English

Gukuramo porogaramu ya mudasobwa

Ni ngombwa ko ukora kenshi isuzuma n’igenzura rya porogramu ya mudasobwa kuri mudasobwa zose na sisiteme z’amakuru, kandi ugakora ku buryo porogaramu ya mudasobwa yisubiramo ikurwamo cyangwa ifungwa. Ibi si ngombwa ko biba bifite aho bihurira n’ibikoranye na sisiteme y’imikorere, ahubwo urugero uburyo bw’imikorere, email, ubutumwa, porogaramu z’imari n’imicungire y’abakozi bishaje, ndetse na porogaramu zijyanye by’umwihariko n’urwego rw’ubucuruzi ukora. 

Uko iteye, porogaramu ya mudasobwa iba ifite inzira zafasha mu kugera ku makuru n’abantu batemerewe kuyabona bashobora kuyicamo.  Rero niba porogaramu yasibwe neza, birumvukana nta muntu wagera ku makuru aciye muri iyo nzira.

Porogaramu ya mudasobwa yisubiramo akenshi ikunze kugumishwamo kugira ngo itange ubushobozi bwo kubona amakuru abitse ahantu bitoroshye kuyabona bikaba ku mpamvu z’akazi cyangwa iz’ubugenzuzi. Icyakora, rimwe na rimwe, hari ibigo  usanga bikoresha porogaramu ya mudasobwa idakenewe kugira ngo zigere ku makuru ashobora no kugerwaho hakoreshejwe izindi porogaramu zibikora. Ntabwo ari n’igitangaza ko ushobora kubona hari porogaramu ya mudasobwa yisubiramo iri mu mashini ikigo kitanazi ko ikibaho kandi ikiri gukoreramo imbere.

Hamwe no kugabanya ibyago mu mutekano, gukuramo porogaramu yisubiramo bishobora no kugabanya mu buryo bugaragara amafaranga yakoreshwaga ku bufasha bukenerwa ndetse n’umutungo ugendamo.

Gukuramo porogaramu ku buryo bwizewe

• Kora isesengura ryuzuye ku makuru akurwa kuri porogaramu ziri ahantu bitoroshye kuzibona.  Niba bigikenewe ku mpamvu z’akazi cyangwa iyubahirizategeko, byimurire ku bundi bubiko bw’amakuru cyangwa aho bashyingura ibyakoreshejwe bishobora kugerwaho ukwabyo kandi mu buryo butekanye hakoreshejwe raporo cyangwa ibikoresho byo gukurura no gukoresha amakuru yagirira akamaro ikigo cy’ubucuruzi.
• Gumishaho uburyo bumwe mu bijyanye n’umutekano kuri serivisi uteganya gukuramo, kimwe n’izindi, serivisi ziri gukoreshwa, zirimo igerageza mu kwinjira aho bishoboka.
• Kora ku buryo porogaramu ya mudasobwa iba yasibwe burundu kuri mudasobwa na sisiteme zitandukanye zikoreshwa mu kazi mbere y’uko wivanaho iyo porogaramu ukoresheje porogaramu cyangwa serivisi yabugenewe mu gusiba, cyangwa umenagure hard drive.