English

Amabwiriza yo kugenzura ijambo-banga

Amagambo-banga ni uburyo bukunze gukoreshwa cyane n’ikigo cyawe ndetse n’abakigize mu rwego rwo kwemeza ibibaranga igihe barimo gukorana na banki, bishyura cyangwa bakora ibindi bikorwa kuri  internet, bashaka kugera kuri serivisi, gukoresha email no kubasha gukoresha mudasobwa ubwazo (banyuze muri konti z’ukoresha). Gukoresha amagambo-banga akomeye ndetse no kuyagira ibanga ni ikintu cy’ingenzi mu rwego rwo kurinda umutekano n’amakuru bwite by’ikigo n’abantu ku giti cyabo. Ubwirinzi bwiza ku isi ntacyo bwaba bumaze niba virusi cyangwa undi muntu utabifitiye uburenganzira yaba abonye izina ry’ukoresha igikoresho runaka ndetse n’ijambo-banga. Nyamara, kubona no gukoresha amagambo-banga bishobora kudasobanuka neza kandi nta mategeko afatika kandi yihuse agomba kugenderwaho mu bikorwa bitandukanye by’ikigo.  

Kubera iyi mpamvu, amabwiriza n’igenzura bigenga ijambo-banga bikwiye kuba mu bintu by’ingenzi mu bijyanye n’ubwirinzi bwa internet n’amakuru y’ikigo cyawe. 

Amagambo-banga akunze gukoreshwa ari kumwe n’amazina y’ukoresha. Gusa, ku mbuga zifite umutekano ashobora no gukoreshwa ari kumwe n’ubundi buryo bwo kwerekana ibiranga umuntu nka PIN cyangwa se amakuru ashobora gufatwa mu mutwe cyangwa inyuguti zitanzwe ku buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa mwandikishi cyangwa keyboard mu rurimi rw’Icyongereza (ryitwa uburyo bunyuranye bwo kwemeza amakuru). Rimwe na rimwe, imbuga zo kuri internet zisaba ko hinjizwa gusa ibigize ijambo-banga runaka kugira ngo habeho ubundi bwirinzi. 

Ibyago byo gukoresha amagambo-banga adakomeye no kutagira ijambo-banga ritandukanye kuri konti za email 

Abantu biyitirira ikigo cyawe cyangwa abakozi bawe mu rwego rwo kukwiba ndetse n’ibindi byaha, birimo: 

  • Kwinjira muri banki yawe n’izindi konti zawe zo kuri internet. 
  • Kugura ibintu kuri internet mu izina ry’ikigo cyawe. 
  • Kwiyitirira ikigo  cyawe cyangwa abakozi bawe ku mbuga nkoranyambaga. 
  • Kohereza email mu izina ry’ikigo  cyawe cyangwa abakozi bawe.
  • Kwinjira mu makuru abitse ku muyoboro (network) wawe. 
  • Kwiba amakuru ku rubuga rwawe. 

Guhitamo amagambo-banga meza

Kora ibi:

  • Koresha buri gihe ijambo-banga.
  • Koresha ijambo-banga rikomeye kandi ritandukanye kuri konti yawe ya email. 
  • Mu guhanga ijambo-banga, hitamo amagambo atatu ushatse. Imibare, ibimenyetso no kuvanga inyuguti nkuru n’into bishobora gukoreshwa igihe wumva ukeneye gukora ijambo-banga rikomeye, cyangwa mu gihe konti urimo gukorera ijambo-banga isaba ibindi bintu bitari inyuguti gusa. 
  • Hari ubundi buryo, budafite amabwiriza akomeye kandi yihuse, ariko mbere yo kubukoresha ukwiye kugenzura ibi bikurikira: 
    • Hitamo ijambo-banga rifite nibura inyuguti umunani (zirenzeho niba bigukundiye, bipfa kuba gusa bigora abajura  gukeka cyangwa kuvumbura ayo magambo-banga), kuvanga inyuguti nkuru n’intoya, imibare ndetse n’ibimenyetso byo kuri mwandikishi (keyboard) nka @ # $ % ^ & * ( ) _ +. (urugero \[email irarinzwe] – imihindagurikire ya “spiderman” , hamwe n’inyuguti, imibare, inyuguti nkuru n’intoya). Nyamara, menya ko tumwe muri utu turango dushobora kugorana kutwiinjiza ukoresheje mwandikishi (keyboard) utamenyereye. Ibuka kandi ko guhindura inyuguti ukazigira imibare (urugero E ukayigira 3 na i ukayigira 1) ari uburyo buzwi cyane n’abanyabyaha. 
    • Umurongo umwe mu ndirimbo uzi abandi bantu badashobora gusanisha nawe. 
    • Irindi zina rya mama wa mugenzi wawe  (atari irya mama wawe bwite). 
    • Hitamo interuro usanzwe uzi, urugero ”Akabura ntikaboneke, ni nyina w’umuntu”   hanyuma ugende ufata inyuguti itangira buri jambo, uzahita ubona “An,nnw’u”  

Ntuzigere:

  • Ukoresha ibi bikurikira nk’amagambo-banga:
    • Amazina y’ukoresha, amazina asanzwe cyangwa ay’ikigo. 
    • Amazina y’abagize umuryango cyangwa ay’amatungo mufite mu rugo. 
    • Amatariki y’amavuko yawe cyangwa ay’umuryango wawe. 
    • Ikipe y’umupira w’amaguru ukunda cyangwa ikipe ya Formula 1 cyangwa se andi magambo yoroshye kuvumbura ku muntu ugufiteho amakuru make. 
    • Ijambo ‘ijambo-banga’.
    • Ibice by’imibare.
    • Ahantu hamwe hazwi mu ijambo ryakuwe mu nkoranyamagambo, hashobora kugerwa na porogaramu zikoreshwa mu kwiba amakuru . 
    • Iyo urimo guhitamo imibare-banga cyangwa ikizwi nka PIN, ntugakoreshe imibare ikurikirana (urugero 4321 cyangwa 12345), imibare yisubiramo (nka 1111) cyangwa indi mibare yo kuri mwandikishi yoroshye kuvumbura (nka 14789 cyangwa 2580). 

Kubungabunga amagambo-banga yawe

  • Ntukagire umuntu n’umwe ubwira amagambo-banga yawe. Niba ukeka ko hari undi muntu uzi ijambo-banga ryawe, ihutire kurihindura. 
  • Ntukinjize ijambo-banga ryawe mu gihe ubona ko hari abandi bashobora kuribona urimo kuryandika. 
  • Koresha ijambo-banga ritandukanye kuri buri rubuga. 
  • Niba ufite ijambo-banga rimwe, umujura  ashobora kurivumbura ku buryo bworoshye agahita agera ku makuru yawe yose
  • Ntukavugurure  amagambo-banga (urugero ijambobanga2, ijambobanga3). 
  • Guhora uhindura amagambo-banga si byiza, keretse mu gihe ukeka ko konti akoreshwaho yinjiriwe, icyo gihe byo uba ugomba guhita uyahindura. Ibi bikorwa kandi no mu gihe indi konti cyangwa urubuga ukoreshaho ayo makuru yo kwinjira rwibwe. 
  • Niba ugomba kwandika ahantu amagambo-banga mu rwego rwo kugira ngo uzayibuke, genzura niba ntacyo asobanuye kandi ko abandi ntacyo bayamaza, uyandika muri kode (gusimbuza inyuguti zigize ijambo-banga irindi jambo ushobora kwibuka, cyangwa kuvumbura vuba). 
  • Ubundi buryo bwo kwandika ahantu amagambo-banga ni ubwo gukoresha ububiko bw’ijambo-banga bwo kuri internet cyangwa umutamenwa. Gisha inama, kandi ugenzure ko uburyo uhisemo bufite umutekano kandi bwizewe. 
  • Ntukohereze ijambo-banga ryawe ukoresheje email. Nta kigo kizewe kizagusaba ibi. 

Kuba usabwa gukoresha amagambo-banga atandukanye kuri buri konti yawe bishobora kukugora kuyibuka. Hitamo gukoresha bumwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ribika amakuru bwo kuri internet, ariko ubanze usome ibyo abandi babuvugaho kandi ugishe n’inama. 

Ikoranambuhanga ribika amagambo-banga/mutamenwa 

Hari ubwoko bwinshi ushobora gukoresha bw’ikoranabuhanga ribika amagambo-banga buzwi ku izina rya “password safe” mu rurimi rw’Icyongereza bivuga umutamenwa ubikwamo amagambo-banga, cyangwa se bagakoresha irindi zina. Bumwe burishyuza, ubundi bugatangirwa ubuntu. Ubu buryo bugufasha kubika amagambo-banga y’ikigo cyawe ahantu hamwe, horoshye kugera ku buryo biba bitagusaba kuyibuka yose, cyangwa kuyandika ahantu. Uba gusa usabwa kwibuka igice kimwe cy’amakuru ukoresha winjira. 

Ukwiye gusoma ibitekerezo by’abandi cyangwa ukagisha inama mbere yo kubika amagambo-banga yawe mu ikoranabuhanga riyabika.  Uburyo bwose wahitamo, inama yacu ni uko ubwo buryo bugomba kuba bufite uburyo bubiri bwo kwemeza amakuru (2FA) mu yandi magambo, bwohereza kode kuri nimero ya telefoni yatanzwe cyangwa ikindi gikoresho, kode isabwa kugira ngo ubashe kwinjira, mbese nk’iyo urimo kwemeza ko amafaranga ava kuri konti yawe yo muri banki. 

Mu rwego rwo kongera umutekano, tugira abantu inama yo gukoresha uburyo bwo guhisha amakuru (encryption)  mbere yo kubika  amagambo-banga mu ikoranabuhanga riyabika kandi ukayabika ukoresheje umuyoboro (network) wawe. Mu kuvangura amagambo-banga yabitswe ku buryo bwa “encryption_  ndetse n’imfunguzo za “encryption”, bizagora umuntu wese kukwinjirira no kuba wakwibwa amakuru. 

Kugenzura amazina y’ukoresha

Umuntu wese ukoresha mudasobwa aba akwiye kugira konti akoresha yihariye kugira ngo abe ari we wenyine uzajya ubasha kugera ku makuru ye na za porogaramu ze. Buri konti y’ukoresha iba igomba kwinjirwamo ari uko gusa hakoreshejwe izina ry’ukoresha n’ijambo-banga mu rwego rwo kubungabunga amakuru bwite y’umuntu. Ibindi bintu biranga konti y’ukoresha bishobora gushyirwaho muri za konti z’ukoresha (Windows Vista, na Windows 8 gusa). 

Ntugakoreshe konti yagenewe gukoreshwa na nyiri mudasobwa (admin) buri munsi, kuko porogaramu yangiza ishobora kwinjirira uburenganzira bwa admin. N’iyo yaba ari wowe uyikoresha wenyine, shyiraho konti ya admin yo gukoresha mu gihe urimo nko gushyiramo porogaramu cyangwa uhindura imikorere y’imiterere y’igikoresho ukoresha, na konti y’ukoresha usanzwe’ (standard user) nka konti yawe isanzwe. Niba utinjiye nka admin, uzasabwa kwinjiza ijambo-banga rya admin igihe uzaba ugiye gushyiramo musomyi nshya cyangwa porogaramu nshya. Ushobora kugenzura konti z’ukoresha unyuze ahantu habugenewe muri Windows. 

Higa ijambo-banga ku rubuga rwa Get Safe Online kuri Vimeo

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

PIN

Mu magambo arambuye ni “Personal Identification Number” bivuga imibare ikuranga.