English

Gukoresha Porogaramu mu mutekano

Nta gushidikanya, ubucuruzi bwose ubu bwifashisha  mudasobwa imwe cyangwa nyinshi, bityo rero ikenera porogaramu  kugira ngo ikore. Hari ibintu byinshi by’ingenzi byitabwaho mu guhitamo no gukoresha porogaramu za mudasobwa n’imikorere yazo kugira ngo zigumane umwimerere, umutekano kandi zemewe n’amategeko. Ni uburyo bwizewe muri iyi myaka kuko porogaramu nyinshi zikurwa  cyangwa zicumbikirwa  kuri internet  aho kuzitangira ku bubiko bugendanwa (disks).

Ibyago bishoboka

  • Kunyuranya n’uburenganzira bwa nyiri porogaramu binyuze mu,
    • Gukoresha porogaramu kuri mudasobwa zirenze izo wari wemerewe.
    • Gukoresha porogaramu zitemewe (z’inkorano) muri mudasobwa.
    • Gukoresha ubwoko bwa porogaramu (nk’izikoreshwa mu rugo cyangwa mu burezi) mu ntego z’ubucuruzi.
  • Gukoresha porogaramu zanduye ziteza ibyago mudasobwa zawe, telefoni n’ihuzanzira (network).
  • Gukoresha porogaramu ziteza ibibazo by’imikorere kuri mudasobwa nko kugenda buhoro cyangwa kudakorana n’igenamikorere cyangwa izindi porogaramu.
  • Gufata kuri internet  porogaramu ziremereye zikoresha ububiko bunini, bikaba byatuma internet cyangwa ihuzanzira bitihuta.
  • Gukoresha porogaramu itagenzuwe cyangwa itajyanye n’icyo washakaga, bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ikigo cyawe (nk’urugero, amakosa mu giteranyo ugatanga imibare itari yo ku mpapuro).
  • Abakozi bafata  porogaramu kuri  internet bakanazihererekanya.
  • Virusi zijya ku bikoresho bigendanwa zigize nka porogaramu zo muri telefoni.

Gukoresha Porogaramu ufite umutekano

  • Shyiraho amategeko yo kwakira, gukoresha,  gucunga, kujyanisha n’igihe no gukoresha porogaramu za mudasobwa, harimo na porogaramu za telefoni.
  • Buri gihe koresha porogaramu zibifitiye uruhushya kandi umenye umubare nyawo w’impushya (bizwi nka ‘seats’) muri mudasobwa zirimo, unagenzure kenshi niba ikigo cyawe kiri gukura.
  • Zirikana gushora amafaranga muri porogaramu zigendana n’uko ikigo  kigenda kizamuka.
  • Koresha ubwoko nyabwo bwa porogaramu (urugero nk’ubwoko bwa porogaramu z’ubucuruzi cyangwa ikigo)
  • Mu gihe ukoresheje porogaramu utoraguye aho (urugero izakorewe aho, cyangwa izavumbuwe n’abakiriya), genzura ko zasuzumwe imikorere ndetse unamenye ko zitaguteza ibyago.
  • Niba ubikoze, fata  porogaramu ziheruka kandi zigezweho buri gihe. Kujyanisha n’igihe ubusanzwe bigendana n’umutekano n’imikorere.
  • Kora igenzura rihoraho ku bubiko bwawe, ihuzanzira na internet.
  •  Zirikana gukoresha porogaramu nka serivisi (SaaS) mu koroshya imicungire n’imikoreshereze myiza harimo uburenganzira, kohereza no kujyanisha n’igihe. Menya neza ko porogaramu y’umutekano wa internet  n’inkuta zikumira (firewalls)  bikora kandi bijyanye n’igihe.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Virusi

Porogaramu ikorwa hagamijwe ikibicyangwa se nyiri kuyikora akaba agambiriye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko nko kwangiza ibikoresho by’abandi byifashisha ikoranabuhangakwiba n’ibindi.