’impirimbanyi zo kuri internet tugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye kugaba igitero ku rubuga runaka cyangwa ku rukuta rw’urubuga nkoranyambaga hagamijwe kubangamira imikorere cyangwa kugaragaza ibibazo bifite aho bihuriye n’impamvu za politiki, imibanire n’imyitwarire.

Impirimbanyi igaba ibitero kuri internet ni umuntu ukomatanya imyemerere ikomeye n’ubumenyi mu bya tekiniki akagaba ibitero ku rubuga cyangwa ikigo agamije kugera ku muntu bafitanye ikibazo cyangwa uwo batabona ibintu kimwe. Ibi bitero bishobora kuba mu buryo bwo gukuraho serivisi cyangwa kuzuza urubuga amakuru atari ukuri byica imikorere y’urubuga rumwe cyangwa imbuga nyinshi, cyangwa hagashyirwa ku rubuga ubutumwa buteye inkeke kandi bugaragara cyane.  

Imbuga zikunze gukoreshwa, izikunzwe cyane n’ibiri ku mbuga nkoranyambaga z’amashami y’ibigo binini by’abigenga cyangwa ibya Leta, bikunze kuba ari byo bigabwaho ibitero n’impirimbanyi bikoresha internet, ariko nta kigo  na kimwe  gikingiye ku buryo kitaterwa.   ‘Anonymous’ ni ryo zina rikomeye muri iyi myaka ry’itsinda mpuzamahanga ry’impirimbanyi zigaba ibitero kuri intenet.

Ibyago bishoboka

  • Guhagarara kwa serivisi zo ku rubuga rwawe.
  • Gutakaza amafaranga, kwangirizwa izina cyangwa byombi.
  • Bimwe mu bintu bijyanye n’ikigo cyangwa abagikorerabitari bizwi cyane, bigatangazwa mu buryo butagamije ikintu cyiza.

Rinda urubuga rwawe

Niba ari wowe ucumbikira urubuga rwawe aho kugira ngo ikindi kigo kirugucumbikirire, ukore ku buryo ibikoresho cyangwa ibyuma birugize inyuma ndetse na porogaramu zarwo ziba zifite umutekano:

  • Koresha amagambo-banga agoye gufindura, arinzwe ahantu hose muri sisiteme. Ntukigere urekera ijambo-banga uko uwariremye yariguhaye, ahubwo ujye uhita ushyiraho iryo wihimbiye.
  • Ukore ku buryo ububiko bwa seriveri burindwa n’urukuta (firewall) rukora neza ndetse na porogaramu y’umutekano wa internet.
  • Genzura ahantu hose urebe niba nta wagerageje kukugabaho ibitero.
  • Koresha porogaramu ya mudasobwa yo gucururiza kuri internet ijyanye n’igihe. Porogaramu zishaje zishobora kuba zifite inenge abagaba ibitero byo kuri internet bashobora kwifashisha bagutera.
  • Ntukigere ubika amakuru bwite y’abakiriya n’amakuru ajyanye n’ikarita yo kwishyura yabo ku bubiko bwa seriveri y’urubuga rucururiza kuri internet.
  • Rinda amakuru ya SSL kandi uyagire ibanga rikomeye.
  • Niba utekereza ko urubuga rwawe rutabasha guhangana n’ibitero bya DoS cyangwa DDoS, shaka kandi ubaze impuguke mu bijyanye n’uburinzi burebana no kuzuza urubuga amakuru atari ukuri ufite ibikoresho n’ubumenyi bikenewe mu kurinda ubucuruzi bwawe
  • Saba ikigo gikora amagerageza ku bitero kugukorera igerageza rigamije kureba ubwirinzi bwa seriveri yawe y’ubucuruzi bukorerwa kuri internet.

Niba ukoresha ikindi kigo mu gucumbikira urubuga rwawe:

  • Genzura amabwiriza  yacyo agenga umutekano no kuboneka kwacyo n’ibindi kijya gikora.
  • Reba niba amasezerano ajyanye n’urwego rwa serivisi baguha ahura n’ibyo ukeneye.
  • Reba niba byashoboka ko usaba ikigo gikora amagerageza gukora igerageza rigamije kureba ubwirinzi bwa seriveri  y’ikigo gicumbikira urubuga rw’ikigo.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

SSL

Mu magambo arambuye ni “Secure Socket Layerakaba ari uburyo bwo guhisha itumanaho ryo kuri internet hifashishijwe kode.