English

Get Safe Online Rwanda

safer in 7

Murakaza neza ku rubuga rwa Get Safe Online

Murakaza neza ku rubuga rwa Get Safe Online, ahantu wakura amakuru yagufasha wowe ubwawe na bagenzi bawe ndetse n'ibigo kurinda umutekano wawe ubwawe, uw'umuryango wawe, imari, uw'ibikoresho no ku kazi kawe igihe uri kuri internet, binyuze mu guhabwa inama zitabogamye, zirimo ubuhanga kandi zifatika ku buntu.

Abo Turi Bo

Get Safe Online ni urubuga ruri ku isonga mu gutanga amakuru yerekeranye n’umutekano wo kuri internet atabogamye, afatika kandi atagoye gusobanukirwa. Uru rubuga ni rwo rwonyine rutanga inama zifatika ku buryo wakwirinda ubwawe, warinda umuryango wawe, imari yawe, ibikoresho n’aho ukorera ukabirinda abiba bakoresha uburiganya, abiba umwirondoro, virusi n’ibindi bibazo byinshi umuntu ahura na byo kuri internet.