English

“BYOD”

Uburyo abakozi, abanyabiraka n’abandi bantu bakora mu kigo cyawe bakoresha mudasobwa zabo zigendanwa, telefoni n’ububiko bw’amakuru bigendanwa mu kazi  bizwi ku izina “izanire igikoresho cyawe” cyangwa “BYOD” mu magambo ahinnye y’Icyongereza. Ubu buryo bushobora kugira ingaruka mbi n’inziza haba ku kigo ubwacyo cyangwa ku mukozi, mu gihe icyo gikoresho kizanwe ku kazi cyangwa kigakoresherezwa akazi ariko kure.

Kabone n’ubwo wizera abagukorera cyangwa abo mukorana, ibikoresho bwite  by’umuntu  biteza ibyago bikomeye ku mutekano w’amakuru y’ikigo.

Mu byerekeye gutunga amakuru, kwemerera abakozi kubika amakuru y’ikigo ku bikoresho byabo bwite, bisobanuye kunanirwa kubungabunga no kugenzura ayo makuru, ugereranyije n’uko yaba ari mu bubiko bw’ikigo bwaba buri mu kigo imbere, kuri cloud cyangwa ku gikoresho kigendanwa ariko cy’ikigo.  

Biragoye kugenzura neza igikoresho bwite cy’umukozi; bishobora kugorana kumenya amakuru yari abitse ku gikoresho mu gihe cyaba kibwe cyangwa cyatakaye; ndetse n’igihe umukozi yigendeye, bishobora kugorana kubona ayo makuru. Biragoye kurinda amakuru yawe ku gikoresho cy’umukozi, kandi ibi binyuranyije n’Itegeko rigena umutekano w’amakuru. Nanone kandi, iyo ibikoresho bwite bikoreshwa mu nyungu z’akazi, hahoraho ikiguzi cyo gusana mu gihe byangiritse.

Ibyago bishoboka

  • Umukozi ashobora kwiba amakuru y’ikigo
  • Gutakaza cyangwa kwibwa amakuru iyo igikoresho gitakaye cyangwa kibwe.
  • Imikorere y’ikigo ishobora guterwa n’amavirusi.
  • Gutandukira amahame n’amategeko agenga icyiciro ikigo cyawe kibarizwamo.
  • Ibiciro bikomeza kuzamuka byo gukemura ibibazo bya tekinike by’ibikoresho bya baringa.
  • Ingano ntarengwa ya internet ikomeza kurenga urugero  bitewe n’abakozi bakura ibintu biremereye kuri internet babishyira kuri mudasobwa zabo (nka filime) bifashishije internet  y’ikigo.
  • Abakozi bata igihe basura imbuga, bifashishije porogaramu ziri mu bikoresho byabo bwite.
  • Kudakorana k’ubwoko bwa porogaramu z’ikoranabuhanga.

Inama zerekeye  ikoreshwa ry’ibikoresho bwite mu kazi

  • Fata ikemezo niba ari ngombwa gukoresha ibikoresho bwite ku kazi: Mbese byungura ubucuruzi ugereranyije n’ikiguzi cyabyo n’ibyago byatera?
  • Niba ari ko bimeze, fata icyemezo cy’ikigero  ibyo bikoresho bikwiriye gukoreshwamo (ubwoko bw’ibikoresho, ku zihe mpamvu ndetse ni nde ukwiriye kubyemererwa)
  • Genzura ibyago bishobora kubaho kandi ufate  ingamba zo kurwanya no kugabanya ibyago bishobora kugira ingaruka  ku kigo cyawe.
  • Irinde kunyuranya n’Itereko rigena Umutekano w’amakuru.
  • Zirikana gushyira ingingo ijyanye n’ikoreshwa ry’ibikoresho bwite mu mabwiriza agenga imikorere, nk’urugero mu masezerano y’akazi ndetse no mu dutabo tugenewe abakozi.
  • Tekereza uko washyira mu bikorwa  nibura uburyo bumwe bugezweho mu buri ku isoko bwo gucunga  ibikoresho bigendanwa.