English

Amabwiriza agenga abakozi

Ibigo hafi ya byose biha abakozi babyo internet kugira ngo babashe gukora akazi kabo ka buri munsi. Nk’uko gukoresha internet uri mu rugo, ari uburyo bwiza kandi buhendutse ari ko buba bunafite ikigero cy’ibyago bigendana nabyo, ariko ibyo byago bikwiriye kugabanywa bifatika. Ni kimwe no gukoresha sisitemu z’amakuru y’ikigo.

Ibyago bishoboka

  • Gukura porogaramu yangiza kuri internet utabishakaga cyangwa ubigambiriye.
  • Kugwa mu mutego w’uburiganya bugamije kwiba amakuru kuri internet.
  • Gukora cyangwa gufasha uburiganya.
  • Kwica amategeko kubera ibikorwa bitemewe cyangwa kutubahiriza amategeko agenga uburenganzira bw’umuhanzi ku gihangano.
  • Gukoresha amakuru akomeweho kandi utabifitiye uburenganzira.
  • Guha undi uburyo bwo gukoresha amakuru akomeweho utabifitiye uburenganzira.
  • Gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butemewe.
  • Kureba ibintu utemerewe.
  • Gukura ibintu kuri internet ngo ubikoreshe mu nyungu zawe (ibibazo by’ikiguzi cya internet).
  • Gutakaza umwanya.

Akamaro ko kugira amabwiriza agenga abakozi  ​​​​​​​

Umutekano uhamye mu bya tekiniki n’amahugurwa y’abakozi byagabanya ibibazo bishobora kuvuka, ariko amabwiriza meza agenga abakozi nayo ni ingenzi kuko avuga mu buryo butomoye ibyemewe n’ibitemewe.

Iyi paji igaragaza incamake y’ibibazo by’ingenzi. Ugomba gushaka abagufasha babifitiye ubushobozi igihe ugiye gukora amabwiriza y’abakozi n’impinduka ku masezerano y’abakozi. No kubona inama z’uburyo wabwira abakozi amabwiriza mashya nabyo bifite akamaro ndetse no kubihuza na gahunda y’amahugururwa.

Ni iki washyira mu Mabwiriza Agenga Imikoreshereze yemewe (Acceptable Usage Policy)​​​​​​​

  • Niba kandi / cyangwa igihe gukoresha internet bwite byemewe.
  • Ni ibihe bintu utemerewe kubona/kugeraho.
  • Ni gute amakuru y’ibanga agomba gufatwa.
  • Uburyo bwiza kandi butekanye bwo gukoresha email.
  • Koresha kandi wite ku bikoresho by’ikigo nka mudasobwa igendanwa n’ibindi bikoresho bigendanwa.
  • Amategeko ajyanye n’uburyo bwo gukoresha umuyoboro (network) w’akazi butekanye kandi bwiza mu gihe ukorera ahandi hatari ku kazi.
  • Ibigenderwaho bijyanye no gutanga amasoko no gushyiramo porogaramu za musasobwa, harimo n’icyaha cyo kuyigana.
  • Ibigomba gukurikizwa nk’imikoreshereze no kurinda amagambo-banga akomeye.
  • Kubuza gusangiza abandi no gukura kuri internet ibintu birinzwe n’uburenganzira bw’umuhanzi ku gihangano.
  • Amakuru ajyanye n’ibikorwa by’igenzura ibyo ari byo byose uzakora, niba bihari.
  • Ingaruka zo kwica aya mabwiriza.

Ni iki washyira mu mabwiriza agenga ikoreshwa rya email​​​​​​​

  • Kugaragaza ibyo utishingira (disclaimer) kuri email (urugero “Ibikubiye muri iyi email bigenewe uwo yohererejwe wenyine). Niba habayeho ikosa ukayakira, yisibe”).
  • Niba bisaba ko umuyobozi abanza kwemeza kugira ngo ugere ku butumwa buri muri email ivuye hanze.
  • Andi mabwiriza y’inyongera, niba bikenewe, bijyanye n’itegeko rijyanye no kurinda amakuru; email n’itegeko ryo gucururiza kure ndetse n’amategeko ajyanye n’inyandiko zisebanya.
  • Ni gute wakwita ku makuru y’ibanga igihe yoherejwe muri email, harimo kuba email ari bwo buryo bunoze bwo guhererekanya amakuru cyangwa atari bwo ndetse no kwibaza niba itahishwa hakoreshejwe kodi (encryption).

Gutegura no gushyira mu bikorwa amabwiriza​​​​​​​

  • Gushyiraho ibyago.
  • Ugishe inama zishoboka zose ku mabwiriza ari gukorwaho kugira ngo umenye neza niba ashoboka kandi ko ajyanye n’icyo amategeko ateganya.
  • Ukore uko bishoboka kose, ujyanishe aya mabwiriza n’imikorere y’ikigo cyawe aho kuba ari imikorere y’ikigo yisanisha nayo.
  • Kora ku buryo bushoboka ku buryo kwizera, gushyira mu bikorwa no kugenzura ayo mabwiriza bigendana.
  • Nukoresha amabwiriza wakuye ahandi, kora ku buryo ajyanishwa n’ikigo cyawe kandi yoroha kuyumva. Shyiramo impinduka kandi ubyoroshye cyangwa urambure aho bibaye ngombwa.
  • Ongera amabwiriza mashya mu gatabo k’abakozi, muri gahunda y’imenyerezwa ry’abakozi bashya, niba bishoboka, uyashyire no kuri intranet.
  • Kore ku buryo bijyana n’inzira zo gukemura ibibazo by’imitwarire, amasezerano y’abakozi ndetse n’andi mabwiriza nko kudaheza.
  • Igihe amabwiriza yamaze gutegurwa, yasangize abandi kandi ukore ku buryo aboneka k’uyakeneye wese.
  • Hagomba kuba hari umuntu mu kigo ushinzwe gushyira aya mabwiriza mu bikorwa no kugenzura ko yubahirizwa.
  • Suzuma aya mabwiriza kenshi kugira ngo urebe niba akijyanye n’igihe kandi afite akamaro.

Ibindi bisobanuro​​​​​​​

Reba kandi ushyire kuri mudasobwa yawe  inyandiko y’Amabwiriza Agenga imikoreshereze yemewe ​​​​​​​ Acceptable Usage Policy

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Gukura ibintu kuri internet

Gufata ibintu runaka kuri internet, nk’urugero imigereka iri muri email cyangwa bigakurwa kuri mudasobwa iri kure bishyirwa ku bubiko bwawe bugendanwa.