English

“Catfish” ni iki?

Urubuga rwa Urbandictionary.com rusobanura ‘catfish’ nk’umuntu wiyitirira undi kuri Facebook cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga agamije kwiha umwirondoro utari uwe, ahanini agambiriye kwikururira igikundiro cyangwa kureshya abandi.

Iyi nyito yahimbwe biturutse ku rukundo rw’igihe kirekire uwitwa Nev Schulman yagiranye n’umugore yibwiraga ko akiri muto kandi ko ari umusiribateri. Ukuri guhari ni uko uwo mugore yitwaga Angela, kandi yari afite imyaka 40, ndetse akagira umugabo. Hanyuma Vince, kuri ubu ushinzwe imitunganyirize y’ikiganiro “Catfish” kinyura kuri televiziyo ya MTV, cyavutse biturutse kuri filime mbarankuru yo muri 2010 nayo yiswe “catfish”, akaba n’umugabo wa Angela (wawundi wakoreye Nev uburiganya) yavuze ko ubwo ifi nzima zo mu bwoko bwa cod zavanwaga muri Aziya zerekezwa muri Amerika ya Ruguru, izo fi zari mu bikoresho zitwarwamo, kandi zituje, byatumaga zigaragara nk’ikirundo cy’inyama zitegereje kugezwa aho zerekezwa; ariko abarobyi baje kuvumbura ko kuvanga amafi yo mu bwoko bwa catfish n’izo cod byatumaga catfish nazo zikomeza kubaho, bigatuma n’ubuziranenge bwazo buba nta makemwa. Vince yasobanuye ko mu buzima bwa buri muntu habamo abantu batuma dukomeza kubaho, turi maso kandi dutekereza. Vince yavuze ko abona umugore we Angela ari umwe muri abo bantu.

Dore icyo The Independent, ikinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza banditse kuri Nev mu nkuru yabo:

“Mu by’ukuri, ‘catfishing’ ni igikorwa cyo kwinjiza umuntu mu mubano cyangwa urukundo binyuze mu kwigira uwo utari we, ukiyitirira amakuru atari ayawe by’ukuri. Iyi nyito yakomotse kuri fiilime mbarankuru yo muri Amerika, yitwa ‘Catfish’; ni inkuru yerekana urugendo rw’uwitwa Schulman, n’uburyo yakunze umukobwa bahuriye kuri murandasi maze nyuma akavumbura ko uwo bavugana atabaho ahubwo ari uwihaye uwo mwirondoro.”

 Gusa ku rundi ruhande, abakoresha umwirondoro utari uwabo, bose si ko bitwa ‘catfish’. Bamwe bafungura izo konti kugira ngo bateshe umutwe abandi, cyangwa se bagamije gukora ubucuruzi runaka bwo kuri murandasi butemewe. Zimwe muri izi konti ziba zemewe n’amategeko, cyane cyane nk’igihe nyirayo ari kugerageza kwihisha uwo bahoze babana, cyane cyane niba yarakorewe ihohoterwa. Bamwe bitiranya “catfishing” n’ubujura bw’umwirondoro. Biratandukanye. Ubujura bw’umwirondoro cyangwa “identity theft” mu Cyongereza, bivugwa igihe abanyabyaha bakusanyije amakuru bwite yose y’umuntu runaka maze bakayatwara. Dore uko ubujura bw’umwirondoro busobanurwa n’Ikigo cy’Abongereza gishinzwe gutangaza raporo ku bijyanye n’uburiganga (UK’s Action Fraud):

“Ubujura bw’umwirondoro bubaho igihe abariganya bageze ku makuru bwite menshi y’umwirondoro w’umuntu (nk’amazina, itariki y’amavuko, aderesi) kugira ngo babyifashishe mu buriganya. Ubujura bw’umwirondoro bushobora kubaho nyiri kwibwa abaye ari ho cyangwa se yarapfuye.”

Iyo abajura bifashishije ayo makuru kugira ngo babone amafaranga cyangwa izindi nyungu, icyo gihe bivugwa ko habayeho ubujura bw’umwirondoro. Ibyo rero “Catfish” bakora ntibyakwitwa ubujura bw’umwirondoro muri ubwo buryo…

Icyo “catfish” azakora ni ukwirirwa ashakisha ifoto nziza yo kwifashisha ku mwirondoro we. Bamwe bahitamo kwiba amafoto umuntu ashyira ku mbuga ze nka Facebook buri munsi, abandi bafata amafoto y’abanyamideli, akunze kuba ahari ku bwinshi kuri murandasi. Ibi bituma umuntu uri inyuma y’iyo konti ya “catfish” aba afite amafoto y’umuntu umwe ku bwinshi. Bamwe bahitamo kwifashisha amafoto y’umukinnyi wa filime, wenda bagahitamo umukinnyi wa filme wa kure utazwi muri icyo gihugu “catfish” aherereyemo. Bamwe bakoresha amafoto y’abasirikare, ndetse bagafata amazina yabo. Bamwe, (kimwe na benshi bo mu kiganiro “catfish”) bakoresha amafoto y’abantu basanzwe bazi kandi bakunda.

Gusa iteka baba bashaka kubaka ishusho y’ubuzima runaka buzakora ku mutima abo baba bagambiriye kwinjirira. Baba bashaka kurema umuntu uzaza agahita agufatisha. Iki abenshi mu ba “catfish” bagihuriyeho. Igitangaje ni uburyo bakugenza kugira ngo bagere ku cyo bashaka ariko hari igihe icyo abenshi baba bagambiriye nk’umusaruro w’uburiganya bwabo kiba kinyuranye.

Hari imyumvire itari yo abantu bakunze kugira kuri “catfish”. Burya abenshi ntibaba bakurikiranye ibintu bimwe.

Ubundi icyo baba bagushakaho ni iki?

Ntabwo mbasha gukora urutonde rw’icyo “catfish” bose baba bagambiriye, gusa uzirikane ko igihe umwe muri bo yagufatishije, ibintu ntabwo bikubera byiza. Bamwe bashobora kuba bakurikiranye inyungu z’amafaranga cyangwa izindi bo ubwabo baba bazi ku giti cyabo, gusa hari abazwi cyane bagiye bagira ubutunzi ntagereranywa bakura muri ibyo bikorwa bigayitse. Izindi mpamvu za “catfish” ziba zihariye, zitagambiriye amafaranga, n’ubwo bashobora kuyungukiramo, ariko si cyo kiba kigambiriwe nk’impamvu nyamukuru. Intego yabo ni ukubona icyo bashaka kigerwaho, kandi ntibafatirwe muri ibyo bikorwa. Gusa umusaruro uwakorewe ibyo bikorwa asigarana, ni umubabaro n’igisebo cyo ku rwego rwo hejuru.

Nari nsanzwe nzi ko inyungu ya mbere y’inkuru zuzuye uburiganya ari amafaranga. Iyo “catfish” wanjye aza kunsaba amafaranga ku ikubitiro, nari guhita mba maso kuko nagize amahirwe yo kubisoma ndetse no guhugurwa igihe nakoraga muri banki nkiri muto, igihe uburiganya bw’amafaranga bwakorwaga n’Abanya-Nigeria bwatangiraga. Ibi bintu nari nsanzwe mbizi.

Si buri muntu ugira amahirwe, kandi tekinike aba “catfish” bakoresha yo kukugusha mu rukundo usanga yose ari imwe. Ushobora gusoma ibindi birambuye ku buryo bagukurura mu rukundo aha hakurikira:

Love Bombing Part 1

Love Bombing Part 2

Birumvikana ntabwo “catfish” wanjye yagumaga kuri murandasi, yageze aho agakunda kuba atari ho. Nakundanye nawe amezi menshi nyuma y’uko twari tumaze amezi atatu tugerageza kumenyana kuri murandasi. Ese ubu bwaba ari ubwoko bushya bw’aba “catfish”?

Ushobora gusoma inyandiko yanjye ku buriganya bw’urukundo n’amafaranga hano.

Ushobora gusoma inyandiko yanjye ku bijyanye na “catfish hano.

 Anna Rowe yagiranye umubano mu gihe cy’umwaka n’umugabo bahuriye kuri murandasi. Yaje kuvumbura ko izina rye n’umwirondoro we bitari iby’ukuri, kandi ko uwo mugabo yari umunyamategeko. Kuri ubu Anna ni umukangurambaga ku ivugururwa ry’amategeko ajyanye n’imikorere y’aba “catfish” Ushobora gusoma ibindi, usuye www.catchthecatfish.com