English

Gukomeza imikorere & Kuzahuka nyuma y’’ibiza

Kumenya uko uzabigenza kugira ngo ‘akazi gakomeze nk’ibisanzwe’ mu gihe habaye ibibazo by’amakuru cyangwa ikoranabuhanga ni ikintu gikomeye. Ihagarikwa ry’ibikorwa byawe, kugabanuka cyangwa kubura kw’abakiriya, kugabanuka kw’inyungu no kwicirwa izina ibi byose ni ingaruka zo kuba nta ngamba zihamye zihari. Kugira gahunda ihamye yatuma imikorere ikomeza bishobora gusaba kubanza kugira ubwishingizi bukwiriye bw’ikigo cyawe, cyangwa kuzuza ibisabwa ngo wemererwe gupiganira amasoko mu buryo bwatuma imikorere ibasha gukomeza.

Intambwe ya mbere ni ukumenya  ibintu bitagenda neza mu kigo (gukoresha uburyo buzwi mu Cyongereza nka “Business Impact Analysis” bisobanuye Isesengura ry’uko Imikorere Ihagaze’) n’ibyago byavuka bijyanye n’imikorere yabwo, ndetse no gushyiraho  ingamba zo kugabanya ibyago mu rwego rwo gutuma ibikorwa bikomeza mu gihe haba havutse ikibazo cyarogoya ibikorwa. Ibintu ugomba kwitaho mu gihe urimo gutegura gahunda ihamye ituma imikorere ikomeza:

  • Kwangirwa kwinjira muri sisiteme
  • Gutakaza abakozi b’ingenzi
  • Gutakaza abacuruzi b’ingenzi bakugemuriraga
  • Gutakaza sisitemu z’ingenzi

Isesengura ry’uko imikorere ihagaze rizerekana ‘Igihe nyacyo cyo Gusubiza Ibintu ku murongo’ (ni mu gihe kingana gute ni no ku ruhe rwego ibikorwa by’ikigo  bigomba kuba byasubijwe ku murongo nyuma yo guhura n’ibibazo) mu rwego rwo kwirinda ingaruka zitakwihanganirwa.

Sisiteme z’ikoranabuhanga zigomba gukorwa mu buryo zahangara ikibazo cyose, kandi zigomba kuba zihari ngo zihaze ibyo ikigo gikeneye ndetse n’Igihe nyacyo cyo Gusubiza Ibintu ku murongo.  Niba rero igikorwa gikenewe amasaha 24 kandi buri munsi, sisiteme yashyizweho igomba kuba yabasha gutanga ubwo bufasha. Nk’urugero, urubuga rw’ikigo aho abakiriya bashobora gusabiraho ibyo bifuza rugomba kuba rukora amasaha 24 buri munsi kandi rukwiye kuba ari nta makemwa. Izindi sisiteme rero, zishobora kwihanganira kuba zitaboneka amasaha runaka  mbere yuko ibi bitangira kugira ingaruka ku ntego rusange cyangwa mu rwego rw’amategeko cyangwa se ku by’imari. Sisiteme zimwe zishobora kugira ibibazo mu gihe runaka ariko izindi ntizibigire  (urugero: sisiteme ikorerwamo  imishahara y’abakozi).

Sisiteme z’ikoranabuhanga (ibikorwa remezo by’ububiko bw’amakuru n’itumanaho ) z’ibigo binini bikunda kubikwa  mu bigo bishinzwe amakuru. Ibigo bishinzwe kubika amakuru bishyirwa ahantu hatandukanye kugira ngo mu gihe mu kigo kimwe kibika amakuru kigize ikibazo, serivise cyatangaga zikomeze gutangirwa mu kindi kigo. Ibigo bibika amakuru bigomba kuba biri ahantu hatandukanye kugira ngo byombi bitagirirwaho ingaruka n’impanuka imwe. Kugenzura ko hashobora kubaho impanuka bigomba gukorwa ku buryo buhoraho, mu ikoranabuhanga rifite ibibazo ndetse no mu kigo cyose uko cyakabaye mu gihe bishoboka.

Ikoranabuhanga rigomba kubikwa ahandi hantu mu rwego rwo kwirinda gutakaza amakuru cyangwa kwangirika. Inshuro zo kuribika ahandi hantu zigenwa na “Recovery Point Objective”isobanurwa nk’igihe ntarengwa cyo kwihanganirwa cyo kuba serivisi ishinzwe ikoranabuhanga ishobora gutakaza amakuru bitewe n’impanuka ikomeye. Recovery Point Objective iha abashinzwe kubaka ikoranabuhanga igihe ntarengwa cyo kugira icyo babikoraho.

Ku bigo bitoya bitifashisha ibigo bibika amakuru (datacenter), amakuru akwiriye kwimurirwa ahandi, kandi hakaba  ahantu hafite ubwirinzi bw’inkongi y’umuriro. Igihe ahantu habitswe amakuru bwa kabiri hagomba kumara kigenwa hashingiwe ku byo ikigo gikeneye, cyangwa rimwe na rimwe n’amategeko.

Hagomba kubaho igenzura rireba niba ibikwa ry’amakuru ryagenze neza ndetse hakagira n’amakuru make agarurwa kugira hagenzurwe niba amakuru yabitswe yakongera agasomwa neza.