English

Ibikoresho by’ikoranabuhanga bigendanwa

Buri kigo, cyaba kinini cyangwa gito, gishingira cyane ku bikoresho bigendanwa; telefone zigezweho na tablets  kugira ngo gikomeze kuvugana, abakiriya n’abawugemurira, n’abantu bafite aho bahurira n’ikigo  ubwacyo. Ibi bijyanye n’amafaranga akoreshwa kuri internet cyangwa agenda mu guhamagara, ibikoresho bigendanwa by’ikoranabuhanga by’iki gihe bitanga ubushobozi bwo gukora ibyo umuntu yakorera kuri mudasobwa.

Icyakora, inyungu nyinshi zo gukoresha ibikoresho bigendanwa by’ikoranabuhanga zibangamirwa n’ingorane zihariye runaka, nyinshi muri izo zituruka ku mikorere yabyo.

Ibyago bishoboka

  • Gutakaza cyangwa kwibwa kw’ibikoresho bigendanwa by’ikoranabuhanga, uretse no gukenera gusimburwa gusa ahubwo biteza ikibazo ku makuru yari ari abirimo.
  • Porogaramu yangiza ntiyangiza igikoresho cyonyine ahubwo yangiza n’ibindi bikoresho bigicometseho (harimo n’ibiri kuri email) n’ibikorwa remezo byawe by’ikoranabuhanga n’umutekano w’inzira n’ibikorwa by’ikigo cyawe.
  • Ibi bishobora guterwa no gufungura no kubika email  z’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi muntu, gusura imbuga zatewe cyangwa gufata  porogaramu zanduye.
  • Guteza ikibazo mu mutekano igihe uri ahantu hahurira abantu benshi ukoresha inziramugozi zidafite umutekano, cyangwa abantu bahengereza ibyo wowe/umukozi wawe ari gukora.

Ibi nabyo bishobora kuganisha ku bindi bibazo nk’ubwoko butandukanye bw’uburiganya, kwibwa umwirondoro, kwibwa amakuru, guteza ikibazo mu mutekano w’umukozi, kwangirizwa izina, kutubahiriza amategeko ajyanye no kurinda amakuru ndetse no gukangisha gusebanya cyangwa gufata bugwate (byaba ku kigo cyangwa ku muntu).

Inama ku mikoreshereze y’ibikoresho bigendanwa by’ikoranabuhanga​​​​​​​

  • Kora ku buryo umuntu wese ukoresha igikoresho kigendanwa cy’ikigo (cyangwa wemerewe gukoresha igikoresho cye) yumva ko agomba kwitwararika mu myitwarire n’ibikorwa bye.
  • Ongeramo ikoreshwa ry’ibikoresho bigendanwa by’ikoranabuhanga mu gitabo cy’amabwiriza y’akazi.
  • Ukore ku buryo ibikoresho byose biba birinzwe na PIN igoye kumenywa kandi izwi n’umuntu ukoresha icyo gikoresho wenyine (wenda usibye ushinzwe ikoranabuhanga na nyir’ikigo bishobotse).
  • Kora ku buryo ibikoresho byose biba birinzwe na porogaramu y’umutekano kuri murandasi izwi, ko bihora bivuguruye kandi byaka.
    • Koresha porogaramu z’umutekano zishobora kumenya aho igikoresho giherereye igihe gitakaye cyangwa cyibwe, zikuramo imikorere yacyo, zitabaza, zikoherereza ifoto y’umuntu uri gushyiramo nimero iranga umuntu itariyo cyangwa bya bintu by’udushya byose bisigaye bizana n’ibikoresho by’iyi minsi.
  • Ukore ku buryo abakoresha igikoresho kigendanwa baba bafite amakuru yuzuye ku ngamba bafata kugira ngo barinde igikoresho cyabo cyangwa amakuru arimo, harimo:
    • Kwirindira ubwabo igikoresho igihe bari ahantu hahurira abantu benshi
    • Kureba ko inziramugozi yizewe, cyangwa ifite agakoresho kagufasha kubona internet itekanye
    • Kwitondera ‘abarunguruka’
  • Kugira amahame akomeye ku bijyanye n’ikoresha ritekanye rya  email, internet,  imbuga nkoranyambaga na porogaramu zitandukanye  kugira ngo wirinde kwangirizwa na porogaramu zangiza.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

PIN

Mu magambo arambuye ni “Personal Identification Number” bivuga imibare ikuranga.