English

Guhagarika ikoreshwa

Mudasobwa yawe, tablets na telefoni zigezweho bikoreshwa mu kubika no gutanga amakuru, bityo hagize umuntu ufite imigambi mibi ubigwaho, bishobora gushyira umutekano w’ikigo n’abakozi bawe mu kaga. Aya makuru ashobora  kubikwa ku gikoresho ubwacyo cyangwa agashyirwa kuri internet aho wabasha kuyageraho ubishatse, yabikwa kandi ku muyoboro wa internet cyangwa kuri email  no ku rubuga nkoranyambaga.

Guhagarika burundu gukoresha mudasobwa

Niba ufite mudasobwa ibitseho amakuru ushaka kugumana, yakureho uyabike mu bubiko (server) mbere yo kuyasiba.Niba ufite mudasobwa  kandi ukaba wifuza kohereza amakuru, jya muri “settings” na “user profiles” z’indi mudasobwa, ushobora no gushyira ikoranabuhanga ryitwa PCmover Express muri mudasobwa yawe. Iryo koranabuhanga warisanga hano. Ushobora kandi kubika kuri cloud amakuru yose atari abitse.

Siba byose mu bubiko bwa mudasobwa kugira ngo wizere ko amakuru y’amabanga yihariye yahanaguwe burundu. Ariko gusiba dosiye zibitse amakuru ku buryo busanzwe ntibihagije ngo zihanagurike burundu. Ahubwo, koresha porogaramu yo kuri mudasobwa yagenewe gusiba cyangwa ushwanyuze ububiko (hard drive) biriho ku buryo kitakongera gukoreshwa. Ubundi buryo, niba “hard drive” (ububiko) ikiri nzima kandi yizewe, ushobora kuyishyira mu gikoresho cyabugenewe kigufasha kuyicomeka kuri mudasobwa hifashishijwe umugozi wa USB, maze ukayifashisha mu kwimuriraho amakuru yawe.  

CD, DVD, “memory card”, fulashi ndetse n’ibindi bikoresho bicomekwa bishobora  kuba byuzuyeho amakuru yawe y’ingenzi, bikwiriye kwitonderwa kugira ngo nayo asibwe. Mu gihe ubona ko ari ngombwa, byose bijugunye mu buryo bumwe.

Niba mudasobwa ishaje kandi ukaba utazongera kuyikoresha cyangwa ngo uyihe mugenzi wawe cyangwa undi muntu, ikwiriye gushwanyaguzwa noneho ibiyigize bigatunganywa n’urwego rubishinzwe niba hari uruhari.

Guhagarika gukoresha burundu telefoni na tablets

Genzura niba amakuru ucyeneye cyangwa igenamiterere (settings) ya telefoni zigezweho & tablet wabibitse kuri mudasobwa,-cyangwa se byashyizwe kuri “cloud” hanyuma igenamiterere uzisubize nk’uko zari zimeze igisohoka mu ruganda.

Mu gihe icyo gikoresho kiri mu bwoko bwa “Android” ugomba gufungura ikoranabuhanga rituma amakuru asigayeho atabasha gusomwa mbere  yo kuyisubiza ku igenamiterere yari ifite ikiva mu ruganda. Telefoni z’ubwoko bwa Apple zo zifite uburyo bwo guhisha amakuru utiriwe ubishyiramo, kuko ho kubikoramo ntibinemera. Kugira ngo wizere neza ko amakuru yawe ndetse na igenamiterere byasibwe, shaka kuri internet porogaramu yizewe yagufasha gusiba neza.

Niba igikoresho gishaje kandi ukaba utazongera kuyikoresha cyangwa ngo ugihe mugenzi wawe cyangwa undi muntu, ikwiriye gushwanyaguzwa noneho ibikigize bigatunganywa n’urwego rubishinzwe niba hari uruhari.

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

USB

Mu magambo arambuye ni “Universal Serial Bus. Uburyo bwo guhuza mudasobwa n’ibindi bikoresha nk’ububiko bugendanwa (hard drive), keyboard ndetse n’igikoresho gisoma MP3.