English

Gukumira itakara ry’amakuru

Kurinda amakuru yawe gutakara cyangwa kujya mu maboko y’abantu batayagenewe bigomba kuba intego y’ikoranabuhanga ry’ikigo  ndetse n’imirimo yacyo ya buri munsi. Ingaruka z’ibyo bikorwa zishobora kubamo kumena amabanga, ibihano byo kutubahiriza amasezerano, ubutasi, igihombo mu bukungu (mu mikorere y’ikigo cyawe, abakozi n’abatugana) ndetse no kwangiza isura y’ikigo.

Ibyago bishoboka

  • Kwibwa, gutakaza bitifuzwa cyangwa kwisubiramo kw’amakuru atemewe ku bikoresho by’ikoranabuhanga bigendanwa (nka mudasobwa, telefoni zigezweho n’ibindi bikoresho bicomekwa kuri mudasobwa).
  • Amakuru yohererezwa muri email mu buryo budakwiye.
  • Amakuru ashyirwa  ku rubuga mu buryo budakwiye cyangwa ububiko bw’amakuru ku rubuga.
  • Amakuru yasohowe ku mpapuro ku buryo budakwiye.
  • Amakuru yakuwe mu kigo hifashishijwe CD cyangwa DVD.
  • Gufata no gukoresha amakuru, kuyahererekanya cyangwa kuyagurisha mu buryo butemewe n’amategeko, bikozwe n’abakozi batakiri mu kazi cyangwa abakirimo ariko bishakira indamu cyangwa abandi bafite imigambi mibi.

Rinda amakuru yawe​​​​​​​

Hari uburyo bwinshi ushobora gukoresha kugira ngo urinde amakuru yawe:

  • Gukora isesengura ry’ibyago hasesengurwa amakuru abitswe ku muyoboro w’ikigo (network), muri cloud, ku bikoresho bwite by’abantu bagera kuri ayo makuru n’ingaruka zo kuyatakaza.
  • Gushyiraho uburyo inyandiko zibikwamo mu rwego rwo kugaraza inzego z’ibanga izo nyandiko zigiye zirimo.
  • Kugenzura umuntu winjira mu makuru ya mudasobwa hashyirwaho inzego zitandukanye z’aho buri wese atabasha kugera
  • Gushyiraho no gukomeza amabwiriza agaragaza ibyo abakozi bashobora gukora ku makuru y’ibanga cyangwa ku makuru akomeye y’ikigo. Kwigisha abakozi.
  • Kwigisha abakozi ibikwiriye ku buryo bwo gutanga uburenganzira bwo kugera ku makuru ndetse n’urutonde rw’abagomba kohererezwa cyangwa abahabwa kopi kuri email.
  • Guca cyangwa gukumira ikoreshwa ry’ibikoresho bigendanwa.
  • Hagarika uburyo bwo gukoresha imyenge ya USB kuri mudasobwa z’ikigo, wifashishije ikoranabuhanga cyangwa ukoresheje ibindi bikoresho byo gupfuka.
  • Shyiraho ingamba zumvikana zijyanye no kuzana ibikoresho bwite ku kazi (BYoD)
  • Koresha uburyo bwo kubika mu buryo buhishe (data encryption) amakuru y’ikigo.
  • Tekereza uko wagura uburyo bwo gukumira itakara ry’amakuru.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

USB

Mu magambo arambuye ni “Universal Serial Bus. Uburyo bwo guhuza mudasobwa n’ibindi bikoresha nk’ububiko bugendanwa (hard drive), keyboard ndetse n’igikoresho gisoma MP3.