English

Impamvu dukwiriye kurinda konti zacu z’ikoranabuhanga

bigo bitandukanye nk’amabanki, ibigo by’ubwishingizi ndetse n’ibindi, byose biri kugendana n’ikoranabuhanga rigezweho, bituma bibasha gutanga serivisi ntagereranywa z’imari, hifashishijwe murandasi.

Kubera porogaramu zitandukanye ibyo bigo bikora ngo bibashe gutanga izo serivisi, tubasha kugera kuri konti zacu mu buryo bwihuse kandi bworoshye twifashishije telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Ibi ni byiza rwose.

Gusa ibyo byiza bikunda gukurikirwa n’ingorane zirimo zimwe zijyanye n’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga. Aha harimo nk’ubujura bw’umwirondoro ndetse n’ubundi buriganya butandukanye, burushaho kwiyongera.

Ku bw’izi mpamvu, dukwiriye kurushaho kuba maso igihe dukoresha porogaramu za banki n’izindi gahunda zidufasha kugera kuri izo serivisi twifashishije ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Niba porogaramu na systeme ku bikoresho byacu by’ikoranabuhanga zitajyanye n’igihe, ihererekanya ry’amafaranga rishobora gufungurira imiryango abajura, bakaduteza ibihombo. Niyo mpamvu kugira ngo twizere ihererekanya ritekanye kuri murandasi, tugomba kujyanisha n’igihe porogaramu z’ibikoresho dukoresha, igihe cyose tubonye ubutumwa budusabye kubigenza dutyo.

Ikindi kandi, dukwiriye gukoresha uburyo budusaba gushyiramo umubare w’ibanga twohererezwa kuri telefoni, igihe cyose dushatse kwinjira, ibi bizarinda umutekano wa porogaramu twifashisha ndetse n’uw’ibikoresho byacu by’ikoranabuhanga.

Hanyuma, dukwiriye iteka gukoresha ijambo ry’ibanga rikomeye rigizwe n’inyuguti, imibare ndetse n’ibimenyetso.

Naho ku bikoresho byacu by’ikoranabuhanga, igihe tugura ibishya cyangwa tuvugurura ibyo dusanganwe, dukwiriye gukora ibishoboka tukizera ko bibasha gukorana na porogaramu zigezweho zikora ibijyanye n’ihererekanya.

Ngibyo ibintu dukwiriye guhora tuzirikana, ariko ntibihagije ngo tube twizeye umutekano w’amakuru yacu ari kuri murandasi. Akenshi dukunda gutuma abakorera ibyaha ku ikoranabuhanga babasha kubona amakuru ajyanye n’ubutunzi bwacu, cyane cyane tukabikorera ahantu hahurira abantu benshi.

Byaba bitekanye cyane tubaye iteka duhererekanya amafaranga ahantu hatekanye, gusa igihe nta kindi twabikoraho, dukwiriye kurushaho kuba maso cyane.

Igihe uri muri restaurant, ahanywerwa ikawa cyangwa ahandi hahurira abantu benshi, ntiwamenya uba akugenzura, ni yo mpamvu iteka dukwiriye kwita ku badukikije. Dukwiriye kwinjira muri konti zacu, tukohereza amafaranga ariko tukabikora turi maso cyane, kandi tukirinda gusiga ibikoresho byacu ahabona tutari kumwe na byo, n’ubwo byaba birinzwe n’ijambo ry’ibanga.

Igihe tutari kubikoresha, tugomba gusohokamo no gufunga porogaramu twakoreshaga, kugira ngo tubirinde uwakwinjiramo. Ikindi kandi, ni ingenzi cyane gukoresha murandasi yizewe, aho kwihutira internet rusange z’ahakunze guhurira abantu benshi.

N’ubwo ibigo by’imari bishora imari nyinshi mu ikoranabuhanga rigezweho kandi rifite ubwirinzi bukomeye butuma amakuru y’umutungo wacu aba atekanye, twese dufite inshingano zo kurinda umutungo, ibikoresho byacu, natwe ubwacu.

Reka dukomeze kuba maso ari na ko dukomeza kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, bizatuma duhindura murandasi ndetse n’Isi muri rusange ahantu hatekanye, binyuze mu gukomeza kwiga uko twabikora kurushaho.

Zirikana ko bihera kuri wowe, bihera kuri twe.

By Tony Neate & Maurice Kajangwe